Umutoza wa Kiyovu Sport, Kayiranga Baptitse, yihaye intego yo gutsinda Rayon Sport mu rwego rwo gukomeza kuza ku isonga muri shampiyona, no kugaragaza ko Kiyovu Sports idatsinda amakipe matoya gusa, ahubwo ko ihangara n’ay’ibihangange.
Umukinnyi Kabange Twite wari umaze iminsi nta kipe afite nyuma yo kutongererwa amasezerano mu ikipe ya APR FC, kuri ubu arashakishwa n’ikipe ya Yanga African.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’ikinyamakuru France Football bashyize ahagaragara urutonde rw’abakandida ku mupira wa zahabu mu bagabo, urutonde ruyobowe n’umunya-Argentine, Lionel Messi, uwufite inshuro eshatu zikurikiranya.
Kiyovu Sport yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo, nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 28/10/2012.
Uruganda Blarirwa rwatanze Miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, kuwa Gatanu tariki ya 26/10/2012.
Ikipe ya Etincelles na mukeba wayo Marine FC zimaze iminsi zitsindwa, zigiye guhura mu mukino wa shampiyona uzaba ku Cyumweru tariki 28/10/2012 kuri stade Umuganda i Rubavu.
APR FC, ikipe y’igisirikari cy’u Rwanda irakina umukino wa gicuti na Simba FC, mugenzi wayo w’igisirikari cya Uganda kuri uyu wa gatanu tariki 26/10/2012 kuri stade Amahoro i Remera.
Cote d’Ivoire, igihugu cya mbere muri Afurika mu mupira w’amaguru cyashyizwe mu itsinda rimwe na Algeria na Tuniziya muri Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN) kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2013.
Amakipe yari yitezweho intsinzi muri ‘UEFA Champions League’ nka Arsenal, Manchester City, Real Madrid na Milan AC yatunguwe kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, ubwo yose yatsindwaga n’amakipe atahabwaga amahirwe mbere y’umukino.
Police FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera kuwa gatatu tariki 24/10/2012, naho Mukura Voctory Sport itsindirwa Rayon Sport kuri Stade Kamena i Huye ibitego 2-1.
Kiyovu Sport irakina na Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ubera kuri stade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice.
Umukino wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na APR FC ku wa gatandatu tariki 27/10/2012, ntabwo ukibaye kuko APR FC ifite undi mukino ariko wa gicuti.
Mu rwego rwo kwizihiza yubire y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, hirya no hino mu Rwanda hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.
Ku munsi wa gatanu wa shampiyona, Rayon Sport yagaragaje ko yivuguruye ubwo yatsindaga Police FC mu mukino ya shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro Remera ku cyumweru tariki 21/10/2012.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yasezerewe mu marushanwa yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, nyuma yo gutsindwa na Botswana hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera tariki 20/10/2012.
Nubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye i Gaborone, umutoza wayo Rchard Tardy afite icyizere cyo gutsinda Botswana mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika uzabera kuri stade Amahoro tariki 20/10/2012.
Nyuma yo kutitwara neza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 cyabereye muri Mozambique muri Kanama uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza Nenad Amanovic.
Kigali Bus Services yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Etincelles FC mu gihe cy’umwaka yatangiye tariki 18/10/2012.
Ku mukino uzahuza Rayon Sport na Police FC ku cyumweru tariki 21/10/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, Rayon Sport izaba idafite Fuadi Ndayisenga, naho Police FC izakazaba idafite Peter Kagabo.
Ahitwa i Gahanda mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali hagiye kubakwa stade nini izajya yakira abantu bari hagati y’ibihumbi 40 na 45 mu rwego rwo kwitegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga u Rwanda ruzakira.
Ikipe ya Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kuzana umutoza mushya, Umufaransa Didier Gomes Da Rosa, mu rwego rwo kureba uburyo yakwitwara neza.
U Rwanda rwanganyije na Namibia ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Independence Stadium i Windhoek ku wa gatandatu tariki 13/10/2012.
Emery Bayisenge usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 20 yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru, mu mukino wa gicuti uyihuza na Nambia, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/10/2012 mu mujyi wa Windhoek.
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Botswana mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye i Gaborone ku wa gatanu tariki 12/10/2012.
Mu rwego rwo kongera umubare w’abakinnyi b’Abanyarwanda babigize umwuga, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, ngo ari hafi kohereza abakinnyi batatu ku mugabane w’Uburayi.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, yizeye ko ikipe ye yiganjemo bakinnyi bakiri bato izitwara neza ikavana intsinzi mu mukino wa gicuti uzayihuza na Mamibia ku wa gatandatu tariki 13/10/2012 i Windhoek.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Namibia, Bernard Kaanjuka, aratangaza ko nta bwoba afitiye ikipe y’u Rwanda kuko ngo yizeye abakinnyi be bakina nk’ababigize umwuga ndetse ngo banahagaze neza muri iyi minsi.
Kubera ko Rayon Sport imaze iminsi itsindwa gukabije, benshi mu bakunzi bayo basabaga ko bagarura Raoul Shungu akaba ariwe uyitoza ariko ubuyobozi bw’iyo kipe butangaza ko bagomba kwitondera gufata icyo cyemezo, mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi gishobora kugira.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012 yahagurutse i Kigali yerekeza muri Botswana aho igiye gukina umukino w’icyiciro cya kabiri cyo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Ikipe ya Club Atletique de Bizertin (CAB) yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tuniziya, yishimiye cyane kugura Olivier Karekezi kandi ngo bizeye ko ubwo azaba atangiye kuyikinira mu mpera z’ukwezi kwa cumi azayitsindira ibitego byinshi.