Abdoul Mbarushimana ‘Abdou’ wari umaze amezi abiri atoza Rayon Sport nk’umutoza wungirije, yeguye ku mirimo ye tariki 05/10/2012, nyuma yo gutsindwa gukabije kwaranze iyo kipe, ndetse bigatuma abakunzi bayo bamurakarira cyane bavuga ko ariwe nyirabayazana w’uko gutsindwa.
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye ku Mumena tariki 6/10/2012, Kiyovu Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo ikaba itaratakaza inota na rimwe mu mikino ine yose imaze gukina.
Ku munsi wa kane wa shampiyona izaba ikinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/10/2012, Police izakina na Mukura Victory Sport kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umwe mu mikino ikomeye hane kuri uwo munsi kubera amazina n’amateka ayo makipe afitanye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye Ntagwabira Jean Marie waherukaga gutoza Rayon Sport igihano cyo kudatoza ikipe iyo ariyo yose mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu kubera guhamwa na ruswa yatanze mu mupira w’amaguru.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rwashyizwe ahagaragara na FIFA, mu ntangiriro z’uku kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 124 ku isi no ku mwanya wa 35 muri Afurika.
Mu rwego rwo gutegura imikino ibiri ya gicuti izahuza u Rwanda na Namibia tariki 10/10/2012 na tariki 13/10/2012, umutozo w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi mu myitozo. Benshi muri bo ni bashya kandi baracyari batoya.
Urubyiruko cyane cyane urwiga rurakangurirwa kugira umuco wo kwizigamira hakiri kare ndetse no kureka imyumvire yo kumva ko kwizigamira ari iby’abakuru; nk’uko bitangazwa na Sayinzoga Kampeta, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari.
Nyuma y’igihe cy’ibyumweru bitatu yamaze akora igeragezwa mu gihugu cy’Ububiligi, Muhamed Mushimiyimana ukina muri SEC Academy ashobora kwerekeza mu ikipe ya Lierse yo mu cyiciro cya mbere, kuko yashimwe n’abatoza b’iyo kipe.
Ku wa kabiri taliki 02/10/2012 mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali hafunguwe ikigo kigisha umupira w’amaguru ndetse kikanatanga inyigisho zitandukanye ku rubyiruko “Kimisagara Football For Hope Centre”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugo byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) ryashyizeho itariki nterengwa ku bihugu bishaka kwiyandikisha kuzitabira imikino ya CECAFA y’ibihugu izabera muri Uganda kuva tariki 24 Ugushyingo kugeza tariki 9 Ukuboza 2012.
Gutsindwa kwa Rayon Sport byayiranze mu ntangiro za shampiyona byakomeje kuyikurikirana ubwo yatsindwaga umukino wa gatatu yikurikiranya na La Jeunesse ku cyumweru tariki 30/09/2012 kuri stade y’i Nyanza.
Ku munsi wa 6 wa shampiyona mu Bwongereza (tariki 29/09/2012), Chelsea yatunguye Arsenal iyisanze iwayo Emirates stadium iyihatsindira ibitego 2-1 ituma Arsenal itakaza ubudahangarwa bwo kudatsndwa (Unbeaten record) yari yaratangiranye shampiyona.
Nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri stade yo ku Mumena ku wa gatandatu tariki 29/09/2012, Kiyovu Sport yahise ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Umuholandi Ernest Brandts wahoze atoza ikipe ya APR FC yagizwe umutoza mushya wa Yanga Africans, nyuma y’ibibaganiro yari amaze iminsi agirana n’iyo kipe. Akaba yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Rayon Sport iranyomoza amakuru avuga ko yaba ishaka kwirukana abatoza bayo, barimo Umutoza wungirije witwa Abdoul Mbarushimana, batangiye Shampiyona nabi batsinde, cyane cyane umukino uheruka iyi kipe yatsinzwe na AS Kigali bikarakaza abafana cyane.
Ku munsi wa Gatatu wa shampiyona APR FC ifite igikombe cya Shampiyona iracakirana na mukeba wayo Police FC cyaciye mu myanya y’intoki, mu mukino uzihuza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/9/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Richard Tardy, yahamagaye abakinnyi 23 bagomba gutangira imyitozo bitegura gukina na Botswana mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
Umunyabugeni witwa Adel Abdessemed yakoze igishusho kinini kibutsa umutwe umukinnyi Zinedine Zidane yakubise Marco Materazzi mu gituza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wabaye mu mwaka wa 2006.
AS Kigali yihereranye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 26/09/2012 bituma irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo.
APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateranyo muri shampiyona, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 25/09/2012.
Nyuma yo kumenya ko ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 izakina na Botswana mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, u Rwanda ruzatangira kwitegura iyo kipe kuri uyu wa gatandatu tariki 29/09/2012.
Kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012 no ku wa gatatu tariki 26/09/2012 shampiyona y’u Rwanda irakomeza, ikaza kuba igeze ku munsi wa kabiri wayo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga yo mu gihugu cya Tanzaniya mu mpera z’icyumweru gishize bwafashe icyemezo cyo kwirukana uwari umutoza w’iyo kipe Tom Saintfiet ukomoka mu gihugu cy’u Bubirigi.
Myugariro akaba na Kapiteni w’ikipe ya Chelsea, John Terry, yatangaje ko asezeye burundu mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, nyuma y’ibibazo bishingiye ku irondaruhu bivugwa ko yagiriye na myugariro wa Queens Park Rangera Antony Ferdinand.
Mu mikino ya shampiyona yabaye ku cyumweru tariki 23/09/2012, Kiyovu Sport yatsinze Espoir FC mu gihe Mukura VS yatsindiwe na AS Kigali mu rugo iwayo i Huye.
Mu rwego rwo kwitegura CECAFA ihuza amakipe y’ibihugu izabera i Kampala muri Uganda ndetse n’andi marushanwa, ikipe y’igihugu Amavubi izakina imikino ibiri ya gicuti na Mamibia.
Nyuma y’urupfu rw’umufana wa Rayon Sport witwa Theoneste waguye mu mpanuka ubwo yaherekezaga ikipe ye yimukiye i Nyanza, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye amakipe yose yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kuzafata umunota wo kumwibuka.
Ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru yatangiye ku wa gatandatu tariki 22/09/2012, APR FC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona yatsinze Marine FC mu gihe mukeba wayo Rayon Sport yatunguwe igatsindirwa mu rugo n’Amagaju FC.
Inteko rusange ya FERWAFA yateranye, yemeje ko Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye tariki kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/09/2012, igomba gusozwa tariki 25/05/2013, ikazitabirwa n’amakipe 14.
Rutahizamu w’umutaliyani ukinira ikipe ya Manchester City, Mario Balotelli, muri iyi minsi ntavuga rumwe n’umutoza we Roberto Mancini kubera imyitwarire mibi.