Umutoza w’Amavubi Kayiranga yavuze ko ngo kudatsinda Uganda byatewe n’umwaku

Kayiranga Jean Baptise, umutoza wungirije w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi yabwiye Kigali Today ko ngo Amavubi yagombaga gutsinda Uganda mu mukino wa gicuti wahuje ayo makipe yombi kuwa gatandatu tariki ya 16/11/2013, ariko amakipe yombi akaza kunganya ubusa ku busa.

Ku bw’uyu mutoza ngo kuba abakinnyi b’u Rwanda bataratsinze ngo ni umwaku bigiriye kuko babonye amahirwe menshi imbere y’izamu, ariko bakagira amahirwe makeya.

Uyu mutoza w’ikipe y’u Rwanda yari ihanganye Milutin Micho wahoze ari umutoza w’Amavubi, avuga ko u Rwanda rwari rufite umukino wose mu biganza ariko gutsinda birananirana.

Aba ni abakapiteni ku makipe yombi, mbere y'umukino waje kurangira ari ubusa ku busa.
Aba ni abakapiteni ku makipe yombi, mbere y’umukino waje kurangira ari ubusa ku busa.

Muri uwo mukino, ikipe ya Uganda yakinnye neza igice cya mbere ariko Amavubi yugarira neza izamu. Igice cya kabiri Amavubi yaracyihariye cyane ndetse anabona uburyo benshi bwo gutsinda imbere y’izamu rya Ugannda ariko Meddie Kagere na Tuyisenge Jacques bapfusha ubusa amahirwe yabonetse.

Kayiranga yagize ati “Wari umukino ukomeye cyane. Abantu benshi babanje gutekereza ko Uganda idutsinda kuko muri iyi myaka ishize yakunze kujya idutsinda ariko twaje twiteguye guhangana nayo birangira tunganyije, ariko twagombaga gutsinda urebye ni amahirwe tutabonye, ni umwaku twigiriye.”

Kayiranga avuga ko n’ubwo batatsinze, yashimishijwe n’uko ikipe ye yakinnye ikabasha kunganyiriza na Uganda iwayo ubusa ku busa.
Uwo mukino wafashije aya makipe yombi kwitegura igikombe cya CECAFA kizabera muri Kenya kuva tariki ya 27/11/2013, ndetse u Rwanda rukazaba ruri kumwe na Uganda mu itsinda rimwe.

Kayiranga avuga ko uwo mukino wa gicuti bakinnyi watumye bamenye aho gukosora ku buryo nibahura bazabasha kuyitsinda.
Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka ya makipe yari akinnye umukino wa gicuti nabwo akanganya. Muri Gashyantare uyu mwaka, i Kigali aya makipe yahanganyije ibitego 2-2.

Uganda iheruka gutsinda u Rwanda muri 2011, ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CECAFA yabereye muri Uganda. Icyo gihe Uganda yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda u Rwanda penaliti 3-2, amakipe yombi yabanje kunganya ibitego 2-2 mu minota 120.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndakuna umupila

BARSELONA yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka