Nyirimana Fidèle watozaga UVC yahoze ari UTB yamaze gusubira ku ivuko mu ikipe ya Gisagara VC nk’umutoza mukuru. Nyirimana yageze mu ikipe ya UTB mu mwaka wa 2018 ubwo yari avuye mu ikipe ya Gisagara VC yari amaze guhesha igikombe cya Shampiyona.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA) yatangaje ko umukino wa nyuma wa Champions League wari uteganyijwe kubera mu Burusiya i St. Petersburg uyu mwaka utakihabereye. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama idasanzwe ya komite nyobozi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 saa 15h30 Rayon Sports irakira APR FC mu mukino wo kwishyura ukaba uw’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 aho umukino ubanza APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, hatangiye gukinwa umunsi wa 19 wa shampiyona haba imikino ine, aho Police FC yabonye intsinzi.
Budiak Anatoli ukinira ikipe ya Terenganu Polygon Cycling Team, ni we wegukanye agace kavaga Musanze berekeza mu Mujyi wa Kigali.
Umufaransa Alexandre Geniez ukinira ikipe ya Total Direct Energies ni we wegukanye agace kahereye i Muhanga berekeza i Musanze, akoresheje amasaha 3h12’14".
Mu gihe hategerejwe umukino ukomeye uzahuza APR FC na Rayon Sports, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, umutoza wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, we avuga ko ari umukino usanzwe.
Umunya-Afurika y’Epfo, Main Kent, ukinira ikipe ya ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, ni we wegukanye agace ka kane kavaga i Kigali berekeza i Gicumbi
Ikipe y’igihugu ya Basketball iri mu gihugu cya Sénégal, aho yagiye mu irushanwa ry’amajonjora yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha wa 2023, yatsinze Misiri mu mukino wa gishuti, amanota 75 kuri 67.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, APR FC irakirwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
Kuri uyu wa Kabili tariki 22 Gashyantare 2022, Muri Sénégal mu muhango wo gutaha Stade Olympique de Diamniadio, hateganyijwe umukino uhuza abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bo muri Sénégal ndetse no kunmugabane wa Afurika muri rusange.
Restrepo Jonatan Valencia ukinira ikipe ya Androni Giocattoli, ni we wegukanye agace katurutse i Kigali berekeza Rubavu, ahita anambara Maillot Jaune.
Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye mu itsinda rya RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community), basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi, banakina umukino wa gicuti n’abasirikare bagize uruhare mu kubohora igihugu bakina mu ikipe ya Mulindi FC, banatanga mituweli ku baturage (…)
Titans BBC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo, ‘FERWABA PRE-SEASON TOURNAMENT 2022, Division 2’, itsinze Orion ku mukino wa nyuma, amanota 70 kuri 61.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2021 hasojwe imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Etincelles.
Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Total Direct Energies yo mu Bufaransa, ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda kavuye Kigali berekeza i Rwamagana
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, ari kumwe na Kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC, Kanzayire Consolée uzwi ku izina rya Shangazi, akaba amaze igihe arwaye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga haba imikino ine y’umunsi wa 18, yaranzwe no gutsinda kwa Kiyovu Sports igahita ifata umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, ikipe ya Bugesera FC itazi gutsinda Rayon Sports uko bimera kuva muri 2017, ku munsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, irayakirira kuri stade ya Bugesera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwamurikiwe igikombe cy’Intwari cya Handball, ishuri ryisumbuye rya G.S. Kigoma ryatwaye ku rwego rw’Igihugu, mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 20 yahuje ibigo by’amashuri mu Rwanda.
Mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ryatangiye kuri iki Cyumweru, Umufaransa Alexandre Geniez ni we wegukanye agace ka mbere k’iri siganwa kakiniwe kuri Kigali Arena n’inkengero zayo
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, harakomeza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho hategerejwe umukino ukomeye uzahuza ikipe ya Police FC na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Harabura amasaha make ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, aho kugeza ubu igihangange byitezwe ari Chris Froome ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech.
Ikipe ya Israel Premier Tech kuri uyu wa Gatanu yasuye ikipe y’abakobwa ya Bugesera y’umukino w’amagare, ibemerera kububakira ikibuga cy’umukino w’amagare kigezweho
Kuva muri Kanama mu 1994, igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangira gutangwa muri shyampiyona y’u Bwongereza, kugeza ubu kimaze gutwarwa n’abakinnyi 250 gusa mu myaka 28 kimaze.
Kuva ku bakinnyi n’abatoza mu Rwanda, kugera ku buyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda ry’amagare (FERWACY) no kuri Minisiteri ya Siporo, intero ni imwe, ni iyo gutwara Tour du Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Rutsiro igitego 1-0 bituma ijya ku mwanya wa kane, mu gihe Police FC yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC.
Nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports, Rayon Sports iragaruka mu kibuga icakirana na Rutsiro FC ikunze kuyigora igihe zahuye.
Mu mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatatu, byongeye guhindura isura nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu Sports na Mukura zibona amanota atatu
Nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza muri UEFA Champions League PSG yatsinzemo Real Madrid igitego 1-0, Kylian Mbappé wagitsinze yavuze ko imikino bari gukina n’iyi kipe imwifuza ntacyo izahindura ku hazaza he.