Ubushakashatsi bwamaze kugaragaza kwereka abana bato amashusho yo ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka televiziyo, telefone, mudasobwa n’ibindi ngo bigira uruhare rukomeye mu gutuma bagira umubyibuho ukabije, ndetse no gutuma basinzira nabi. Ariko kandi ngo uko kubereka amashusho kuri ibyo bikoresho, byagira uruhare mu (…)
Kubyara abana barenze umwe ni ibisanzwe ariko abahanga ndetse n’ibyanditswe mu bitabo bitandukanye, bivugwa ko hari abantu bashobora kubyara impanga n’abandi bake cyane bashobora kubyara abana batanu cyangwa barenga bakagera ku icumi.
Gutereka ubwanwa no kubwogosha ku bagabo ni ikintu kitavugwaho rumwe na benshi, ariko byombi bikaba amahitamo ya buri wese. Icyakora ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko gutereka ubwanwa bifite akamaro kanini:
Kogosha imyanya y’ibanga ni ngombwa, ni isuku yaba ku bagabo no ku bagore, cyane ko ari ahantu hashyuha hakaba hanabira ibyuya, bityo bikaba byateza impumuro mbi, bikarushaho kuba bibi ku bagore mu gihe cy’imihango.
Imineke ni kimwe mu biribwa bifasha umubiri w’umuntu kugubwa neza, kuko ifite intungamubiri z’amoko atandukanye ndetse n’imyunyu ngugu nka potasiyumu.
Kugira impumuro mbi mu kanwa bishobora guterwa n’uburwayi bwo mu kanwa, ndetse n’amafunguro amwe n’amwe nk’ibitunguru, ikawa, inzoga, inyama, n’ibindi.
1. Kuguhamagara cyangwa kukwandikira yasomye ku nzoga zisembuye Abantu benshi bemera ko amagambo umuntu avuga yasinze akenshi biba ari na byo bitekerezo bye iyo atasinze, no mu cyongereza baravuga ngo “A drunk’s person’s words are a sober person’s thoughts”. Ibi rero babishingira ku kuba inzoga zisembuye akenshi zituma (…)
Iyo umuntu yihagarika neza cyangwa nabi, akituma neza cyangwa nabi, biba bifite icyo bisobanuye kinini ku buzima.
Muri Amerika hari ubwoko bw’ibiti Yezu/Yesu yavutse biriho ndetse bikiriho kugeza n’ubu cyangwa byatemwe mu myaka ya vuba, bikaba binini mu mubyimba (inganzamarumbo) kandi birebire cyane kugera kuri metero 100.
Ubushize twaberetse ibimenyetso bitanu (5) bigaragariza umukobwa ko umuhungu amukunda, ibi bikaba ari ibindi byiyongera ku by’ubushize.
Ubushize twabagejejeho bimwe mu bimenyetso bishobora kwereka umuhungu ko umukobwa amukunda, ubu noneho reka turebere hamwe ibimenyetso 5 mu 10 byereka umukobwa ko umuhungu amukunda.
Tofu ni iki? Tofu cyangwa se inyama za soya (Bamwe bita fromage de soja) ni ikiribwa gifite inkomoko mu Bushinwa, kiboneka mu bikatsi bya soya nyuma yo gukamurwamo amata.
Guhurwa mu gihe utwite cyangwa gutwarira ikintu runaka biba hafi ku bagore bose batwite. Bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi ari byo bita gutwarira, hari abatwarira ikintu ngo batajyaga banarya, hari abatwarira umuhumuro runaka, ngo hari n’abatwarira kurya ibitaka cyangwa umukungugu.
Munyakazi Sadate ni umwe mu bagabo bavuzwe cyane mu mwaka ushize wa 2020 ayobora Rayonsport, ubuyobozi yaje kuvaho hajyaho abandi, ni umugabo ufite amateka atangaje buri umwe ashobora kumva amwe akamutangaza.
