Ikipe y’igihugu ya Brazil yatangiye neza igikombe cy’isi yakiriye, ubwo Neymar Junior yatsindaga ibitego bibiri muri bitatu ikipe ya Brazil iya Croatia mu mukino ufungura irushanwa tariki ya 12/6/2014. Muri uwo mukino Croatia nayo yatsinze igitego kimwe.
APR FC na Police FC nizo zihabwa amahirwe menshi yo kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba tariki 4/7/2014 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ cy’irangiza ibanza yabaye ku wa gatatu tariki 11/6/2014.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda buri mwaka (Tour du Rwanda) rizatangira tariki 16/11/2014, rizatwara akayabo ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda rikazamara icyumweru, aho abasiganwa bazarushanwa mu ntera ndende kurenza iyo basiganwe mbere.
Umutoza Jose Mourinho wiyise « The Special One » yongeye kuvugwa mu bitangazamakuru ubwo yavaga ku ntebe ye y’ubutoza akinjira mu kibuga agatera umutego umuririmbyi wakiniraga ikipe y’abanyamakuru Mourinho ubwe yatozaga.
APR FC yatsindiye kujya muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sport iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri sitade ya Kigali ku cyumweru tariki ya 8/6/2014.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yasezerewe na Nigeria iyitsinze igiteranyo cy’ibitego 12-1 mu mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka.
Ikipe y’ababana n’ubumuga y’umukino wa Seat Ball yo mu karere ka Burera itangaza igikeneye ibikoresho by’ibanze bijyanye n’uwo mukino kugira ngo bawukine neza babe bagera ku rwego rwo hejuru, ibe yaserukira ako karere.
Rayon Sport izakina na mukeba wayo APR FC muri ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, ikaba yabigezeho ku wa kane tariki 5/6/2014 ubwo yatsindaga AS Kigali ibitego 3-2 bigoranye, mu mukino w’ikirarane wa 1/8 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma yo gusezerera igihugu cya Libya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, u Rwanda rwazamutseho imyaka 15 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yarekeje muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura uzayihuza n’iya Nigeria ku wa gatandatu tariki 7/6/2014 mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu mwaka.
Myugariro w’ikipe y’u Rwanda, Salomon Nirisarike, nyuma yo kuyikinira ikanatsinda Libya ibitego 3-0 ku wa gatandatu ushize, yerekeje mu Bubiligi aho asanzwe akina, akaba yagiye kuganira n’umuhagarariye (Manager), ku bijyanye n’ikipe azakinamo mu mwaka w’imikino utaha.
Nyuma yo gutsinda 30Plus amanota 82-56, ikipe ya Espoir Basketball Club yakomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Basketball ndetse umutoza wayo Bahufite John avuga ko yamaze kwizera kuzegukana igikombe.
Ikipe ya APR Volleyball Club yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa Playoff na Rayon Sport, nyuma yo gutsinda INATEK amaseti 3-1 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 1/6/2014.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) nyuma yo gusezerera Libya iyitsinze ibitego 3-0 i Kigali ku wa gatandatu tariki ya 31/5/2014, izakina na Congo Brazzaville mu cyiciro cya kabiri (round 2) cy’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Mu mikino ihuza urubyiruko yaberaga i Gaborone muri Botswana, u Rwanda rwahavanye imidari ibiri ya Bronze ndetse amwe mu makipe n’abakinnyi ku giti cyabo bahavana itike yo kuzakina imikino Olymique izabera i Nanjing mu Bushinwa muri Kanama uyu mwaka.
Ikipe ya Rayon Sport mu gihe gito igiye gutangira kubarura abakunzi bayo bose mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya neza umubare nyakuri w’abakunzi bayo kugirango iyo kipe ijye imenya aho baherereye ndetse n’uburyo izajya ikorana nabo neza.
Ibitego bitatu byatsinzwe na Rutahizamu Daddy Birori ku wa gatandatu tariki ya 31/5/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, byatumye u Rwanda rusezerera Libya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bazije Jenoside yakorewe Abatutsi, rizatangira tariki 7/6/2014, rizitabirwa n’amakipe menshi aturutse mu bihugu icyenda bya Afurika.
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, afite icyizere cyo gusezerera Libya kuri uyu wa gatandatu tariki 31/5/2014 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, kandi kuba azaba adafite rutahizamu Uzamukunda Elias ‘Baby’ ngo nta ntacyo bimutwaye kuko n’ubundi ngo muri iki gihe nta bitego atsinda.
Rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda Uzamukunda Elias ntabwo azitabira umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika u Rwanda ruzakina na Libya kuri uyu wa gatandatu tariki 31/5/2014, kuko ngo akirimo gushaka ikipe.
Abakinnyi bane b’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 barashakwa cyane n’amakipe yo mu gihugu cya Gabon yifuza kubagura, nyuma y’aho bigaragaje mu mukino u Rwanda rwakinnye na Gabon i Libreville ku wa gatandtau ushize, rugatsindwa igitego 1-0.
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinzwe na Nigeria ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu tariki 24/5/2014 mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Namibia mu Ukwakira uyu umwaka.
Uregendo rw’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha rwarangiye ku wa gatandatu tariki 24/5/2014 ubwo yatsindwaga na Gabon igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Monedan i Libreville muri Gabon.
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda batarengeje imyaka 20 n’umutoza wabo bizeye gutsindira iya Gabon iwayo i Libreville mu mukino uzaba ku wa gatandatu tariki 24/5/2014, bagakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.
Itsinda ry’abantu 67, harimo abakinnyi 41 n’abayobozi, berekeje i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana kuri uyu wa kabiri tariki 20/5/2014 mu mikino nyafurika ihuza urubyiruko, ikaba inagamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique y’Urubyiruko izabera mu Bushiwa muri Kanama uyu mwaka.
Nyuma yo gusezererwa kwa David Moyes muri Manchester United, byavugwaga ko umuholandi Louis Van Gaal ashobora kuzamusimbura, none inkuru yabaye impamo kuri uyu wa mbere ubwo uwo mugabo utoza ubu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi yasinyaga amasezerano y’imyaka utatu yo gutoza Manchester United, akanahita ahabwa miliyoni 200 (…)
Ubwo umupira wari uwa gicuti wahuzaga akagari ka Mpumbu na Ngoma kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2014 mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke wari ugeze hagati, abakinnyi b’akagari ka Mpunga ntibishimire imisifurire, maze badukira umusifuzi barahondagura, kuri ubu akaba ari ku kigo nderabuzima cya Kinini aho (…)
Ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y’Iburasirazuba, yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 18/5/2014.
Mu mikino yo gusiganwa ku maguru “Marathon mpuzamahanga yitiriwe Amahoro ya Kigali yabaye ku cyumweru tariki 18/5/2014, Abanyakenya nibo begukanye imidari myinshi, nyuma yo kuza ku isonga muri byiciro bitandukanye by’iryo siganwa ngarukamwaka.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yanganyije na Libya ubusa ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika wabereye muri Tuniziya kuri icyi cyumweru tariki 18/5/2014.