Nshimiyimana Eric watozaga APR FC nk’umutoza wungirije yamaze gusezera muri iyo kipe burundu ngo akaba agiye gushyira imbaraga mu ikipe y’igihugu Amavubi aherutse guhabwa ngo ayitoze nk’umutoza mukuru.
Gareth Bale, ukina ku ruhande ariko anasatira (Winger) mu ikipe ya Tottenham Hotspurs, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Bwongereza, anahabwa kandi n’igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri mutoya, mu muhango wabereye i London ku cyumweru tariki 28/04/2013.
Icyizere cya Rayon Sports cyo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka cyiyongereye ubwo yatsindaga Isonga igitego 1-0, mu gihe Police FC zihanganye yo yanganyije na AS Muhanga, ubu Rayon Sports ikaba irusha Police FC amanota atatu.
Ikipe ya Espoir FC n’abafana bayo bababajwe n’urupfu rwa nyina wa kapiteni wayo, Saidi Abed, rwamenyekenye mu mpera z’iki cyumweru.
Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Nova Bayama ku munota wa 90 w’umukino nicyo cyahesheje APR FC intsinzi imbere ya Kiyovu Sport mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 27/4/2013.
Umutoza wa APR FC Andreas Spier n’abakinnyi bayo bagambiriye gukura amanota atatu kuri Kiyovu Sport, ubwo ayo makipe aza kuba akina umukino wa shampiyona kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/04/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Kapiteni wa Kiyovu Sports, Eric Serugaba, wari umaze amezi atatu n’igice adakina kubera imvune y’ukuguru kw’ubumoso, yamaze gukira ndetse azatangira imyitozo ku wa mbere w’icyumweru gitaha.
Umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sports n’Isonga FC kuri Stade ya Muhanga tariki 28/04/2013 wimuriwe kuri Stade Amahoro i Remera bisabwe n’ikipe ya Rayon Sports.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA) ryafashe icyemezo cyo guhanisha Rutahizamu wa Liverpool Luis Suarez, kutazakina imikino 10, nyuma yo kuruma myugariro wa Chelsea Branislav Ivanovic ubwo ayo makipe yombi yakinaga mu mukino wa shampiyona wabaye tariki ya 21/4/2013, umukino ukarangira amakipe anganyije (…)
Intumwa zivuye mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) zageze mu Rwanda tariki 23/4/2013 zije kwigisha amakipe yo mu Rwanda ikoranabuhanga ryifashisha mu kugura, kugurisha abakinnyi no kubashakira ibyangombwa (licences).
Ikipe ya Bayern Munich izakira FC Barcelone mu mikino ya ½ cya champions league ku mugabane w’u Burayi kuri uyu wa 23 Mata 2013.
Cardiff City yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premiership) nyuma yo kwegukana igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Burnley tariki 20/04/2013.
Ikipe ya Police FC ikomeje kotsa igitutu Rayon Sports nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Stade umuganda i Rubavu ku cyumweru tariki 21/04/2013.
Rayon Sport yakomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2-1 bigoranye, mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatandatu tariki 20/04/2013.
Umunyamabanga wa Kiyovu Sport Jean Marie Nsengiyumva aratanagza ko mu mukino wa shampiyona bakina na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/4/2013 kuri Stade Amahoro, intego yabo ari ugutsinda, kuko bizatuma abakunda iyo kipe bongera kuyigirira icyizere no kugaruka ku kibuga.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu rwanda (FERWAFA) ryemeye ubusabe bw’ikipe ya Rayon sports bwo kwimura umukino wagombaga kuyihuza na Kiyovu Sports, uvanwa ku cyumweru ushyirwa kuri uyu wa gatandatu tariki 20/04/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Minisitiri w’imikino mu Rwanda, Protais Mitali, aratangaza ko Minisiteri ayobora na FERWAFA bafashe icyemezo cyo gusezerera Milutin Sredojevic Micho watozaga Amavubi, nyuma yo kubona ko adashobora kuzageza u Rwanda ku nshingano yari yihaye ndetse no ku cyerekezo cy’umupira w’u Rwanda muri rusange.
Minisiteri y’imikino n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bahaye Nshimiyimana Eric gutoza ikipe y’igihugu Amavubi akazungirizwa na Kayiranga Baptiste, nyuma yo gusezerera Umunya-Serbia Milutin Sredojevic ‘Micho’ kubera umusaruro muke.
Mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku wa gatatu tariki 17/04/2013, ikipe ya AS Kigali na Bugesera FC ziyongereye amahirwe yo kuzajya muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino yayo ibanza.
Umunya-Serbia, Milutin Sredojevic ‘Micho’, watozaga ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yasezerewe kuri ako kazi nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu marushanwa atandukanye ikipe y’igihugu yagiye yitabira kuva yahabwa akazi.
APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yabonye intsinzi y’ibitego 2-1 imbere y’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Mukura Victory Sport , iwayo kuri Stade Kamena i Huye, nayo yahatsindiye AS Muhanga igitego 1-0.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko burimo kwitegura kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Ubwo imikino y’igikombe cy’Amahoro izaba igeze muri ¼ cy’irangiza kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, umwe mu mikino ikomeye uzahuza Mukura Victory Sport izakina na As Muhanga kuri Stade Kamena i Huye.
Manchester City yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma muri ‘FA Cup’ nyuma yo gusezerera Chelsea iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade Wembley i London ku cyumweru tariki 14/04/2013.
Muri tombola y’uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza muri UEFA Champions League yabaye tariki 12/04/2013, ikipe ya FC Barcelone yatomboranye na Bayern Munich naho Real Madrid itomborana na Borussia Dortmund.
U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rwashyizwe ahagaragara na FIFA ku wa gatatu tariki 10/04/2013.
FC Barcelone na Bayern Munich, tariki 10/4/2013, zabonye itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League).
Ikipe ya Basketball y’intore ziri ku rugerero mu karere ka Ngoma zatsindiye amafaranga ibihumbi 800 mu marushanwa ku miyoborere myiza no kurwanya malariya yateguwe n’akarere ka Ngoma.
Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Roberto Manchini, yanejejwe cyane no gutsinda mukeba Manchester United ibitego 2-1 ku wa mbere tariki 08/04/2013, ariko avuga ko azatwara igikombe umwaka utaha kuko igikombe cy’uyu mwaka cyo ngo asanga cyaramaze kumucika.
Robert Bobby Williamson watozaga ikipe y’igihugu ya Uganda yasezerewe kuri iyo mirimo, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Liberia, bikagabanyiriza Uganda amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.