Ku rutonde rwa FIFA rwashyizwe ahagaragara tariki 19/12/2012 u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 134, bivuze ko rwamanutseho imyanya 12. Mu kwezi gushize, u Rwanda rwari ku mwanya wa 122.
Mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2014, kuri uyu wa 21/12/2012, ikipe y’igihugu irerekeza muri Angola gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu, nayo yitegura kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika.
Umukinnyi Christopher Katongo wo muri Zambiya yemejwea na BBC ko ari we mukinnyi witwaye neza mu bakinnyi bakomoka muri Afurika muri uyu mwaka wa 2012.
Ikipe Imena FC y’abasheshe akanguhe mu karere ka Ruhango, yahuye na ngenzi yayo yo mu Burundi le Ferose nayo y’abasheshe akanguhe tariki 15/12/12 mu gihugu cy’u Burundi.
Umutoza wa Vital’o FC, Kanyankore Gilbert Yaoundé, yishimiye ko ikipe ye izakina na APR FC mu cyiciro cy’ibanze cy’imikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Rayon Sport yabonye itike yo kuzakina na APR FC umukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi.
APR FC yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi, nyuma yo gutsinda Vital’o FC y’i Burundi ibitego 2-0 mu mukino wabaye tariki 15/12/2012.
Umutoza wa Rayon Sport wungirije, Ali Bizimungu, afite icyizere cyo gutsinda Villa Sports Club yo muri Uganda, ubwo bazaba bakina umukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, ku cyumweru tariki 16/12/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umusatirizi witwa Godfrey Chitalu ukomoka mu gihugu cya Zambiya yesheje agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mupira aho yatsinze ibitego 107 mu mwaka w’i 1972.
Nyuma y’irushanwa ryo kugaragaza impano y’umupira w’amaguru ryabereye ahitwa muri ETO Kicukiro mu Ugushyingo uyu mwaka, abakinnyi 10 b’abanyarwanda bashimwe n’abashinzwe kugurisha abakinnyi, bazajya gukora igeregezwa i Burayi mu mwaka utaha.
Komisiyo ishinzwe ibihano yagabanyirije igihano uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Marie Ntagwabira, maze kiva ku myaka itanu gishyirwa ku myaka ibiri.
APR FC na Police FC zizakina n’amakipe y’i Burundi mu bikombe bihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo n’ayatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League na Confederation Cup).
Kubera ko bamaze kumenya akamaro ka siporo, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo iyo bavuye guhinga bakina umupira w’amaguru cyangwa bagakora izindi siporo.
Ubwo FC Barcelone yakinaga na Real Betis kuri icyi cyumweru tariki 09/12/2012, Lionel Messi yatsinze igitego cye cya 86 muri y’uyu mwaka.
Ku butaka bwayo, ikipe y’igihugu ya Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA ku nshuro ya 13 mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye Namboole Stadium ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Mu ntangiro za 2013, abana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, bari hagati y’imyaka 6 -12, bazatangira gukurikirwanwa binyuze muri gahunda yo kuzamura abana yitwa ‘Grassroots Festivals’, nk’uko byemejwe ku wa Gatanu tariki 07/12/2012, iyi gahunda itangzwa ku rwego rw’igihugu.
Amakipe ane yo muri aka karere APR FC na Rayon Sport zo mu Rwanda, Villa Sports Club yo muri Uganda na Vital’o yo mu Burundi, nizo zizitabira irushanwa rigamije kwizihiza isaubukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe.
Kiyovu Sport izakina idafite rutahizamu wayo Bokota Lamaba, kubera amakarita abiri y’umuhondo akazasiba uwo mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona uzahuza Kiyovu Sport na APR FC ku cyumweru tariki 09/12/2012.
Ikipe ya Chelsea yananiwe kuguma mu irushanwa ry’igikombe guhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘UEFA Champions League’ yaherukaga kwegukana, ubwo yarangizaga imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari imaze ukwezi yarasubitswe kubera ikipe y’igihugu yiteguraga irushanwa rya CECAFA, izasubukurwa ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza tariki 04/12/2012, Uganda yahise ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza ikazakina na Tanzania ku wa kane tariki 06/12/2012.
Noneninjye Jean Crallene ukora mu kigo cya Tumba College of Technology, avuga ko ashaka gutoza urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo gukora siporo ariko akeneye ubufasha.
Urugendo rw’Amavubi muri CECAFA rwarangiye, ubwo yatsindwaga na Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade Lugogo kuri uyu wa mbere tariki 03/12/2012.
Ikibuga cya stade ya Muhanga cyari kimaze igihe cyubakwa ku buryo bugezweho kimaze kuzura, kikajya gifasha abana bato kuzamuka mu mupira w’amaguru.
U Rwanda rwafashe umwanya wa mbere, runabona itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza, ruzakina na Tanzania ku wa Mbere tariki ya 3/12/2012, nyuma yo gutsinda Eritrea ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma mu itsinda wabereye i Lugogo kuri uyu wa gatandatu.
Amavubi arasabwa gutsinda umukino wa gatatu ari nawo wa nyuma akina na Eritrea kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012, kugira ngo yizere gukomeza muri ¼ cy’irangiza, Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar 2-1 mu mukino wa kabiri mu itsinda.
Lionel Messi na Andres Iniesta bakinira FC Barcelona na Cristiano Ronaldo wa Real Madrid nibo bazatoranywamo umukinnyi wa mbere ku isi akazahabwa umupira wa zahabu ( Ballon d’or 2012).
Mu mukino wayo wa kabiri wo mu itsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Zanzibar ibitego 2-1 kuri Namboole Stadium kuwa kane tariki 29/11/2012. Uwo mukino wabereye ku kibuga cyangiritse cyane kubera imvura yatumye gihinduka amazi n’ibyondo bikabije.
Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana bakunze kwita ‘Makenzi’ yemeye guheba amafaranga yibwe n’uwari ushinzwe kurinda abakinnyi ba Rayon Sport, ndetse yemera gukomeza gukinira iyo kipe, nyuma y’aho byavugwaga ko natishyurwa ayo mafaranga n’ubuyobozi bwa Rayon Sport ashobora no kuyisezeramo.
Nyuma y’uko umukinnyi w’ikipe ya Zambiya akomerekejwe n’abafana b’ikipe ya Afurika y’Epfo ubwo bakinaga umukino wa gicuti wabaye tariki 14/11/2012, polisi y’icyo gihugu yafashe ingamba zo kuzarinda amakipe yose amasaha 24 kuri 24.