Hari imvugo yitiriwe Umufilozofe unafatwa nk’aho ari we watangije ubuvuzi mu mateka y’Isi, umugereki Hypocrate, igira iti “ibyo kurya byawe bibe umuti wawe, kandi umuti wawe ube ibyo kurya byawe”.
Iyo uganiriye n’abantu ku bijyanye n’amavuta akoreshwa mu gutegura amafunguro, usanga abenshi bayafiteho impungenge kubera impamvu zitandukanye.
Kurwara isepfu bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi, ariko hari n’igihe ishobora guterwa n’ubundi burwayi busaba umuntu kujya kwa muganga.
Umusaza wo muri Uganda mu gace ka Iganga witwa Melkizedeki Kalikwani w’imyaka 110, avuga ko kwirinda ubusinzi n’inshuti mbi ari byo byamufashije kurama. Uwo musaza aherutse kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 110, ibyo bikaba ari ibintu bitagerwaho na benshi nubwo baba babyifuza.
Umunya-Brazil Ronaldo Luís Nazário de Lima w’imyaka 47 n’Umunyamerika Lance Armstrong w’imyaka 52, ni abantu b’ibyamamare muri siporo z’umwuga bavutse ku itariki 18 Nzeri, ariko ibigwi byabo bikaba bihabanye.
Abenshi mu Bepiskopi Gatolika mu Rwanda biganye mu iseminari nto n’inkuru, ariko bamwe bakagira umwihariko bahuriyeho nyuma y’imyaka icyenda ku ntebe y’ishuri, kugeza bahawe Ubupadiri.
Gukomannya ibirahuri, amacupa, ibikombe, cyangwa inkongoro mbere yo gusangira icyo kunywa, ni ibintu bihuriweho na benshi mu mico itandukanye, kandi ugasanga igisobanuro rusange nta kindi usibye kuba ari ikimenyetso cyo kwishimirana hagati y’abagiye gusangira.
Hari umuntu kuri ubu wakwikura Amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri akagura telefone (smart phone), kuko ayibonamo akamaro karenze kuba telefone, ahubwo ari igikoresho gisimbura byinshi mu buzima bwe.
Mbese bigenda bite ko abaturage iyo bakiri abana, usanga abahungu ari bo benshi kurusha abakobwa, ariko wareba abageze mu zabukuru ugasanga abagabo ari bacye ugereranyije n’abagore?
Iyo urukundo ruje muri gahunda z’umuntu, ibindi byose bisa n’ibisubitswe akigira mu yindi si, ibitekerezo byose bigahita byimukira ku wo akunda, agahora yumva nta kindi ashaka kumva usibye amagambo meza amwerekeyeho cyangwa amuturutseho.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyahuguye abamotari 500 baturutse ku maseta atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bashobora gutangamo ubutabazi bw’ibanze ku bahuye n’impanuka.
Abaganiriye na Kigali Today kuri iyi ngingo ntabwo bashobora kumenya ahakomotse imvugo igira iti ’impyisi yarongoye’, iyo babonye imvura igwa izuba riva.
Nubwo gukora siporo ari ingenzi mu buzima, abahanga mu kwigisha imikino ngororamubiri bavuga ko iyo utayikoze neza ishobora kukumugaza burundu.
Kubyiringira cyangwa gukuba amaso ni ibintu bifatwa nk’ibisanzwe, igihe umuntu arimo kugerageza kwikiza ikimubangamiye mu jisho, ananiwe cyangwa afite ibitotsi. Nyamara impuguke mu miterere y’ijisho zivuga ko bishobora kwangiza ubuzima bwaryo, cyane cyane iyo bikorwa buri kanya kandi igihe kirekire.
Urukiko rwo muri Canada rwemeje ko ‘emoji’ cyangwa se akamenyetso k’igikumwe kizamuye, ari isinya cyangwa umukono byemewe mu gusinya amasezerano. Bunzemo bavuga ko icyo kimenyetso gishobora gukoreshwa mu kwemeza ko umuntu yagiranye amasezerano n’undi.
Umugabo wo muri Congo, witwa Jean Marie, bakunze kwita Jama, arya amatafari, amakara n’imicanga, akavuga ko bimurinda inzara, kandi bikaba ari ibyo kurya biboneka mu buryo bworoshye, na cyane ko we ngo yumva ibyo kurya bisanzwe byaratakaje icyanga cyabyo cy’umwimerere wabyo.
Umugabo witwa Martin Nyota n’umugore we Rose Wairimu, bafatiwe mu rugo rwabo hamwe e n’undi witwa Eunice Muthoni, bose uko ari batatu bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusahura umutungo wa Leta nyuma y’uko bashinjwe kwiba imiswa bakajya kuyigurisha mu Bushinwa no mu Bufaransa.
Abantu batandukanye bari mu byiciro byose ari abakuru n’abato, usanga bishushanya ku ruhu rwabo bagashyiraho amabara aribyo bita tatouage, ntibamenye ko hari ibintu bimwe umuntu atemerewe gukora mu gihe yabikoze. Bimwe mu bintu umuntu ufite Tatouage atemerewe gukora, harimo gutanga amaraso yo gufasha imbabare.
Guinness World Records yemeje ko umutetsi wo muri Nigeria Hilda Baci, ari we ufite umuhigo mushya wo kumara amasaha menshi atetse aho yamaze amasaha 93 n’iminota 11.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa umutobe (jus) wa beterave, bifasha mu guhangana n’indwara z’umutima, ndetse bunasaba abarwayi bazo ko bajya bawunywa buri munsi.
Indabo za ‘Cloves’ uretse kuba zikoreshwa nk’ikirungo gituma amafunguro ahumura neza cyane cyane mu bice byo muri Asia y’u Burasirazuba. Izo ndabo zifite akamaro gakomeye ku buzima bw’abantu bazikoresha kuko zifitemo ubushobozi bwo kugabanya isukari mu maraso, kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu n’ibindi byinshi nk’uko (…)
Baking soda cyangwa bicarbonate de sodium ikoreshwa mu bintu byinshi byaba ibijyanye n’ubuzima, isuku muri rusange, n’ibindi. Uyu munsi tugiye kwibanda ku buryo ikoreshwa mu gukesha amenyo no kwirukana impumuro mbi mu kanwa.
Kiliziya y’u Bwongereza (The Church of England) yasohoye raporo yise ‘Love Matters’ (Iby’Urukundo) igaragaza ko abantu b’ingaragu bagombye guhabwa agaciro kandi bakagenerwa igihe cyo kwizihizwa muri kiliziya no mu muryango mugari.
Uruzinduko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akubutsemo mu Burengerazuba bwa Afurika rwamwongereye ibigwi, birimo no kwitirirwa ikindi gikorwa remezo gikomeye. Ni ikiraro yitiriwe muri Guinée-Conakry, kije gisanga umuhanda yitiriwe muri Malawi mu 2007. Kuri ubu hari bamwe batangiye kugaragaza ko bifuza ko na Stade Amahoro (…)
Gukoresha igikakarubamba bigira akamaro mu buryo butandukanye, yaba ku bijyanye no kwita ku ruhu cg kwita ku misatsi.
Buri munsi dufata amafunguro atandukanye, hakabamo amwe dushobora kuba tuzi ko arushya urwungano ngongozi, n’andi dushobora kuba tutabizi, kandi nyamara no mu biribwa by’umwimerere (bitanyuze mu nganda), habamo ibishobora kunaniza igogora bigatera kumerwa nabi mu nda (gutumba, kugira ikirungurira no kubura amahwemo).
ltariki ya mbere Mata buri mwaka hari abayihinduye umunsi wo kubeshya no gutebya, n’ubwo benshi babona ari icyaha gikwiye kwamaganwa. Uyu munsi ngo watangiye kwizihizwa mu Bufaransa mu mwaka wa 1564, ubwo Umwami waho witwaga Charles wa cyenda (IX) yahinduraga isabukuru yo gutangira umwaka(ubunani) igashyirwa ku itariki ya (…)
Umujagararo cyangwa se ‘stress’ mu ndimi z’amahanga , ugira ibimenyetso bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu nubwo hari igihe atamenya ko ibyo arimo kunyuramo biterwa na stress, ahubwo akaba yabyitirira indwara yindi nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu by’ubuzima ku rubuga www.mayoclinic.org.
Ibintu bikoreshwa mu mwanya w’isukari mu gutuma amafunguro n’ibinyobwa biryohera ‘artificial sweeteners’, bikoreshwa hagamijwe kwirinda isukari isanzwe, nabyo ngo si byiza kuko bigira ingaruka.
Kubira ibyuya byinshi nijoro, cyangwa gututubikana birenze urugero mu gihe umuntu asinziriye, ngo bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo zimwe ziba ari iz’igihe gito kandi zitanakomeye, mu gihe izindi zo zisaba kujya kwa muganga.