Hari byinshi FERWAFA yigiye kuri ‘Tour du Rwanda- Ntagungira

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Ntagungira Celestin ‘Abega’, aratangaza ko imitegurire y’isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du rwanda’ hari byinshi yaryigiyeho bizamufasha guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ntagungira wari waje kureba abasiganwa ubwo bavaga mu karere ka Huye berekeza mu mugi wa Kigali, yadutangarije ko yaje gushyigikira amakipe y’u Rwanda nk’Umunyarwanda ukunda umukino w’amagare ariko kandi akaba ngo yanahigiye byinshi.

Ati “Nasanze ari ibintu bishimishije, ubundi najyaga ndeba umupira ariko nasanze amagare ashimishije cyane. Hari abafana benshi cyane ku buryo nashimye uko iyi mikino iteguye.

Ikintu cya mbere mbona twakwigira kuri iyi mitegurire y’amarushanwa y’amagare ni ukuntu bakorana n’abaterankunga, uburyo baba bashatse abantu benshi bamamaza, ndetse n’ibigo byinshi bakorana nabyo, nabonye bishimishije cyane.

Ibi natwe nka FERWAFA twabikora kuko ntabwo amagare urusha abafana benshi umupira w’amaguru, ahubwo icyo FERWACY iturusha ari nacyo nigiye ahangaha , ni uburyo bo babikoramo, bakanabyamamaza. Tugiye rero kubegera batubwire uko babikora, kandi ndahamya ko natwe tuzabishobora.”

Ntagungira Celestin umuyobozi wa FERWAFA avuga ko uburyo FERWACY itegura 'Tour du Rwanda' byamushimishije.
Ntagungira Celestin umuyobozi wa FERWAFA avuga ko uburyo FERWACY itegura ’Tour du Rwanda’ byamushimishije.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) buri mwaka ritegura isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ kandi rikagenda neza ku buryo byanatumye rishyirwa ku mwanya wa kabiri muri Afurika nyuma y’irya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ ryo muri Gabon.

Zimwe mu mpamvu zituma ‘Tour du Rwanda’ igenda neza ndetse benshi mu bakurikirana amasiganwa y’amagare bagahamya ko iri mu ya mbere muri Afurika ni uburyo ibintu byose biba biri kuri gahunda, rikagira abaterankunga benshi, kandi mu mikorere hakubahirizwa cyane igihe.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka