Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare baraye bageze mu Rwanda, nyuma y’aho Mugisha Moise yabashije kwegukana isiganwa “Tour du Cameroun”
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, nibwo ikipe ya Rwamagana City yari yasezereye AS Muhanga muri 1/4 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yatewe mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita y’umuhondo atatu, maze AS Muhanga ihabwa itike yo gukomeza, ihita itangaza ko abafana bazinjirira ubuntu.
Mu mikino ibanziriza iya nyuma ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR na Kiyovu Sports zihataniye igikombe nta n’imwe yabashije kubona amanota atatu, impaka zikazakemuka ku munsi wa nyuma
Imikino y’ingimbi n’abangavu bo mu karere ka gatanu (Zone v) yaberaga i Bujumbura mu Burundi yasojwe ku cyumweru tariki 12 Kamena 2022, amakipe y’u Burundi yiharira ibikombe.
Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe isiganwa ryari rimaze icyumweru ribera muri Cameroun, rirangiye umunyarwanda Mugisha Moise ari we wanikiye abandi
Ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, hari hategerejwe imikino ibanza ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, ariko yasubitswe kubera amakipe yatanze ibirego nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryasinye amasezerano y’ubufatanye y’imyaka ibiri na ‘Center for Global Sports’.
Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yabimburiye andi makipe ku mugaragaro isinyisha abakinnyi babiri bashya bakomoka muri Sudani, barimo Sharaf Eldin Shaiboud Ali Abderlahman wakiniye Simba SC yo muri Tanzania.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyatangiye neza imikino y’ingimbi n’abangavu, yatangiye ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 i Bujumbura mu Burundi.
Umusaruro amakipe yagize mu mwaka w’imikino ushize ni kimwe mu bituma ajya ku isoko kugira ngo yongere imbaraga aho bitagenze neza. Amakipe atandukanye i Burayi arimo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023 yongera abakinnyi mu makipe yayo asanganywe.
Sitade Amahoro nta marushanwa y’umukino w’umupira w’amaguru irakira kuva umwaka wa 2021 watangira, ubu ikaba yaratangiye kuvugururwa guhera muri Werurwe 2022, nyuma y’ubukererwe bwagiye bubaho bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.
Ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022, amakipe y’Igihugu y’igimbi mu byiciro byombi yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali (Kanombe), yerekeza i Bujumbura mu Burundi, aho agiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ingimbi cya Beach Volley (Volleyball yo ku mucanga ), giteganyijwe kuba muri Nyakanga.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/06/2022 mu ntara y’Amajyaruguru harabera Isiganwa ry’Imodoka rizwi nka ‘Nyirangarama Sprint’ , rizitabirwa n’imodoka icyenda z’abanyarwanda.
Mu gihe u Rwanda rusoje imikino ibiri ibanza y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 runganyije umukino umwe rugatsindwa undi, abafana b’Amavubi bakabona ko ikipe itanga icyizere, bamwe mu bakinnyi bo bavuga ko kubona itike bitagomba kubera mu kibuga gusa, ahubwo ko hari izindi mbaraga baba bakeneye zirimo (…)
Imikino ya ¼ yo kwishyura mu cyiciro cya kabiri yaraye isojwe, aho makipe ane yakatishije itike ya ½ azavamo abiri azamuka mu cyiciro cya mbere
Mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 isozwe, umunsi wa 29 wakozwemo impinduka ku matariki mu gihe umunsi wa nyuma imikino irimo amakipe arwanira igikombe, ndetse narwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yahujwe umunsi n’isaha, aho Kiyovu Sports izakirira Marine FC i Muhanga.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (AMAVUBI) yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade yitiriwe Abdoulaye Wade, ari na yo iza gukiniraho n’ikipe y’igihugu ya Senegal muri iri joro.
Mu kiganiro baraye bagiranye n’itangazamakuru, umutoza w’Amavubi ndetse kapiteni wayo Meddie Kagere kugeza ubu, baratangaza ko badahangayikishijwe no kuba Senegal ari ikipe ifite izina n’abakinnyi bakomeye.
Ku Cyumweru tariki 5 Kamena 2022, hasojwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye, ikaba yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Mu gihe asigaje amezi 12 ngo amasezerano ye arangire mu ikipe ya Liverpool ariko bikaba bivugwa ko yifuza ndetse ari hafi kuva muri iyi kipe akerekeza muri Bayern Munich, Sadio Mané w’imyaka 30 yavuze ko icyemezo azafata kizashingira ku byifuzo by’abaturage b’Igihugu cye cya Senegal.
Amakipe ya Rwanda Enegy Group (REG VC) na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abasifuzi, abatoza ndetse n’abayoboye Volleyball bazize Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT).
Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2021-2022 ku mugabane w’i Burayi, amakipe atandukanye ararwana no kongera imbaraga kugira ngo azatangire umwaka mushya wa 2022-2023 akomeye kurushaho.
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu itsinda rimwe n’Amavubi, mbere y’uko iyakira mu mukino wa kabiri w’amatsinda, yatsinze Benin mu mukino wayo wa mbere ibitego 3-1, Sadio Mané akora amateka.
Ku munsi wa mbere w’isiganwa rizenguruka Cameroun "Tour du Cameroun", umunyarwanda Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa kabiri aho uwa mbere yamusizeho amasegonda 41
Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yasezerewe mu irushanwa rya CECAFA nyuma yo kutabasha kubona inota na rimwe mu mikino ibiri y’amatsinda. Nyuma yo gutsindwa na Uganda ibitego 2-0, u Rwanda rwongeye gutsindwa n’u Burundi ibitego 2-1 byatumye u Rwanda ruhita rusezererwa
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike ya CAN 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Mozambique banganyije igitego 1-1
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Nirisarike Salomon yamaze gutandukana n’ikipe ye hamwe n’abandi bakinnyi babiri
Ku itariki ya 19 Mata 2022, nibwo habaye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 aho u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 12 hamwe na Senegal, Benin na Mozambique. Imikino ya mbere yo gushakisha itike yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 01 Kamena 2022. U Rwanda rurakina umukino wa mbere w’itsinda ryarwo (…)
Ku munsi wa mbere wa CEACAFA y’abagore iri kubera Uganda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yatsinzwe na Uganda ibitego 2-0.
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, 2022 Women Club Championship, yaberaga muri Tunisia aragaruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena 2022.