Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira umwiherero wo gutegura umukino wa Mali n’uwa Kenya
Umukino w’umumsi wa 2 wa shampiyona wahuzaga ikipe ya APR FC na Musanze FC urangiye APR FC yegukanye amanota atatu.
Mu mikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Kabiri, Kiyovu Sports yanyagiwe na AS Kigali ibitego 4-0, indi mikino yabaye amakipe aranganya.
Kigali Volleyball Club (KVC) ifite izina rikomeye muri volleyball y’u Rwanda, igiye kongera gucurika imipira muri shampiyona, nyuma y’imyaka ine yarazimiye.
Mu irushanwa rya Coupe du Rwanda ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ikipe ya Police HC na Kiziguro ni zo zegukanye ibikombe
Ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nibwo Umunyarwanda, Céléstin Nzeyimana, yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga, mu nama yabereye i Rabat muri Maroc, ibintu byishimiwe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD).
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, isize amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona abonye amanota atatu
Guhera ku italiki ya 2 kujyeza ku ya 8 Ugushyingo 2021, Mu Rwanda hagiye kongera guhurira ibihugu bitandukanye mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Cricket kizabera muri Australia umwaka utaha.
Ikipe ya REG BBC yaraye itsinze Patriots umukino wa kabiri wa Kamarampaka wikurikiranya, ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, “BKNL Playoffs” yaherukaga muri 2017.
Areruya Joseph ukinira Benediction Ignite, ni we wegukanye isiganwa ry’amagare ryitiriwe gukunda igihugu, isiganwa ryakiniwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 29 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena hatangiye imikino ya kamarampaka (playoffs), aho amakipe yombi ya REG mu bagabo no mu bagore yitwaye neza.
Nyuma y’umwaka n’amezi arindwi nta bafana bemerewe kwinjira ku bibuga bikinirwaho umupira w’amaguru mu Rwanda, nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19 cyugarije u Rwanda n’isi muri Rusange, abafana bagiye kongera kugaruka ku bibuga muri Shampiyona ya 2021-2022 iteganyijwe gutangira kuri uyu wa (…)
Muri iki gitondo cyo kuwa 29 Ukwakira 2021 nibwo Dusenge Wicklif yerekeje mu gihugu cya Misiri aho yerekeje mu ikipe ya Tala’ea El Gaish Volleyball Club.
Minisiteri ya Siporo iramenyesha Abanyarwanda bose ko ibikorwa bya siporo byose byemerewe gusubukurwa hubahirizwa amabwiriza akurikira:
Abanya-Uganda Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba bari bategerejwe muri Kiyovu Sports bamaze gutangira imyitozo kuri uyu wa Kane
Hari abantu bibwira ko siporo zagenewe abakuze gusa nyamara hari n’izagenewe abana hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo.
Muri tombola ya yo guhatanira kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup ikipe ya APR FC yatomboye RS Berkane yo muri Maroc
Isiganwa ry’amamodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally ryasojwe umunya-Kenya Carl Tundo na mugenzi we Tim Jessop begukanye shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu mamodoka
Mu birori byiswe Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports ntiyabisoje neza nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-1
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abana bato zagaragaza ko abana bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima kubera kudakora imyitozo ngororamubiri, birimo kugira umubyibuho ukabije, kugira inda idahuye n’ibindi bice by’umubiri n’ibindi.
Ikipe ya APR FC yaraye inyagiwe na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia ibitego 4-0, iraza gukomereza mu mikino ya CAF Confederation Cup
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, umunya-Kenya Carl Tundo ni we ukomeje kuyobora abandi
Uwayezu François Regis wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa yambitse impeta umukobwa bagiye kurushingana bahoze bakorana
Umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunda kwita ‘Bakame’ ahamya ko ataje kwicara ku ntebe y’abasimbura mu izamu rya Police FC.
Ikipe ya Rayon Sports ishobora kwemererwa kwakira abafana kuri sitade mu mukino wa gicuti izakinamo n’ikipe hagati ya Mukura Victory Sports na Police FC kuri Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021.
Kuri uyu wa kabiri Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gushyira ahagarahara ingengabihe ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon Sports, uzakinwa ku munsi wa kane wa shampiyona.
Abakinnyi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) berekeje muri Tunisia aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na Étoile Sportive du Sahel.
Abakinnyi batatu ba mbere ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika mu gusiganwa ku mamodoka, barahurira i Kigali mu isiganwa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021.
Mu gihe habura amasaha amake ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunge mu Rwanda, Emery Bayisenge ukina hagati muri ba myugariro wakiniraga ikipe ya AS Kigali, utari wabona ikipe kugeza ubu, avuga ko ahazaza he hazamenyekana mu gihe kitarambiranye ariko ko azakomeza gukina umupira.
Mu isiganwa rya Duathlon ryabereye mu karere ka Gicumbi, Hakizimana Félicien ku nshuro ya gatatu yegukanye umwanya wa mbere, Mutimukeye Saidate aba uwa mbere mu bakobwa