Harashakwa uko abahinga mu ishyamba kimeza rya Kibirizi barikurwamo

Ubuyobozi bwAakarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, buvuga ko burimo kureba icyakorwa ngo abaturage bahinga mu ishyamba kimeza rya Kibirizi barikurwemo, risubiranywe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Harashakwa uko abahinga mu ishyamba kimeza rya Kibirizi barikurwamo
Harashakwa uko abahinga mu ishyamba kimeza rya Kibirizi barikurwamo

Iryo shyamba rikora ku Mirenge ibiri y’ako karere ari yo Kibirizi na Muyira, ubu hakaba hari abaturage bamaze igihe barihingamo mu buryo butemewe, ari yo mpamvu ubuyobozi burimo gushaka uko baribakuramo kuko baryangiza.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020, yavuze ko icyo kibazo kimaze iminsi ariko ko bagiye kugikemura kugira ngo iryo shyamba rifite ubuso bwa hegitari 300 ribungabungwe.

Agira ati “Ikibazo gihari ni uko hari igice cy’ishyamba bigaragara ko ari irya Leta ariko hakaba n’igice cyaryo abaturage bahinga ndetse twasanze bahafitiye n’ibyangombwa by’ubutaka. Twabibonye turimo tureba imbago zaryo dufatanyije n’ikigo cy’ubutaka, ubu tukaba turimo gukurikirana ngo tumenye uko ibyo byangombwa babibonye”.

Ishyamba rya Kibirizi ryegeranye n'icyuzi cya Nyarubogo
Ishyamba rya Kibirizi ryegeranye n’icyuzi cya Nyarubogo

Ati “Ahahingwa n’abaturage bigaragara ko hari mu butaka bwa Leta ari bwo buriho iryo shyamba. Kugira ngo umuntu agire icyangombwa cy’ubutaka ni uko agaragaza n’aho yabukuye, ubu ni byo turimo gusuzuma kugira ngo uwabonye ubutaka mu buryo bw’uburiganya busubiranwe na Leta kandi umuturage nta cyo yishyuza, uwo tuzasanga yabuhawe mu buryo bwemewe ahabwe ingurane kuko hagomba kuba ishyamba”.

Ahahingwa n’abaturage habarirwa mu butaka bwa Leta hagera kuri hegitari 40, ngo hakaba hashize igihe kinini bahahinga, ariko ngo imbago z’ishyamba zikaba zaragaragajwe neza muri 2018.

Mayor Ntazinda avuga kandi ko icyo kibazo bagishyizemo ingufu ku buryo bitarenze uyu mwaka cyaba cyarangiye.

Ati “Kugeza ubu iryo shyamba nta kibazo gikomeye rifite uretse kuri ako gace abaturage bahingamo. Icyakora ubu hari abamaze guhagarikwa, ku bufatanye rero n’ikigo gishinzwe amashyamba turimo kwihutisha ikemurwa ry’iki kibazo ku buryo bitarenze uyu mwaka turimo cyaba cyarangiye”.

Ikindi kibazo iryo shyamba ryakundaga guhura na cyo, ngo abaturage barijyagamo bajyanywe no gutema ibiti by’imisheshe ndetse bakanabicukura bakabigurisha, gusa ubu ngo byarahagaze kuko akarere kabihagurukiye, ndetse abaturage akaba ari bo bahirindira, bagatanga amakuru ku buyobozi iyo babonye hari usagariye iryo shyamba.

Mu karere ka Nyanza ni ho biteganyijwe ko hazatangirizwa gahunda yo gutera ibiti uyu mwaka, igikorwa kizabera mu murenge wa Muyira ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020.

Kuri uwo munsi ni bwo kandi hazatangizwa umushinga mugari uzamara imyaka itanu wo gusubiranya agace k’Amayaga ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) n’Ikigo cy’amashyamba, hakazaterwa ibiti by’amashyamba, iby’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka.

Muri uyu mwaka akarere ka Nyanza karateganya gutera ibiti bivangwa n’imbuto kuri hegitari zisaga 1,250, hari kandi ahateguwe guterwa ibiti by’ishyamba hangana na hegitari 150 ndetse no ku zindi hegitari 77 ku butaka butobuto bw’abaturage n’ubwa Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka