Amashyamba ku isi yangiritse ku kigero cya 150% muri iki gihe cya Covid-19

Umuryango utari uwa Leta wita ku bidukikije WWF (World Wide Fund) uvuga ko amashyamba yangiritse ku kigero cya 150% mu gihe isi yose yari yugarijwe n’Icyorezo cya Covid-19 ku buryo ubuso burenga hegitari ibihumbi 654 bw’amashyamba bwangiritse.

Amashyamba atemwa ku bwinshi atera impungenge z'ingaruka ku buzima (Ifoto: Shutterstock)
Amashyamba atemwa ku bwinshi atera impungenge z’ingaruka ku buzima (Ifoto: Shutterstock)

Nk’uko WWF ibivuga, amashyamba yangiritse cyane iriza ku mwanya wa mbere ni irya Indoneziya ryangiritse ahangana na hegitari ibihumbi 130 rigakurikirwa n’irya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryangiritse hegitari ibihumbi 100 ndetse n’irya Brazil ryangiritse kuri hegitari ibihumbi 95.

Mu Rwanda na ho muri iki gihe cya covid-19, aho Leta yashishikarije abantu kuguma mu rugo, hagaragaye ahatemwe amashyamba bitemewe.

Nk’uko Jean Pierre Mugabo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyita ku mashyamba abivuga, ati “Nka hariya mu bisi bya Huye hatemwe ibiti 800, mu ishyamba rya Gishwati na ho ni uko ariko turacyari kubarura ibyatemwe kuko nk’i Rubavu ntawe usohoka n’uwinjira, imibare ntiturayimenya.”

Mugabo yavuze ko kuri ubu kwangiza amashyamba mu Rwanda bidakabije kuko hari amategeko agenderwaho. Yagize ati “Hari uburyo bwo gusarura bitewe n’ibiba bikenewe ku isoko kuko 80% baracyakoresha amakara kandi bikorwa hakurikijwe amategeko.”

Kuri ubu inzego zibishinzwe ziri kwita ku kongera umubare w’abarinda amashyamba kugira ngo hongerwe umutekano wayo.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amashyamba yanasabye abayaturiye cyane cyane kutayabonamo inyungu gusa ati “amashyamba ntago bakwiye kuyabonamo inyungu zako kanya gusa ahubwo buri wese yagakwiye gufatanya akagira uruhare mu kuyarinda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka