Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) buvuga ko imigezi yisuka muri Nyabarongo/Akagera hamwe n’ikirere cyo muri icyo cyogogo cy’Uruzi rwa Nil bihumanye.
Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye kugenderera uturere 13, bagenzura ibibazo byugarije imicungire y’ubutaka, inkengero z’ibiyaga n’imigezi.
Ikigo gikusanya ibishingwe (COPED), kibifashijwemo n’igishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), cyasabye Abajyanama b’Ubuzima b’i Kigali kugifasha kwegeranya udupfukamunwa twandagaye mu ngo zigize uwo Mujyi, tukajya gutwikirwa ahabugenewe.
Umushinga wa LAFREC wari ufite inshingano zo gusana icyanya cya Parike ya Gishwati-Mukura, ushojwe nyuma y’imyaka itandatu abaturiye iyo Pariki bahawe ubushobozi butuma batandukana no kuyijyamo bakurikiyemo ubuki, ubwatsi n’amazi.
Uwitwa Nyirambarushimana Illuminée utuye mu Mudugudu wa Kamashinge, Akagari ka Nyarufunzo, Umurenge wa Mageragere w’Akarere ka Nyarugenge, ateka ku mbabura icana ibyitwa ‘briquette’ bitamuteza imyotsi kandi ngo birahendutse.
Kuri uyu wa 24 Nzeri 2021, u Rwanda rurita amazina abana b’ingagi 24 baheruka kuvuka baba muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, umuhango ugiye kuba ku nshuro ya 17, ukaba uteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ukaza kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nk’uko byagenze umwaka (...)
Umushakashashatsi mu nzu ndangamurage ya Africa Museum mu Bubiligi, aho asanzwe akora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu nda y’isi ku gace u Rwanda ruherereyemo, avuga ko ibara ry’umugezi wa Nyabarongo ry’ikigina rishobora guhinduka, uwo mugezi ukaba urubogobogo.
Impundu ni inguge abahanga mu by’ibinyabuzima bavuga ko urebye isa n’umuntu cyane, ku buryo abayipimye basanze akarango kayo (DNA/ADN) gasa n’ak’umuntu ku rugero rwa 98.2%.
Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Kinigi, iherereye mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubakiza ikimoteri bavuga ko kibateza umunuko, bakaba bafite impungenge zo kuhandurira indwara z’inzoka, kubera ko cyuzuye imyanda.
Abaturage bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, babashije kuzimya inkongi y’umuriro yari yibasiye igishanga cy’Urugezi. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, nibwo amakuru y’inkongi y’umuriro wari wibasiye icyo gishanga yamenyekanye, bituma abaturage bo mu Mirenge ya Rwerere na Kivuye bihutira gufatanya (...)
Abaturiye ikiyaga cya Karago giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane abahoze bakirobamo, bavuga ko amafi yo muri icyo kiyaga yahunze andi agapfa kubera amazi amanurwa n’isuri akacyirohamo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ruratangaza ko hari gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikazagukira kuri hegitari zisaga 3700.
Abaturage bishyuraga ngo babatwarire imyanda, bagiye kujya bishyurwa kugira ngo bayitange kuko ari imari ishyushye.
Tariki 24 Nzeri 2021, ku munsi isi yose yahariye kuzirikana ingagi, Ikigo cy’ Igihugu cy’Iterambere (RDB) kizakora igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse.
Ubusanzwe gahunda yari uko iyo Pariki izaba yamaze kubakwa ndetse igatahwa bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2021 ariko ntibyakunda, abifuza gusura iyo Pariki bagasabwa kuba bategereje gato, cyane ko ababishinzwe bavuga ko kubaka byarangiye harimo gutegurwa igikorwa cyo kuyitaha ku (...)
U Rwanda rushobora kuzahura n’ingaruka zikomeye mu myaka icumi cyangwa makumyabiri iri imbere, harimo kugira imyuzure myinshi ndetse n’inkangu niba igipimo cy’ubushyuhe ku isi gikomeje kuzamuka.
Ibiza bitandukanye by’umwihariko ibiterwa n’imvura biteza ibihombo byinshi hirya no hino mu gihugu. Bitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka, bikica amatungo, bikangiza imyaka mu mirima, bigasenya inzu z’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro, imiyoboro y’amazi, inzira z’amashanyarazi, ibyumba (...)
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA), wubakiye abaturage b’Umudugudu wa Rurembo, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange, ibigega bifata amazi y’imvura bifite agaciro ka miliyoni 189 z’Amafaranga y’u Rwanda, ayo mazi akaba yatangiye kwifashishwa mu kuhira imirima mu gihe yasenyeraga (...)
Umushinga w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA)ushinzwe kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba (Green Gicumbi), uvuga ko ikawa n’icyayi bidatanga amadevize gusa.
Abayobozi b’umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba mu Karere ka Gicumbi “Green Gicumbi”, bavuze ko amaterasi bakoreye abaturage azatanga umusaruro w’ibishyimbo wikubye inshuro zirenga eshatu uwo babonaga.
Nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwandikishije pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’Umurage w’isi, guhera kuri uyu wa 9 kuzageza ku wa 11 Kamena 2021, abahagarariye inzego zinyuranye zita ku muco, ku bidukikije, ku maparike no ku butaka, barimo kwigira hamwe ibikwiye gushyirwa mu nyandiko izafasha mu gutuma Pariki ya (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi hamwe n’Umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’Umuvumba (Green Gicumbi), berekanye amahegitari y’ubutaka bw’abaturage bemeye ko hashyirwa amaterasi n’ibiti, mu rwego rwo kurengera ibidukikije mu gice cy’Amajyaruguru y’igihugu, kandi na bo bakahabonera inyungu (...)
Abaturiye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, nyuma y’aho baretse ubushimusi bw’inyamaswa, ubucukuzi no kwangiza ibiti, bakitabira gahunda zirebana no kuyibungabunga; basanze ari byo bibafitiye akamaro kuko ari bwo iterambere ryabo ryazamutse byihuse, bakaba bageze ku rwego bishimira, yaba mu bukungu no kugira uruhare mu (...)
Amazi y’amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yongeye kugaruka nyuma y’icyumweru yari amaze yaraburiwe irengero bitewe n’imitingito yazahaje aho yari ari.
Abahugukiwe ibirebana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, batanga inama z’uko abantu bakomeza gutahiriza umugozi umwe, barushaho kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kubibugabunga, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kwirinda ingaruka zo gukendera kw’ibihumeka bibarizwa ku (...)
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ikiyaga cya Kivu kitahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo, ibi kikaba kibitangaje cyifashishije ubugenzuzi bwakozwe n’ishami ryacyo rikorera mu Karere ka Rubavu rishinzwe kugenzura ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu rizwi nka "Lake Kivu Monitoring (...)
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Mugabo Jean Pierre, avuga ko u Rwanda rwashyize mu ngiro ibyo rwari rwariyemeje, aho byageze muri 2020 rumaze kurenga intego rwari rwiyemeje yo kugeza amashyamba kuri 30% muri 2020, ariko uwo mwaka wageze u Rwanda ruri kuri (...)
Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije(Democratic Green Party of Rwanda) riyoborwa na Depite Frank Habineza, ryavuze ko amazi y’u Rwanda arimo guhumana ku rugero rukabije.
Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko igifite gahunda yo gukomeza gufasha ibihugu biyibereye abanyamuryango byo mu Karere kugera ku mazi meza.
Ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ahantu umuhanda wifashishwa n’ibinyabiziga byinshi ugiye kuzamarwa n’inkangu, abawuturiye bakifuza inkunga y’Akarere ngo barengere uwo muhanda.