Umujyi wa Kigali wahaye igihe ntarengwa abatarakura ibikorwa byabo mu bishanga

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye iminsi irindwi (7) uhereye kuri uyu wa 16 Kamena 2020, abagifite ibikorwa mu bishanga byo muri uwo mujyi by’umwihariko ahahoze ari icyanya cy’inganda i Gikondo, ko baba babikuyemo bitaba ibyo bigatezwa cyamunara.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye, abafitemo ibyo bikorwa ndetse n’ibikoresho binyuranye, ngo bari barasabwe ko baba babikuyemo byose bitarenze tariki 9 Werurwe uyu mwaka ariko bikaba bitarubahirijwe.

Ibyo ngo birakorwa mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurengera ibishanga, byaba ibyamaze kuvanwamo ibikorwa ndetse n’ibindi.

Ibikoresho bivugwa ahanini bikiri mu bishanga ni imashini, imodoka zishaje, ibyuma bishaje n’ibindi, ba nyirabyo bagasabwa kuba babihakuye bitarenze iyo minsi irindwi uhereye ku itariki iryo tangazo ryashyiriweho umukono, ari yo ya 16 Kamena 2020.

Muri Mutarama 2019, Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), bamaze iminsi bazenguruka mu bishanga bitandukanye bareba uko amabwiriza yo gukuramo ibikorwa yari amaze umwaka atanzwe yubahirizwa, icyo gihe nabwo izo nzego zari zahaye icyumweru ba nyiri ibikorwa kuba babikuyemo.

Kuva muri 2005, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), cyatangiye gushishikariza abantu bari bafite ibikorwa mu bishanga kubikuramo ku bushake ariko ntibabikora, bituma Leta ishyiraho itegeko ryo gusenya ibyo bikorwa haherewe mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali, hagakurikiraho kubitunganya.

Igishanga cya Gikondo cyatangiye gutunganywa

Umuyobozi muri REMA ushinzwe amabwiriza ku bidukikije, Remy Norbert Duhuze, ubwo yaganiraga na KT Press, yavuze ko ibirimo gukorwa muri icyo gishanga ari umushinga munini wo kukigira cyiza.

Agira ati “Ubu busitani ni igikorwa kimwe cyo mu mushinga munini wo gusimbura ibikorwa bya muntu byari byarangije iki gishanga kuva kera. Aha hashobora kuzaba urugero rwiza rw’ahandi hazakorwa muri iki gishanga kigari”.

Ati “Mbere yo gutunganya ibindi bice by’iki gishanga, hazagenderwa ku gishushanyo mbonera cy’ibishanga byo muri Kigali, hakurikijwe urusobe rw’ibinyabuzima bihagaragara. Ibyo bizatuma tumenya niba hose hashyirwa ubusitani cyangwa hakarebwa ubundi buryo bwo kuharinda”.

Akomeza avuga ko inyigo ku gishanga cya Gikondo yatumye harebwa no ku cya Nyabugogo, ngo zikaba zigiye kurangira, ikigamijwe kikaba ari uko ibyo bishanga byongera kugira ubushobozi bwo gufata amazi aturuka ku misozi inyuranye ikikije Kigali.

U Rwanda rufite ibishanga 900 biri ku buso bwa hegitari 392,400 ariko ibirenga ½ cyabyo ngo bifashwe nabi kubera ibikorwa bitemewe bibikorerwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka