Ikipe ya Yanga yo mu gihugu cya Tanzaniya yaraye isinyishije rutahizamu w’umurundi, Tambwe Amiss wari umaze iminsi akinira mukeba w’iyi kipe Simba.
Ishyirahamwe rihuza za kaminuza zigenga riratangaza ko rigiye gushyiraho amakipe ashobora gukina muri shampiyona zinyuranye mu Rwanda.
Nyuma yo kubona itike yo kujya muri 1/8 cy’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (Champoins League), ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza yazamutse iyoboye itsinda yari irimo yatomboye ikipe ya Paris saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.
Inama idasanzwe y’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru bo mu karere yabaye ku cyumweru tariki ya 14/12/2014 yemeje ko irushanwa rya CECAFA y’ibihugu rizajya rikinwa ku matariki ya FIFA kandi rigakinwa igihe kirekire.
Ikipe ya AS Kigali igeze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-1 kuri iki cyumweru.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Stephen Constantine yarangije gushyira hanze lisiti y’abakinnyi 25 bagomba guhurizwa hamwe hitegurwa umukino wa gicuti iyi kipe ifitanye n’u Burundi i Kigali tariki ya 20/12/2014.
Ibitego bya Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sekamana Maxime byatumye ikipe y’Amagaju itakaza umukino wayo wa mbere mu rugo muri shampiyona y’uyu mwaka maze biha ikipe ya APR FC gukomeza kuba iya mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Isiganwa ry’amamodoka risoza umwaka wa 2014 rihagaritswe mbere y’igihe nyuma y’impanuka ikomeye ihitanye Dusquene Christopher wari umwe mu bitabiriye isiganwa.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko nta kintu izi ku makuru amaze iminsi avugwa ko abakinnyi bayo babiri Nizigiyimana Karim Makenzi na Sibomana Abuba bashobora kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.
Imikino yo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 10/12/2014 yasize hamenyekanye amakipe 16 azakina 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League).
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 11/12/2014 bari bwitabe ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka aho bitari byamenyekana impamvu ya nyayo yo gutumizwa.
Inzobere iturutse ku mugabane wa Afurika izasura sitade ya Muhanga kuwa gatanu tariki 12/12/2014 mu rwego rwo kureba ko yujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino nyafurika y’umwaka utaha.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko umunyarwanda Théogene Ndagijimana azasifura imikino yanyuma y’Igikombe cy’Afurika izabera mu gihugu cya Guinée Equatorial kuva tariki 17/01/2015 kugeza tariki ya 08/02/2015.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda butangaza ko bukiga ku gitekerezo cyo kuba umwaka utaha wa 2015 bakwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri uyu mukino.
Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi isoza amatsinda isize ikipe ya Liverpool isezerewe rugikubita, mu gihe Cristiano Ronaldo adashoboye gukuraho umuhigo wa Messi.
Ikipe ya Police HC yizeye kwitwara neza ku mukino wayo wa kabiri w’irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda Milutin Sredojevic Micho atangaza ko agifite byinshi byo gukorera iyo kipe yitwa Imisambi atoza, nubwo benshi bari batangiye gutangaza ko ashobora gusezererwa.
Abakinnyi babiri ba Rayon Sports Nizigiyimana Karim Makenzi na Fuade Ndayisenga ntabwo batoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri bwerekeze muri Tanzania kuri uyu wa mbere mu mukino wa gicuti na Taifa Stars.
Umutoza w’ikipe ya Police FC, Cassa Mbungo André yababajwe cyane no kubona ikipe ya As Kigali ari yo izamuye igikombe cyitiriwe kurwanya ruswa cyateguwe n’urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi.
Amakipe ya As Kigali na Police ni yo agiye guhurira ku mukino wanyuma w’igikombe cyateguwe n’umuvunyi nyuma yo gusezerera APR FC na Rayon Sports zahabwaga amahirwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, baheruka kwitwara neza muri Tour du Rwanda bakayitsindira, abemerera kubafasha mu bibazo ikipe y’igihugu ihura nabyo byatumaga ititegura neza.
Ikipe ya Gicumbi FC yiteguye guhura na Espoir kuwa gatandatu tariki 06/12/2014 ya nyuma yo gutangaza mbere ko itazakina uyu mukino FERWAFA itayemereye ibyo yari yayisabye.
Abakinnyi 30 bari mu mamodoka 15, ni bo bamaze kwemezwa kuzitabira isiganwa rizwi nka Rally des Milles Collines rizakinirwa mu ntara y’iburasirazuba tariki 12-13/12/2014.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Algeria Christian Gourcuff yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyakwizera kuzazamuka mu makipe ane ari mu itsinda C ryo mu gikombe cya Afurika kizabera muri Guinee Equatorial umwaka utaha.
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Tibingana Charles Mwesigye ari ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Gor Mahia na AFC Leopards zo mu gihugu cya Kenya.
Visi perezida wa kabiri ushinzwe amashyirahamwe y’imikino muri komite olimpike, Elie Manirarora ni we ugiye gukora imirimo umunyamabanga mukuru yakoraga nyuma yaho Ahmed Habimana wari usanzwe kuri iyi mirimo yeguye ku mpamvu ze bwite.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda ryatangirije i Rwamagana kuri uyu wa gatatu, gahunda yo gukundisha uyu mukino bahereye mu bana batarengeje imyaka umunani.
Ikipe y’Amagaju yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo bugire icyemezo bufata ku byagaragaye ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura 3-2 ku cyumweru tariki 30/11/2014.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko bwatangiye imirimo yo gutegura ahazubakwa sitade y’imikino itandukanye mu mujyi wa Ngororero.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko ikipe izahiga izindi mu irushanwa ry’Umuvunyi izegukana miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.