Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, avuga ko hari umushinga ugiye gutangira vuba wo kubaka intindo nini ebyiri muri Nyabugogo hagamijwe kuhaca imyuzure.
Musabyimana Emmanuel ni umwe mu bafite ibikorwa mu gishanga n’ubwo we atemera ko ari mu gishanga, aho yasabwe kubisenya ariko akavuga ko azabanza kwandikira Perezida wa Repuburika ngo amurenganure.
Abafite inganda zenga inzoga mu bitoki cyangwa ibindi bakabipfunyika mu macupa, bravuga ko bafite ikibazo cy’amacupa ashyirwamo inzoga ziba zamaze gutunganywa abageraho ahenze, dore ko abenshi bajya kuyagura I Kigali nabwo yatumijwe mu bihugu birimo ubushinwa n’ibyo ku mugabane (...)
Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) wongereye icyumweru kimwe abafite ibikorwa mu bishanga bari barahawe igihe ntarengwa ntibacyubahirize, kuba babikuyeho.
Abaturiye umugezi wa Mpazi unyura mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyarugenge bahangayikishijwe n’iyuzura ryawo rya hato na hato ribateza ibyago bakifuza ko hagira igikorwa.
Bamwe mu bahoze ari ba rushimusi muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ku gice cy’imirenge ya Nkungu, Nyakabuye na Gitambi, mu Karere ka Rusizi baricuza igihe cyabo bavuga ko bataye bijandika mu bikorwa byo kwangiza iyi pariki bazi ko bayishakiramo amaramuko, ubu bakaba ari bwo babona ko icyo ibamariye kiruta ibyo bajyaga (...)
Mu gihe isi ikomeje kugenda yagura ibikorwa ndangabwiza, iteka havuka ndetse hakanavumburwa ahantu nyaburanga, bigatuma bitoroha kumenya aheza kurusha ahandi umuntu yasura mu mwaka mushya wa 2019.
Abari ba rushimisi muri Pariki y’ibirunga mu karere ka Musanze, barishimira iterambere bagezeho nyuma yo kwibumbira mu makoperative anyuranye ahuriye mu kigo Gorillas Gardians gikora ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho buri kwezi binjiza amafaranga asaga miliyoni (...)
Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) gitangaza ko 2% gusa by’imyanda yo muri Kigari ari yo ibyazwamo ibindi bintu bikenerwa mu buzima, uwo mubare ngo ukaba ukiri hasi.
Mu nama yiga ku iterambere ry’ibidukikije ‘Africa Green Growth Forum’ iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa mbere, impuguke mu by’ibidukikije zirasaba ibihugu gushyira ingufu zifatika mu kurengera ibidukikije, mu iterambere rirambye ry’ibikorwaremezo n’ingufu nka bimwe mu bidindiza iterambere rirambye (...)
Ibigo by’amashuri bitandukanye mu gihugu bigomba kuba byateye ibiti birenga miliyoni umunani bitarenze umwaka wa 2030.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira nziza yo kurengera urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima nabyo bikarufungurira amarembo mu ishoramari.
Abakora mu by’ibidukikije bo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa barimo guhugurirwa uko bakora imishinga ijyanye na byo ngo biyorohere kubona amafaranga akenerwa.
Byinshi mu bihugu bya Afurika byugarijwe n’ibibazo bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere, ibyo bikagira ingaruka ku buzima bw’ababituye.
Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gikomeje ibarura ry’abaturanye n’ibishanga, mu rwego rwo kubashakira uburyo bakwimuka aho batuye.
Miliyoni 200 z’amadorari ya Amerika, zisaga miliyari 170 z’Amafaranga y’u Rwanda, ni yo ateganyijwe mu bikorwa byo Kwagura Parike y’igihugu y’ibirunga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwafashe umwanzuro wo kwimura imiryango itanu yari ituye ku musozi bigaragara ko ushobora guteza ibibazo kuko watangiye kwiyasa. Ni mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Mbizi, mu mudugudu wa Rugondo, ubuyobozi bugakeka ko bishobora kuba byaratewe n’itiyo y’amazi inyura munsi yatobotse cyangwa se (...)
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko imodoka zishaje ziri muri Kigali ziza ku isonga mu guhumanya ikirere cyaho.
Perezida Paul Kagame atangaza ko ashimishijwe cyane n’ubwiyongere bw’ingagi zo mu Birunga, nyuma yo kwiyongeraho 25% mu myaka umunani gusa.
U Rwanda rwatangiye kwinjira muri gahunda yo guca burundu amacupa ya palasitike yari asanzwe ashyirwamo amazi, igikorwa cyatangiriye mu bigo byose bya leta.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, MIDIMAR, iratangaza ko hamaze kubarurwa abantu 19 bahitanywe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2018.
Abayobozi b’ Ishami ry’Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura (WASAC) rikorera mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko inkangu yangije imiyoboro y’amazi ituma imirenge 8 ku 14 igize akarere ka Nyagatare ibura amazi meza.
Umugezi wa Sebeya umenyereweho kuzura ugasenyera abaturage watangiye gukorerwa inzira ndetse no no gushyirwaho inkuta zituma itongera kuzura ngo yirare mu baturage ibasenyere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba (RWFA) cyahawe inkunga ingana na miliyari 3.5Frw azagifasha kubungabunga no gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura yari yarangijwe n’ibikorwa bya bamwe mu bayituriye.
Umugore wa Ellen Degeneres agiye kumwubakira ikigo kita ku ngagi binyuze mu mushinga wiswe “Ellen Degeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund.
Guverinoma y’u Rwanda yeguriye uruganda rwa Enviroserve uburenganzira bwo kugenzura igice cyo mu Bugesera cyahariwe kubyaza umusaruro ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje kizwi nka "Bugesera E-Waste management facility."
Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania avuga ko ashimishijwe n’uburyo u Rwanda ruri kuza ku isonga mu kurengera ibidukikije, mu gihe ibindi bihugu bisubira inyuma.
Ishuri rya Kigali Parents School na Hoteli izwi nka La Palisse bigiye kwimurwa aho byakoreraga mu Karere ka Gasabo kubera ko aho byubatswe hafatwa nko mu gishanga.
Diana Fossey yari Umunyamerika weguriye ubuzima bwe kubana n’ingagi no kuzirinda ba rushimusi,gusa intambara yatangiye yapfuye atayitsinze kuko yaje kwicwa n’abataramenyekana kugeza uyu munsi.
Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF) ivuga ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo kirukomereye cy’ibura ry’ibikomoka ku mashyamba.