Ikipe ya Gicumbi FC yiteguye guhura na Espoir kuwa gatandatu tariki 06/12/2014 ya nyuma yo gutangaza mbere ko itazakina uyu mukino FERWAFA itayemereye ibyo yari yayisabye.
Abakinnyi 30 bari mu mamodoka 15, ni bo bamaze kwemezwa kuzitabira isiganwa rizwi nka Rally des Milles Collines rizakinirwa mu ntara y’iburasirazuba tariki 12-13/12/2014.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Algeria Christian Gourcuff yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyakwizera kuzazamuka mu makipe ane ari mu itsinda C ryo mu gikombe cya Afurika kizabera muri Guinee Equatorial umwaka utaha.
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Tibingana Charles Mwesigye ari ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Gor Mahia na AFC Leopards zo mu gihugu cya Kenya.
Visi perezida wa kabiri ushinzwe amashyirahamwe y’imikino muri komite olimpike, Elie Manirarora ni we ugiye gukora imirimo umunyamabanga mukuru yakoraga nyuma yaho Ahmed Habimana wari usanzwe kuri iyi mirimo yeguye ku mpamvu ze bwite.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda ryatangirije i Rwamagana kuri uyu wa gatatu, gahunda yo gukundisha uyu mukino bahereye mu bana batarengeje imyaka umunani.
Ikipe y’Amagaju yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo bugire icyemezo bufata ku byagaragaye ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura 3-2 ku cyumweru tariki 30/11/2014.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko bwatangiye imirimo yo gutegura ahazubakwa sitade y’imikino itandukanye mu mujyi wa Ngororero.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko ikipe izahiga izindi mu irushanwa ry’Umuvunyi izegukana miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), Brian Cookson, abaye undi muntu ufite izina rikomeye ushimiye Ndayisenga Valens Rukara, watwaye isiganwa rizenguruka u Rwanda ku magare (Tour du Rwanda 2014).
Ikipe y’abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda yatangiye imyitozo ikomeye ku kibuga cya Ferwafa mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura bafitanye n’ikipe y’Abarundi kuri uyu wa gatandatu tariki 06/12/2014.
Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Manuel Neuer ni bo bakinnyi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryemeje ko bazatoranywamo uzaba umukinnyi w’umwaka wa 2014 uzamenyekana tariki 12/1/2015.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimaze gutangaza ko umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Tanzaniya utakibaye kubera irushanwa ry’Umuvunyi.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda n’iya Tanzaniya zirateganya guhurira mu mukino wa gicuti kuwa kabiri tariki 9/12/2014, umukino uzaba ku munsi w’ubwigenge bw’igihugu cya Tanzaniya.
Ikipe ya Cricket ya Right Guards ni yo yaraye yegukanye irushanwa rya UAE Exchange & Xpress money ryari rimaze iminsi ribera ku kibuga cya Kicukiro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwageneye ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 200 umukinnyi Ndayisenga Valens uherutse kwegukana Tour du Rwanda ya 2014.
Ikipe ya Sunrise iratangaza ko yiteguye kugeza ikirego muri FERWAFA kubera umukinnyi wa Rayon Sports Sina Jerome kuri yo isanga atari akwiye kuba akinira iyi kipe muri iyi minsi.
Igitego cya Sunrise ku munota wa 79 cyatumye iyi kipe inganya na Rayon Sports igitego 1-1 bituma Rayons Sports itungukira ku gutsindwa kwa APR FC ngo ibe yarangiza umunsi wa cyenda ari yo iyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Igitego kimwe APR FC yatsinzwe na Gicumbi FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 29/11/2014 gishobora gutuma iyi kipe itakaza umwanya wa mbere.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko umukino wagombaga guhuza ikipe ya Espoir na Gicumbi mu cyumweru gishize ugomba gusubirwamo nubwo byari byatangajwe mbere ko ikipe ya Espoir yatewe mpaga.
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI) yasohoye urutonde rw’uko abakinnyi bakurikirana ku mugabane wa Afurika, aho umunyarwanda Ndayisenga Valens aza ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutwara Tour du Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Sitting Volleyball yatsinze Misiri seti eshatu ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri petit stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Amavubi”, ikomeje kuzamuka ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), aho urwasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 27/11/2014 ruyisize ku mwanya wa 90 ku isi.
Umukino wahuzaga amakipe abiri yo muri Mombasa mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa kabiri, wahagaritswe utarangiye nyuma yaho abafana bashinjije bagenzi babo gukoresha amarozi ngo batsinde.
Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier Karekezi yaraye abonye impamyabumenyi mu butoza yo ku rwego rwa mbere “Licence A” muri UEFA nyuma yo kumara umwaka abyigira.
Ndayisenga Valens, umusore w’imyaka 20 ukomoka mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, akaba ari na we wegukanye irushanwa rya “Tour du Rwanda 2014” tariki 23/11/2014, arashishikariza bagenzi be bakiri bato gukunda uyu mukino wo gusiganwa ku magare kandi bakawitabira kuko ngo bashobora kugera ku ntera nk’iyo na we agezeho.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yashimiye Ndayisenga Valens wegukanye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare “Tour du Rwanda”.
Umukino wari guhuza ikipe ya Espoir Fc na Gicumbi kuwa 23/11/2014 waburijwemo kandi abakinnyi bari bageze mu kibuga kubera ko ikipe ya Espoir FC itujuje ibyangombwa byose basabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Mu Rwanda (FERWAFA).
Umusore muto ukinira ikipe ya Kalisimbi, Ndayisenga Valens ni we utwaye igikombe mu isiganwa ry’amagare ryari rimaze iminsi umunani rizenguruka u Rwanda.
Umunyarwanda Ndayisenga Valens niwe wegukanye Toour du Rwanda 2014 kuri iki cyumweru nyuma yo kurangiza agace ka nyuma ka kilometero 114 ari uwa kabiri.