Tariki 24 Nzeri 2021, ku munsi isi yose yahariye kuzirikana ingagi, Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere (RDB) kizakora igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse.
Ubusanzwe gahunda yari uko iyo Pariki izaba yamaze kubakwa ndetse igatahwa bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2021 ariko ntibyakunda, abifuza gusura iyo Pariki bagasabwa kuba bategereje gato, cyane ko ababishinzwe bavuga ko kubaka byarangiye harimo gutegurwa igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro.
U Rwanda rushobora kuzahura n’ingaruka zikomeye mu myaka icumi cyangwa makumyabiri iri imbere, harimo kugira imyuzure myinshi ndetse n’inkangu niba igipimo cy’ubushyuhe ku isi gikomeje kuzamuka.
Ibiza bitandukanye by’umwihariko ibiterwa n’imvura biteza ibihombo byinshi hirya no hino mu gihugu. Bitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka, bikica amatungo, bikangiza imyaka mu mirima, bigasenya inzu z’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro, imiyoboro y’amazi, inzira z’amashanyarazi, ibyumba (...)
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA), wubakiye abaturage b’Umudugudu wa Rurembo, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange, ibigega bifata amazi y’imvura bifite agaciro ka miliyoni 189 z’Amafaranga y’u Rwanda, ayo mazi akaba yatangiye kwifashishwa mu kuhira imirima mu gihe yasenyeraga abaturage.
Umushinga w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA)ushinzwe kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba (Green Gicumbi), uvuga ko ikawa n’icyayi bidatanga amadevize gusa.
Abayobozi b’umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba mu Karere ka Gicumbi “Green Gicumbi”, bavuze ko amaterasi bakoreye abaturage azatanga umusaruro w’ibishyimbo wikubye inshuro zirenga eshatu uwo babonaga.
Nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwandikishije pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’Umurage w’isi, guhera kuri uyu wa 9 kuzageza ku wa 11 Kamena 2021, abahagarariye inzego zinyuranye zita ku muco, ku bidukikije, ku maparike no ku butaka, barimo kwigira hamwe ibikwiye gushyirwa mu nyandiko izafasha mu gutuma Pariki (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hamwe n’Umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba (Green Gicumbi), berekanye amahegitari y’ubutaka bw’abaturage bemeye ko hashyirwa amaterasi n’ibiti, mu rwego rwo kurengera ibidukikije mu gice cy’Amajyaruguru y’igihugu, kandi na bo bakahabonera inyungu (...)
Abaturiye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, nyuma y’aho baretse ubushimusi bw’inyamaswa, ubucukuzi no kwangiza ibiti, bakitabira gahunda zirebana no kuyibungabunga; basanze ari byo bibafitiye akamaro kuko ari bwo iterambere ryabo ryazamutse byihuse, bakaba bageze ku rwego bishimira, yaba mu bukungu no kugira uruhare mu (...)
Amazi y’amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yongeye kugaruka nyuma y’icyumweru yari amaze yaraburiwe irengero bitewe n’imitingito yazahaje aho yari ari.
Abahugukiwe ibirebana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, batanga inama z’uko abantu bakomeza gutahiriza umugozi umwe, barushaho kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kubibugabunga, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ingaruka zo gukendera kw’ibihumeka bibarizwa ku isi.
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ikiyaga cya Kivu kitahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo, ibi kikaba kibitangaje cyifashishije ubugenzuzi bwakozwe n’ishami ryacyo rikorera mu Karere ka Rubavu rishinzwe kugenzura ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu rizwi nka "Lake Kivu Monitoring Program".
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Mugabo Jean Pierre, avuga ko u Rwanda rwashyize mu ngiro ibyo rwari rwariyemeje, aho byageze muri 2020 rumaze kurenga intego rwari rwiyemeje yo kugeza amashyamba kuri 30% muri 2020, ariko uwo mwaka wageze u Rwanda ruri kuri 30.4%.
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije(Democratic Green Party of Rwanda) riyoborwa na Depite Frank Habineza, ryavuze ko amazi y’u Rwanda arimo guhumana ku rugero rukabije.
Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko igifite gahunda yo gukomeza gufasha ibihugu biyibereye abanyamuryango byo mu Karere kugera ku mazi meza.
Ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahantu umuhanda wifashishwa n’ibinyabiziga byinshi ugiye kuzamarwa n’inkangu, abawuturiye bakifuza inkunga y’Akarere ngo barengere uwo muhanda.
Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo 97,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 zitari ngombwa.
Abagenerwabikorwa b’Umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (Green Amayaga), w’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), batangiye guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa zikanagabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.
Abaturiye igishanga cy’Urugezi baratangaza ko bagenda basobanukirwa ko ingamba zashyizweho kugira ngo kibungabungwe, zitari mu nyungu zabo gusa ahubwo no mu z’Abaturarwanda muri rusange.
Ministiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu gihe yari ambasaderi mu Burusiya (2013-2019), yabonye abaturage b’icyo gihugu bafite uburyo bukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi ukamara igihe kinini utarangirika.
Ku wa 27 Mutarama 2021, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasabye abakozi mu biro bye gutegura inyandiko izashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo itange inama yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali (Rwanda), yo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya yitwa Hydrofluorocarbons (HFCs).
Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 ubwo Abaturarwanda bose bari bikingiraniye mu ngo kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’Igihugu waragabanutse ku rugero rwa 12.4%, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wawubanjirije wa 2019.
Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyaguze imodoka yacyo ya mbere ikoresha ingufu z’amashanyarazi mu rwego rwo gukangurira abantu n’ibigo bitandukanye, gahunda yo gukoresha imodoka zidasohora ibyuka bihumanya ikirere.
Mu Karere ka Huye hari urubyiruko rwiyemeje guhanga umurimo wo gukora ifumbire mu myanda imenwa mu kimpoteri cyubatswe n’akarere ka Huye.
Imiryango 72 y’abaturage bo mu murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu tariki ya 20 Mutarama 2021 bashyikirijwe inka 72 n’Umushinga Ubungabunga Icyogogo cya Sebeya mu kubafasha kwiteza imbere.
Mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020, igiciro cya Gaz yo gutekesha cyarazamutse kiyongeraho amafaranga agera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bayicuruza mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha uherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, hari abifuza gusanirwa biogaz kuko kubona inkwi zo gucana bibagora cyane.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, aratangaza ko hatangiye ubukangurambaga mu nzego z’ibanze n’abaturage mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije birimo n’amashyamba mu gice cy’Amayaga.
Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), batangije umushinga uzafasha igihugu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.