Mu Rwanda hateganyijwe amatora ya komite nyobozi nshya ya Federasiyo y’imikino ngororamubiri (RAF) ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2022. Iyo komite igomba gusimbura icyuye igihe yari iyobowe na Mubiligi Fidele mu gihe cy’imyaka 4 ishize.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yahaye akazi ko kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri, umunya Uganda, Mike Hallary Mutebi.
Forzza volleyball Tournament ni irushanwa ryatangiye gukinwa mu mpera z’umwaka ushize, aho ryaje risa n’irisimbuye shampiyona ya volleyball itarakinwe kubera ko u Rwanda rwari rukiri mu bihano by’agateganyo rwafatiwe n’impuzamashyirahamwe ya Volleball ku isi (FIVB).
Mu mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yagiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC igitego 1-0
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye kongera kuzahura ikipe y’amagare yari imaze imyaka ibiri ihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.
Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yaraya akoze amateka yo kuba ari we mugore wa mbere usifuye igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru, inkuru yavuzwe ku isi yose.
Mu gihe hakomeza imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, abakinnyi 14 ntibemerewe gukina kubera ibibazo by’amakarita
Ubuyobozi bwa Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bwamenyesheje abanyamuryango n’amakipe muri rusange ko bashingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Banki ya Kigali (BK) na FERWABA yari amaze imyaka itatu, bakaba babamenyesha ko ayo masezerano yageze ku musozo.
Ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko yasinyishije ba rutahizamu babiri bakinaga mu makipe yo muri Congo Brazzaville, bakazayikinira mu mikino yo kwishyura
Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Marine na Espoir Fc I Rubavu, usubitswe kubera abagize ikipe ya Espoir FC benshi basanzwemo COVID-19
Umutoza Etienne Ndayiragije wari wageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Etoile de l’Est, yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera
Mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya 2 ubera i Yaoundé kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, uhuza Zimbabwe na Guinnea, ni ho umusifuzi w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima, akora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika ari hagati.
Mu mikino isoza uwa 12 yabaye kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Gasogi United yanyagiye Gicumbi 4-1, mu gihe Mukura yatsindiwe mu rugo na Police Fc
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko bari gusuzuma uburyo abafana bakongera kugaruka ku bibuga muri iyi minsi
Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC na Kiyovu Sports zinganyije ubusa ku busa
Mu mikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ntizabashije kwikura imbere ya Rutsiro Fc na Musanze FC zari zabasanze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Nyanza azamara igihe cy’imyaka ine.
Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda Rayon Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo irakira ikipe ya Musanze FC itarayitsinda mu myaka itanu iheruka bamaze gukinamo imikino itandatu.
Mu gihe ikipe ya Musanze ikomeje kwitegura umukino ukomeye uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, abafana bayo batangaje ko bamenye amakuru y’ibibazo biri muri iyo kipe, aho ngo biteguye kuyifatirana bakayitsinda byinshi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’abanya-Maroc yari yaratijwe na Raja Cassablanca, nyuma y’aho aba bakinnyi batangaje ko bafashwe nabi
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, aho abakinnyi batandatu batemerewe gukina kubera amakarita bahawe mu mikino iheruka
Umwaka wa 2022 ni umwaka bamwe mu bakunzi b’imikino batangiye batarawuha injyana y’uko uzabagendekera, nk’uko uwa 2021 wagenze kubera icyorezo cya Coronavirus.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda isubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mutarama 2022, ikipe ya Etoile de l’Est FC yaharitse abakinnyi bakomeye muri iyi kipe barimo Jimmy Mbaraga, Nzabamwita David, Gahamanyi Boniface na Harerimana Jean Claude.
Ibi byabereye mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya gatandatu ry’igikombe cya Afurika 2021 kirimo kubera mu gihugu cya Cameroon, wahuje Mali yatsinzemo Tunisia igitego 1-0, umusifuzi ukomoka muri Zambiya, Janny Sikazwe akarangiza umukino ugeze ku munota wa 89 n’amasegonda 47.
Amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda izatangira mu kwezi gutaha, yatangiye imyitozo ya nyuma bari gukorera hamwe, ikazasozwa bajya muri Tour du Rwanda
Abanya-Uganda Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba basubiye muri Uganda ubwo shampiyona yahagarikwaga, ntibiramenyekana niba bazakina umukino wa APR Fc na Kiyovu wo ku Cyumweru.
Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri, aho abakinnyi bane barimo umunyezamu Kwizera Olivier batigeze bayigaragaramo
Mu cyumweru gitaha nibwo hategerejwe inama yo kwiga ku hazaza ha rutahizamu w’ikipe ya Borussia Dortumund, Erling Halland, bivugwa ko ashobora kuva muri iyo kipe muri Kamena 2022.
Myugariro wa Gasogi United washinjwe gukora amakosa ku mukino APR FC yatsinzemo Gasogi United, yahawe imbabazi asubukura imyitozo na bagenzi be
Ferwafa yatangaje ingengabihe nshya ya Shampiyona igomba gusubukurwa kuri uyu wa Gatandatu, aho umukino utegerejwe uzahuza Kiyovu Sports na APR FC