Amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, arashimirwa uburyo yitwaye nyuma yo gutwara ibikombe byinshi mu bikinirwa mu gihugu, mu marushanwa atandukanye ahuza abafite ubumuga.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, nibwo umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil, Mathaus Wojtylla yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho aje gukinira ikipe ya REG Volleyball.
Nyuma y’imyaka 20 idatsinda umukino n’umwe, ikipe y’Igihugu ya San Marino yatsinze umukino w’amateka ubwo yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0 mu mikino ya UEFA Nations League.
Ku wa Kane, tariki 5 Nzeri 2024, ikipe ya Kigali A yegukanye irushanwa rya Bayern Youth Cup ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi barindwi bayo batsindira guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yanganyirije na Libya iwayo igitego 1-1 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.
Ikipe ya APR FC itsinze Mukura Victory Sports ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
Abatoza batatu barimo Otto Addo, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Ghana (Black Stars), bakoze impanuka ubwo imodoka barimo yagonganaga n’ikamyo.
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024, ikipe ya Dream Taekwondo Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda yazamuye abana 40 muri uyu mukino batsindiye imikandara yo mu rwego rwisumbuye.
Kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya mbere ko yemerewe gukoresha abakinnyi b’Abanyamahanga 10 mu marushanwa y’imbere mu gihugu arimo na shampiyona.
Kuri uyu wa Kane, mu gihugu cy’u Bufaransa habereye tombola y’imikino ya UEFA Champions League 2024/2025, ivuguruye igiye kujya ikinwa n’amakipe 36, hatagaragaramo amatsinda ndetse n’imikino yitwaga iyo kwishyura mu cyiciro kibanze.
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yatangiye imikino Paralempike 2024 ikinwa n’abafite ubumuga itsindwa na Brazil amaseti 3-0.
Amakipe y’Igihugu ya Malawi na Kenya yageze mu cyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket ku bangavu batarengeje imyaka 19 nyumo yo gusoza iy’icyiciro cya kabiri yaberaga mu Rwanda yasojwe tariki 27 Nzeri 2024.
Mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball mu ngimbi gikomeje kubera mu gihugu cya Tuniziya, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wa gatatu.
Ikipe ya Musanze FC yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), irisaba kurenganurwa ku gitego cyayo cyanzwe ubwo yatsindwaga na AS Kigali 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 26 Kanama 2024.
Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship mu bakiri bato ryabereye mu karere ka Huye hagati tariki 24 na 25 Nzeri 2024.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yasezerewe na CS Constantine yo muri Algeria mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindirwa kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.
Umunyana Cynthia niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda mu matora yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2024.
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi z’abatarengenje imyaka 18 mu mukino wa volleyball, ziragaruka mu kibuga zicakirana na Morocco.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yasezereye AZAM FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2024-2025 nyuma yo kuyitsindira kuri Stade Amahoro ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura.
Kuri uyu wagatandatu taliki ya 24 Kanama, mu mujyi wa Tunis ho mu gihugu cya Tuziniya, haratangira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 18, aho u Rwanda rutangira rwesurana na Algeria.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri shampiyona abakunzi bayo batahana agahinda nyuma yo kutabona intsinzi mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ikibazo cya moteri icanira Kigali Pelé Stadium cyamaze kubonerwa umuti
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Basketball yatsinzwe n’u Bwongereza amanota 75-61 mu mukino wa gatatu mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore bituma rwisanga mu nzira ya Senegal muri 1/2.
Mu irushanwa ryari rimaze iminsi itanu rihuza amakipe y’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, ikipe ya Mahama ni yo yegukanye ibikombe byinshi mu mikino itanu yakinwe
Ikipe ya AZAM FC yageze mu Rwanda aho ije kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya Total Energies CAF Champions League uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatatu imbere ya Perezida Paul Kagame, Ikipe y’u Rwanda y’abagore yatsinze Argentine mu mukino wa kabiri w’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 cya Basketball mu bagore iri kubera mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye neza umwaka w’imikino 2024-2025 itsinda umukino wa mbere wa shampiyona yatsindagamo AS Kigali ibitego 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC Gen.Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi ba APR FC iri kwitegura AZAM FC ko kuba bakinira ikipe ya gisirikare nabo mu kibuga bagomba kuba bafite uwo mutima w’igisirikare.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 ni bwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Niyonkuru Zephanie yashyikirije ibendera ry’igihugu ikipe y’igihugu y’abato bagiye mu gikombe cya Afurika.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abagore yatsinze Lebanon amanota 80 kuri 62 mu irushanwa ryo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.