Ikipe ya Sunrise imaze kuzuza imikino 11 ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri idatsindwa nyuma y’uko igice cya mbere cy’imikino ibanza kirangiye.
Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko akuye ikipe ye muri Shampiyona kubera ibyo yise umwanda biyigaragaramo
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), kubufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), ryateguwe isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari rizaba ku itariki ya 30 Mutarama 2022, kuri stade Amahoro i Remera.
Minisiteri ya Siporo imaze gutangaza amabwiriza mashya ajyanye n’imikino ndetse n’abafana ku kibuga, aho hatagaragaramo kwipimisha kuri buri mukino
Ikipe ya Kiyovu Sports mu rwego rwo kongera imbaraga yitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura, yatangiranye impinduka yinjiza rutahizamu ariko itandukana na myugariro.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro irimo ko abafana bemererwa kongera kureba imikino ku bibuga bitandukanye
Nyuma yo kwirukanwa muri Mukura VS, umutoza Ruremesha Emmanuel wavugwaga mu ikipe ya Etoile de l’Est idafite umutoza mukuru kugeza ubu, ariko impande zombi zanyomoje aya makuru.
Binyuze muri Tombola umunyamahirwe umwe ni we watsindite itike yo kuzajya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun
Rutahizamu Musa Esenu yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, ahita anahabwa numero 7 zirindwi zambarwaga n’umunya-Maroc Rharb Youssef uheruka kuva muri iyi kipe
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ko ubu bemerewe kongeramo abandi
Umunyarwanda witwa Mugisha Emmy w’imyaka 19 ukina Tennis, yabonye umwanya mu ishuri ry’umukino wa Tennis (Academy) aho azamaramo amezi atandatu
Federasiyo y’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), yibukije amakipe azitabira irushanwa ribanziriza shampiyona (Pre-season tournament) ko agomba kuba yatanze urutonde rw’abakinnyi azakoresha bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2022.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nibwo ryamenyesheje amakipe igihe azatangirira gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona, ikazatangira muri Gashyantare 2022.
Umunya-Uganda Musa Esenu usanzwe ukina mu ikipe ya BUL yo muri Uganda, ategerejwe muri Rayon Sports ngo azifashishwe mu mikino yo kwishyura
Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Kigali no mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze gusubukura imyitozo nyuma y’igihe yari amaze adakina kubera imvune
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryatangaje ko Perezida wa Gasogi United, abafana ndetse na bamwe mu bakinnyi ba Etincelles bahanwe kubera imyitwarire
Mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki 23 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye amakuru ko Umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga w’Umunyarwanda, Yves Mutabazi, yaburiwe irengero aho yabaga muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ariko ubu yabonetse kandi ni muzima.
Ikipe ya Police FC itsinzwe na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, mbere gato y’uko ihura na APR FC mu mukino usoza imikino ibanza.
Ku Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, i Kigali ni bwo hasozwaga agace ka gatatu (phase III) k’irushanwa rya volleyball ryiswe Forrza VolleybalL Tournament 2021, kegukanwa na Gisagara VC bityo yizera igikombe.
Mu mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tari 23 Mutarama 2022, Marine itunguye Rayon Sports iyinyagira ibitego 3-0.
Manzi Sadru ashobora kumara igihe kitari gito adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ubwo ikipe ye ya APR VC, yakinaga na Kirehe VC.
Ikipe ya AS Kigali na APR FC zinganyije ubusa ku busa, bituma APR FC yongera gutakaza umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu Sports.
Mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu yatsinze Espoir ibitego 2-1, mu mukino wahagaze akanya katari gato kubera imvura.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho Ferwafa yatangaje urutonde rw’abakinnyi 15 batemerewe gukina kubera amakarita, barimo batatu ba Rayon Sports
Tariki ya 9 Mutarama 2021 nibwo hatangiye imikino y’igikombe cya Afurika kirimo gukinwa ku nshuro ya 33, akaba ari ubwa kabiri gikinwe n’amakipe 24 nyuma ya 2019, ikipe ya Gambia n’iya Comoros zitabiye icyo gikombe bwa mbere zibona itike ya 1/8.
Ikipe ya Mukura VS yamaze gusesa amasezerano ya Ruremesha Emmanuel wari umutoza mukuru wayo, aho iyi kipe imushinja umusaruro muke muri shampiyona
Nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri FC Barcelona, iyi kipe yavuze ko Umufaransa Ousmane Dembele agomba kuyivamo muri uku kwezi kwa mbere 2022, mu gihe amasezerano ye yagombaga kurangira muri Kamena uyu mwaka.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira imikino ya IRONMAN 70.3 Triathlon, iteganyijwe kuzabera i Rubavu muri Kanama 2022.
Ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusinyisha abatoza bakomoka Uganda, imaze no gusinyisha Jamil Kalisa wakiniraga Vipers yo muri Uganda
Ikipe ya Rutsiro Fc inganyije na Police FC igitego 1-1, nyuma yo kwishyurwa na mu minota y’inyongera mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo