Ikipe ya Benediction Ignite yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batanu bazahagararira iyi kipe, hakaba hatagaragaramo Areruya Joseph usanzwe ayikinira
Kuri uyu wa Gatatu harakomeza imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona, aho kugeza ubu abakinnyi batanu batemerewe gukina iyi mikino
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiye abakinnyi ba Gicumbi Handball Team iheruka kwegukana igikombe cy’Ubutwari mu mukino wa Handball
Ikipe ya REG BBC ifite urubanza rukomeye ruyitegereje, aho igomba kwerekeza i Dakar muri Senegal mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati y’itariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.
Ku wa Gatandatu mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ubwo haberaga umukino wo kwishyura wa 1/2 mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri mu bagore, wahuzaga ikipe ya Youvia WFC na Kayonza WFC, umukino wasojwe n’amarira kuko hari umukinnyi umwe wahise ajya muri koma nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe.
Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (Kit Manager), yitabye Imana azize uburwayi.
Handball:Gicumbi HBT na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’Intwari
Umukinnyi Sadio Mane yitiriwe sitade iri mu mujyi wa Sedhiou muri Senegal nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru cyaberaga muri Cameroun.
Mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsindiwe na Mukura i Huye, Gasogi itaherukaga intsinzi itsinda Marines
Mu matora yo gusimbuza abatakiri muri Komite nyobozi ya Mukura VS, Maniraguha Jean Damascène ni we utorewe kuba Perezida mushya wa Mukura Victory Sports.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo hatangira imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho mu mikino iteganyijwe harimo n’umukino wa Mukura VS yakiramo Rayon Sports i Huye.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko adateze gusaba imbabazi Perezida wa Kiyovu Sports wamureze amushinja kumusebya.
Mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2021-2022 itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, amakipe yiyubatse mu buryo butandukanye haba mu makipe ari mu myanya y’imbere ndetse no mu myanya ya nyuma.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yateguye inama y’inteko rusange kuri uyu wa Gatandatu, ahateganyijwe amatora arimo gusimbuza Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Guhera ku mugoroba wa tariki 9 Gashyantare 2022, hacicikanye amakuru avuga ko Munyankindi Jean Paul yaba yagizwe umutoza mukuru wa Etoile de l’Est, nyuma yo kugaragara ku myitozo y’iyo kipe yitegura imikino yo kwishyura, izatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 gashyantare 2022.
Mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, haratangira imikino yo kwishyura aho abakinnyi 11 batemerewe gukina kubera amakarita
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, ryatangaje urutonde ngarukakwezi rw’uko amakipe akurikiranye mu mupira w’amaguru, aho u Bubligi bukomeje kuyobora mu gihe u Rwanda rwatakaje umwanya umwe.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma w’ irushanwa nyafurika rihuza amakipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika rizwi nka BAL (Basketball Africa League).
Umukinnyi Kwizera Pierrot wari umaze iminsi ategerejwe muri Rayon Sports, yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove
Umukinnyi Hakim Ziyech w’imyaka 28 ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea, agakinira n’ikipe y’igihugu ya Maroc, yamaze gutangaza ko asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kinini adahamagarwa kubera ibibazo yagiranye n’umutoza wayo, Vahid Halilhodzic wamushinje kubeshya.
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na Nyanza FC, urangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye Nyanza FC ibitego 4-0
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa rya Forzza Volleyball Tournament ryari rimaze ukwezi kurenga rikinwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’umupira w’amaguru
Mu gihe hasojwe imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, twahisemo kubereka zimwe mu nyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y’u Rwanda
Kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Handball hatangiye irushanwa ry’Ubutwari, irushanwa rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe arimo Gicumbi HT yabonye itike ya 1/4
Ikipe ya Senegal hitabajwe penaliti itsinze Misiri, yegukana igikombe cya Afurika cyaberega muri Cameroun
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, nibwo hakinwaga umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino y’Igikombe cya Afurika, ni umukino wahuzaga ikipe ya Cameroun na Burkina Faso, wasojwe hitabajwe penaliti.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro, nibwo hakinwa umukino wa nyuma hagati ya Senegal itagira igikombe na kimwe cya Afurika, na Misiri ifite ibikombe byinshi, hasozwa icya 2021 cyaberaga muri Cameroon, kuva tariki ya 9 Mutarama 2022.
Abakinnyi babiri bahoze bakinira Arsenal yo mu Bwongereza baraye bageze mu Rwanda, aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda