Nyuma yo gutsinda Malawi ibitego 2-0, ikipe y’u Rwanda yatangiye gushyirwa ku rutonde rw’amakipe ashobora gutwara igikombe cya CECAFA, ariko Umutoza wayo Milutin Micho avuga ko hakiri kare cyane kuba umuntu yatanga amahirwe ku ikipe abereye umutoza.
Ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Gatsibo (Gatsibo Football Academy) ribifashijwemo na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, rigiye kugirana ubucuti n’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.
Mu marushanwa yakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, ikipe ya Les Onze du Dimanche niyo yatwaye igikombe mu makipe y’abakuze mu karere ka Muhanga.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yatangiye irushanwa rya CECAFA yitwara neza itsinda Malawi ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Namboole Stadium i Kampala ku wa mbere tariki 26/11/2012.
Ally Bizimana wahoze atoza Mukura FC ubu akaba ari umutoza wungurije muri Rayon Sport akomeje gutunga agatoki akarere ka Huye kuba karamwambuye amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 100 y’umushahara.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda tariki 22/11/2012 aho igiye kwitabira irushanwa ya CECAFA rizabera i Kampala kuva tariki 24/11 kugeza tariki ya 8/12/2012.
Mu rugendo ikipe ya Nyanza City Veterans yagiriye mu gihugu cy’u Burundi tariki 17/11/2012, bamwe bavuyeyo barwaniye mu modoka ngo kubera ubusinzi. Iyo kipe yari igiye gukina umukino wa gicuti na bagenzi babo b’Abarundi.
Kuri iki cyumweru tariki 18/11/2012, akarere ka Huye kasezereye akarere ka Nyamagabe mu mukino w’umupira w’amaguru haba mu bakobwa no mu bahungu mu marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.
Ku nshuro ya karindwi, ikipe ya Al Ahli yo mu Misiri yegukanye igikombe gikinirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), nyuma yo gutsinda Esperance de Tunis ibitego 2-1.
Amakipe abiri y’abasheshakanguhe bo mu mujyi wa Muhanga (Les Onze du Dimanche na Magic FC) azwiho guhangana bikomeye, kuburyo atajya akina umukino wa gicuti kubera ishyaka ryo kwanga gutsindwa riyaranga.
Kuva tariki 15/11/2012, hari kuba amarushanwa ahuza amakipe atandatu harimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, mu rwego rwo kwigaragariza abashinzwe kugurisha abakinnyi i Burayi abakinnyi bafite impano.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, avuga ko itsinda u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012, ari iryo kwitonderwa kuko amakipe arigize ashobora gutungurana.
Ibitego bibiri kuri bibiri nibyo byakiranuye u Rwanda na Namibia mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade Amahoro tariki 14/11/2012, gusa abatoza ba Namibia bababajwe cyane n’imisufurire y’uwo mukino bavuga ko bagombaga gutsinda u Rwanda ibitego 3-2.
Myugariro wa Yanga Africans ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mbuyu Twite, uzwi nka Gasana Eric mu Mavubi, ashobora gufatirwa ibihano, nyuma yo kwanga kuza gukina umukino wa Namibia tariki 14/11/2012 ndetse na CECAFA izaba tariki 24/11/2012.
Umukino wa gicuti ugomba guhuza u Rwanda na Namibia kuri uyu wa gatatu tariki 14/11/2012 kuri stade Amahoro i Remera, washyizwe ku mugoroba guhera saa kumi n’imwe n’igice aho kuba saa cyenda n’igice nk’uko byari biteganyijwe.
Umukinnyi w’umunya-Kameroni, Samuel Eto’o Fils, yaba ahabwa ibihumbi 15 by’ama euro uko atsinze igitego, ndetse n’ibihumbi 7.8 by’amaeuros uko atanze umupira mwiza maze udi agahita atsinda.
Uzamukunda Elias ‘Baby’, Salomon Nirisarike bakina ku mugabane w’uburayi na Stevens Kunduma ukina muri Aziya bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweu gishize aho baje gufasha baganzi babo gutegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Namibia tariki 14/11/2012.
Muri Tombola yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012 igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura muri CECAFA izatangira tariki 24/11/2012, U Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Malawi, Zanzibar and Eritrea.
Mu mukino wa 1/4 cy’amarushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ushinzwe wabaye tariki 10/11/2012 ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa y’akarere ka Rutsiro yatsinze iya Karongi ibitego 4-3.
Abakobwa bo mu karere ka Nyanza bari mu muryango FPR-Inkotanyi baritegura kuzegukana igikombe mu mupira w’amaguru mu Ntara y’Amajyepfo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 ishize uwo muryango uvutse.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatangaje ko nta mukinnyi n’umwe ukina ku mugabane w’Uburayi azakoresha mu gikombe cya CECAFA izabera i Kampala kuva tariki 24/11-8/12/2012.
Uwahoze ari umutoza muri Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu, Ntagwabira Jean Marie, yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ajuririra igihano cyo guhagarikwa imyaka itanu yahawe kubera gushinjwa icyaha cyo gutanga ruswa.
Kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012 nibwo Kapiteni w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Olivier Karekezi, yahagurutse i Kigali yerekeza muri Tuniziya aho agiye gukinira ikipe ye nshya Club Atletique de Bizertin iherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Ku rutonde rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwasohotse tariki 07/11/2012, U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri aho rwavuye ku mwanya wa 124 rugera ku mwanya wa 122.
Djabiri Mutarambirwa ukina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’igihe kirekire asaba ko yahamagarwa, dore ko atahwemye kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, abakinnyi 24 b’ikipe y’igihugu Amavubi batangiye umwiherero w’imyitozo bitegura gukina umukino wa gicuti na Nambina ndetse n’imikino y’igikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012.
Police FC yabonye amanota atatu y’umunsi wa munani wa shampiyona bigoranye nyuma yo gutsinda Etincelles ibitego 3-2 mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi wabereye ku Kicukiro ku cyumweru tariki 04/11/2012.
Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezereye umutoza Emmanuel Ruremesha kubera umusaruro mubi, maze ahita asimburwa n’Umurundi Kaze Cedric watozaga Atletico FC y’i Bujumbura.
Ku munsi wa munani wa shampiyona tariki 03/11/2012, Rayon Sport yatsinze mukeba wayo Kiyovu Sport ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, naho APR FC inganya n’Amagaju mu mukino wabereye ku Mumena.
Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Benin, Khaled Adenonk, wahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kubera kurwana mu mukino wahuje u Rwanda na Benin i Kigali, yatangaje ko azaburana kugeza atsinze.