Mu gihe habura iminsi micye kugira ngo ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru, yitabire CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 11 Kamena 2022, kapiteni w’iyo kipe, Nibagwire Sifa Grolia, arizeza Abanyarwanda ko bazakora ibishoboka byose bagatahana intsinzi.
Ikipe y’igihugu ya Zambia na JKT yo muri Tanzania bizitabira irushanwa ryo Kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Abakinnyi bakina mu Rwanda biyongereyeho Djihad Bizimana, batangiye imyitozo yo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha
Nk’uko benshi bari babyiteze, ikipe ya Petro de Luanda ni yo yatangiye neza agace ka mbere ndetse yanayoboye kuva kagitangira. Abasore nka DUNDAO na Goncalves ni bo batangiye neza kuko habura umunota umwe gusa ngo agace ka mbere karangire, ni bo bari bamaze gutsinda amanota menshi 8 na 7 kuri buri umwe nk’uko bakurikiranye. (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu ihuriro mpuzamahanga ngarukamwaka ku Bukungu, yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda abahamagawe mu kwitegura imikino ya Mozambique na Senegal, bamaze kugera mu mwiherero kuri uyu wa Kabiri
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball Wilson Kenneth Gasana umaze imyaka irenga icumi akinira u Rwanda, yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yafatiye ibihano igihugu cya Kenya na Zimbabwe bazira kuba inzego za Politiki zarivanze mu mupira w’amaguru
Mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Kiciro, hatangijwe irushanwa ry’umupira w’amaguru riswe ‘Kicukiro Youth Patriotism Cup 2022’, rikaba ryasubukuwe nyuma y’imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya Covid-19, iyi ikaba ari inshuro ya 4 yaryo.
Mu mikino y’umunsi wa 28 ya shampiyona yabaye kuri uyu wa Mbere, APR FC yatsinze Gorilla naho Kiyovu Sports inganya na Etoile de l’Est igitego 1-1.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ryateguye irushanwa ryo kwibuka rizwi nka Genocide Memorial Tournament (GMT) ryabaye ku wa 21 Gicurasi 2022.
Umunsi wa kabiri w’imikino ya nyuma ya BAL 2022 wasize ikipe za US MONASTIR yo muri Tunisia ndetse na ZAMALEK yo mu Misiri zigeze muri kimwe cya kabiri aho basanzeyo Petro de Luanda yagezeyo isezereye AS SALÉ yo muri Morocco ndetse na FAP yo muri Cameroon yo yagezeyo isezereye muri 1/4 ikipe ya REG BBC yo mu Rwanda.
Ikipe ya Volleyball y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA VC) n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, zatangiye neza mu irushanwa rihuza amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo, ryatangiye ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 muri Tuniziya mu mujyi wa (Kelibia).
Kuri iki Cyumweru ikipe ya Manchester City yegukanye shampiyona y’u Bwongereza 2021-2022 nyuma yo gutsinda ikipe ya Aston Villa iturutse inyuma ibitego 3-2 mu mukino wayisabye gutegereza iminota 81 kugira ngo ibone intsinzi.
Mu gihe shampiyona y’u Bwongereza 2021-2022 igana ku musozo, abakinnyi batandukanye bitwaye neza muri uyu mwaka bahawe ibihembo byabo aho igihembo kiruta ibindi cy’umukinnyi mwiza w’umwaka cyatwawe na Kevin De Bruyne ukinira Manchester City.
Nyuma y’igihe kirekire hatazwi aho azerekeza hagati ya Paris Saint-Germain (PSG) yari asojemo amasezerano na Real Madrid yamwifuje igihe kirekire, rutahizamu Kylian Mbappé yahisemo kuguma i Paris asinya amasezerano mashya y’imyaka itatu azamugeza mu mwaka wa 2025 akina iwabo mu Bufaransa.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyavuguruwe. Uyu muhango wabereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG BBC) yahabwaga amahirwe, isezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’ingabo na Polisi (FAP) yo muri Cameroon. Ku munota wa kabiri nibwo Cleverland Thomson yatsinze amanota 3 ya mbere yo muri uyu mukino muri rusange.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 yakomeje hakinwa imikino ibiri y’umunsi wa 28 yaranzwe no kunganya mu mikino yose.
Perezida Paul Kagame yavuze ko atewe ishema no kuba u Rwanda rwakiriye Irushanwa rya BAL ku nshuro ya Kabiri. Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije gahunda ya Giants of Africa ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA muri Leta Zunze za Amerika. (…)
Guhera tariki ya 21 kugeza tariki 28 Gicurasi 2022, mu Rwanda harabera imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL), rigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangizwa no gufungurwa ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2021.
Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police FC, Iyabivuze Osée, yasezeranye imbere y’amategeko na Niwemugeni Sandrine.
Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya Mozambique na Senegal
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” ryamaze gutangaza urutonde rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’isi, barimo umunyarwandakazi Salima Mukansanga
Mu mukino wo kwishyura wa ½ wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports, urangiye APR FC isezereye Rayon Sports nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.
Umutoza mushya w’Amavubi Carlos Alós Ferrer araza gutangaza urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, nibwo amakipe y’abagore ya APR WVC na Rwanda Revenue Authority yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamhanga cya Kigali, yerekeje muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, 2022 Women Club Championship.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ikipe ya AS Kigali yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2022 nyuma yo kunganya na Police FC ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
Mu gihe hamaze iminsi havugwa ko APR FC ishobora kuzongera gukinisha abanyamahanga, umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga ko iyo gahunda idahari
Umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga yasuye ikipe ayisaba gusezerera Rayon Sports, mu gihe Onana wa Rayon Sports we bivugwa ko atazakina