Kuri uyu wa kabiri tariki 12/02/2013, shampiyona y’u Rwanda irakomeza ubwo iza kuba igeza ku munsi wa 17, umwe mu mikino ikomeye ukaza guhuza APR FC na Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma y’umunsi umwe amaze guhesha ikipe y’igihugu ya Nigeria igikombe cya Afurika ku cyumweru tariki 10/02/2013, umutoza Stephen Keshi yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.
Jonathan Pitroipa, ukina ku ruhande imbere (winger) mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuganga kurusha abandi mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyashojwe ku cyumweru tariki 10/02/2013 muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 10/02/2013, ubu Rayon Sport irarushwa inota rimwe gusa na Police FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wa 16.
Umwe mu mikino yari itegerejwe mu mpera z’icyi cyumweru, ni umukino wahuje APR FC na Police FC Ku wa gatandatu tariki ya 9/2/2013 ku Kicukiro, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ikipe y’igihugu ya Mali yihaye intego yo kongera gutsinda Ghana nk’uko yabigenje umwaka ushize, ubwo amakipe yombi aza guhura mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Nyuma y’imvururu zagaragaye ku kibuga i Rusizi ubwo Espoir FC yakinaga na Police FC tariki 19/01/2013, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryahanishije iyo kipe kuzakina na Etincelles kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013 ari nta bafana bahari.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013, hakinwa imikino y’umunsi wa 16, ahari umukino ukomeye ugomba guhuza APR FC na Police FC ku Kicukiro.
Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Uganda ‘Cranes’ zanganyije ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 06/02/2013.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, afitiye icyizere abakinnyi be ko bashobora kubona itike yo gukina mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, ubwo baza kuba bakina na Mali umukino wa wa ½.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Milutin Sredojevic ‘Micho’, arasaba abakinnyi be kwitwara neza bagatsinda Uganda mu mukino wa gicuti uhuza amakipe yombi kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 kuva saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.
APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro umwaka ushize, izakina na Sunrise FC mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, bikaba byemejwe nyuma ya tombola yabaye tariki 04/02/2013 ku cyicaro cya FERWAFA.
Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bategerejwe mu Mavubi arimo kwitegura gukina na Uganda bamaze kugera i Kigali, bakaba batangiye imyitozo na bagenzi babo, mu gihe Olivier Karekezi na Salomon Nirisarike bamaze gutangaza ko batazaza gukina uwo mukino.
Cote d’Ivoire na Togo zahabwaga amahirwe yo gukomeza muri ½ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika kibera muri Afurika y’Epfo, zatunguwe no gusezererwa na Nigeria na Burkina Faso, ubwo zakinaga imikino ya ¼ cy’irangiza ku cyumweru tariki 03/02/2013.
Nubwo yanze kwitabira CECAFA y’umwaka ushize, Mbuyu Twite ukinira u Rwanda yitwa Gasana Eric, yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu (Amavubi) izakina umukino wa gicuti na Uganda tariki 06/02/2013.
Ikipe y’igihugu ya Ghana na Mali ni zo zabonye bwa mbere itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera muri Afurika y’Epfo, mu mikino yabaye ku wa gatandatu tariki 02/02/2013.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro ko ikipe y’igihugu Amavubi izakina umukino wa gicuti na Uganda tariki 06/02/2013, mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.
Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, tariki 30/01/2013, amwe mu amakipe y’ibigugu APR FC, Rayon Sport na Mukura yatahanye amanota atatu, ariko Kiyovu Sport yongera gutakaza amanota yikurikiranya.
Mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru, ku cyumweru tariki 27/01/2013, ikipe y’akarere ka Muhanga izwi ku izina rya AS Muhanga yanganije na Etincelles mu mukino wahuje aya makipe kuri sitade ya Muhanga.
Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki 27/01/2013, amakipe akomeye ndetse n’ayari amaze iminsi yitwara neza yanganyije imikino yakinnye, andi aratsindwa.
Ku munsi wa 14, utangiza imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC na Police FC zanganyije imikino yayo ku wa gatandatu tariki 26/01/2013.
Akagari ka Buvungira ko mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke katsinze aka Ngoma ibitego 2-1 ubwo hatangizwaga amarushanwa y’Igikombe cyitiriwe Perezida Paul Kagame mu nzego z’ibanze ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke.
Rutahizamu Meddie Kagere wari umaze iminsi akina muri Tuniziya, yagarutse mu Rwanda ahita afata icyemezo cyo kwerekeza muri Police FC, mu gihe Rayon Sport ari yo yari imaze iminsi mu biganiro nawe ndetse igatangaza ko bamaze kumvikana.
Police FC ni yo iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye i Rusizi ku wa gatandatu tariki 19/01/2013.
Mu rwego rwo gushyira imbere imikoranire myiza hagati ya Polisi ndetse n’abaturage, ku cyumweru tariki 20/01/2013, Abapolisi bakorera mu karere ka Rulindo bakinnye n’abamotari nabo bakorera muri aka karere batsindanwa igitego 1-1.
Intsinzi y’ibitego 3-0 Rayon sport yatsinze mukeba wayo Kiyovu Sport, yatumye yegukana igikombe cya ‘Football Rwanda Media Limited Cup’ (FRM cup) mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumeru tariki 20/01/2013.
Abari abayobozi bose b’ikipe ya AS Muhanga bamaze guhagarikwa burundu ku mirimo yabo, nyuma y’aho ikipe igaragarije umusaruro mucye mu mikino ya shampiyona ibanza. Kuri ubu iyo kipe irimo kuyoborwa na Komite y’inzibacyuho.
Umusifuzi w’umunyarwanda Felicien Kabanda aragira uruhare rukomeye mu mukino ufungura igikombe cya Afurika, uza guhuza Afurika y’Epfo yakiriye iyo mikino na Cape Verde kuri uyu wa gatandatu tariki 19/01/2013.