Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, ikatishije itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali, nyuma yo gutsinda umukino utoroshye wayihuje na US Monastir yo muri Tunisia ukarangira ku ntsinzi ya REG y’amanota 77 kuri 74 ya US Monastir.
Kuri iki Cyumweru mu karere habereye inama y’inteko rusange ya Gicumbi Handball Club aho batoye komite nyobozi nshya
Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze yatsinze Etincelles igitego 1-0, bituma ikomeza kwizera igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka irenga 25
Kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 hategerejwe umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona uhuza Mukura VS na APR FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino wo kwishyura ugiye guhuza amakipe yombi nyuma y’uko mu mukino ubanza ikipe ya Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 kuri sitade ya Kigali. Bwari ubwa mbere APR FC (…)
Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire (Statistique), irafata rutemikirere yerekeza i Alger muri Algeria aho igiye guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika mu mikino y’abakozi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa imikino ibiri ibanziriza imikino yose y’umunsi wa 21 yose yaranzwe no kurangira amakipe anganyije.
Ikinyamakuru France Football gitegura ibihembo ngarukamwaka bya Ballon d’Or bihabwa abakinnyi bahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi cyahinduye uburyo ndetse na bimwe mu bigenderwaho mu itangwa ry’ibi bihembo.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino y’irushanwa nyafurika rya BAL 2022, REG BBC itsinzwe na Dakar Université Club Basketball (DUC) ku manota 92 kuri 86, bituma REG ikomeza gutegereza itike.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyoa, aho abakinnyi batemerewe gukina
Ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda basinyanye amasezerano yo guhuza imbaraga mu kuzamura umupira w’abakiri bato
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwandikira Mashami Vincent rimumenyesha ko atazongererwa amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu “AMAVUBI”.
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 9 Werurwe 2022, nibwo habaye umukino wa 1/8 cya UEFA Champions League ikipe ya Real Madrid yatsinzemo PSG ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo 3-2.
Umuryango Umuri Foundation washinzwe na Jimmy Mulisa (icyamamare muri ruhago nyarwanda) hamwe n’Akarere ka Kayonza, bizihirije Abakobwa Umunsi mpuzamahanga w’umugore, hakinwa imikino itandukanye.
Ikipe ya REG basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri Sénégal, nyuma yo gutsinda SLAC yo muri Guinea amanota 83 kuri 81, Nshobozwabyosenumukiza akaba ari we ushyizemo amanota y’intsinzi.
Ikipe ya Le Messager de Ngozi y’i Burundi, yamaze kwandikira Rayon Sports iyemerera ko bashobora gukina umukino wagicuti, ariko itangaza ko hari ibindi bakiri kuganira
Abasifuzi bane b’abanyarwanda ni bo batoranyijwe ngo bazasifure umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza CS Sfaxien na Pyramids FC
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje amatariki mashya y’igikombe cy’Amahoro, ndetse n’ikizagenderwaho mu guhuza amakipe mu majonjora azakurikiraho
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Murenzi Abdallah, avuga ko umusaruro w’ikipe yari ihagarariye u Rwanda (Team Rwanda) mu masiganwa y’amagare aherutse gusozwa wiyongereye kuruta uw’umwaka ushize, ibikoresho birimo amagare mashya, bikaba biri mu byabafashije kwitwara neza.
Ikipe ya Rayon Sports yandikiye ikipe ya Le Messager de Ngozi iyisaba umukino wa gicuti mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe
Urukiko rw’ubujurire rwagabanyirije ibihano Bagirishya Jean de Dieu wari usanzwe ari Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Federasiyo ya Handball mu Rwanda aho Twahirwa Alfrfed ari we watorewe kuyiyobora
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igufu, REG, ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yatsinze umukino wayo wa mbere wo mu matsinda, aho yatsinze As salé yo muri Marco basangiye itsinda, amanota 91-87.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB), hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’icyo kigo, Padiri Kayumba Emmanuel, aho ibikombe byegukanywe na APR VC na RRA VC.
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022, nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho mu mikino itatu yakinwe ikipe ya Etincelles ariyo yonyine yabonye amanota atatu imbumbe, mu gihe andi makipe arimo Rayon Sports yagabanye amanota.
Ku mugoroba wo ku ya 5 Werurwe 2022, ku kibuga cya NBA Academy kiri i Dakar muri Sénégal, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Jean Pierre Karabaranga, aherekejwe na Perezida wa Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Desire, basuye ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), (…)
Ku wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, habaye imikino itanu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasize APR FC na Kiyovu Sports nanone zinganya amanota ku rutonde, nyuma y’uko zombi zitsinze imikino y’uwo munsi.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, ni bwo hatangira igikombe cy’Amahoro cyari kimaze imyaka ibiri kidakinwa, aho gitangirira mu ijonjora ry’ibanze
Nyuma yo kuva mu ikipe ya Bugesera FC, umutoza Abdou Mbarushimana ari mu biganiro n’ikipe ya Etoile de l’Est, nayo idahagaze neza kugeza ubu.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza guhera kuri uyu wa Gatandatu aho haza kuba hakinwa umunsi wa 20 wa shampiyona, aho umukino utegerejwe cyane ari uzahuza Musanze na Kiyovu Sports