Prof Pacifique Malonga usobanukiwe iby’ayo mateka aremeza ko n’ubwo imvugo “Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda”, yakomeje kwitirirwa abantu benshi, ngo ni umubyeyi we wari Pasitoro wabivuze bwa mbere, ubwo yarambikaga isakoshi ye ku muhanda agiye kwihagarika bakayiba bashakamo amafaranga.
1. Akureshya atiriwe akoresha amagambo Iyo umukobwa yagukunze, hari igihe ushobora kubyitiranya no kubura ibyicaro, nyamara umukobwa ashobora gukoresha ibimenyetso bidasanzwe ngo abikwereke wowe ukaba wabifata ukundi. Hari umukobwa ukunda umuhungu akabigaragaza yizengurutsa imbere ye, mu buryo ubona ko ashaka kukwiyereka (…)
Kurya inzara kugeza ku rwego umuntu yica ibisebe ni ikibazo ndetse gifitanye isano n’ibibazo byo mu mutwe, nk’uko bisobanurwa n’impuguke.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yavutse ku itariki 27 Mutarama 1960, ni Perezida wa gatandatu wa Tanzania, wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Chama Cha Mapinduzi (CCM).
Kiliziya Gatolika yizihiza iminsi myinshi itandukanye buri mwaka, harimo n’umunsi ukomeye w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari wo bita Asomusiyo. Kiliziya Gatolika yizera ko Bikira Mariya (nyina wa Yezu) yajyanywe mu ijuru wese, umubiri we na roho ye. Uyu munsi mukuru wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka, wagizwe (…)
Abantu benshi bakunze kuvuga cyane ku mafunguro afasha gutakaza ibiro cyangwa se kunanuka, ariko ntitwibagirwe ko hari n’abandi baba bifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha.
Buri muntu agira uwo akunda kandi na we akifuza ko amukunda, ariko mu ntangiriro ugasanga bigoye kumenya niba uwo wifuzaho urukundo na we ari ko bimeze.
Chai-chai cyangwa mucyayicyayi, ni icyatsi gihumura cyane ndetse abakunda impumuro yacyo bakunze kugiteka mu cyayi nk’ikirungo , ariko impumuro ya Mucyayicyayi ijya kumera nk’ iy’ indimu ngo yirukana imibu mu nzu.
Izina Bukinanyana mu Karere ka Musanze ryamaze kujya mu mitwe ya bose ko ari agace kubatsemo irimbi, dore ko n’iyo usanze abantu mu makimbirane mu magambo baba bavuga hari ubwo bagira bati “Komeza unyiyenzeho barakujyana Bukinanyana”, abenshi bakumva ko ayo makimbirane ashobora gutera urupfu, mu gihe hambere habarizwaga inka (…)
Tangawizi ni igihingwa gifite ibyiza bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.selinawamucii.com, kandi ngo no kuyihinga ntibigoye ku buryo umuntu yabyikorera iwe mu rugo.
Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’isi yose muri rusange, ruri muri gahunda yo gukingira abantu benshi Covid-19 nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, ni byiza ko abantu basobanukirwa n’impinduka ziba ku mubiri wabo n’uburyo babyitwaramo.
Ni kenshi wumva ngo ‘Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Banki, igihugu cyangwa ikigega mpuzamahanga runaka, yerekeranye n’impano/inguzanyo y’Amadetesi (DTS) cyangwa Unités de Compte (UC mu mpine) abarirwa mu ma miliyoni.
Abantu benshi bakunda kurya imbuto zitandukanye kuko zibaryohera, kuko zifite akamaro ku buzima bwabo, cyane cyane mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, bityo bikarinda umuntu kurwaragurika.
Umuturage wiyise Rebakure ku rubuga rwa Twitter yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, amumenyesha ko ‘mu nda nta kirimo no kwirinda bigoye’, na we ahita amwoherereza amafaranga ayanyujije kuri Mobile Money.
Ubunyobwa ni ikiribwa kizwi cyane mu Rwanda kandi usanga gikunzwe n’abatari bacye, kuko hari abakunda ubunyobwa nk’ikirungo mu biryo, kubukoramo isosi/isupu, abandi bakabukunda bukaranze bakabuhekenya cyangwa se bakanabuhekenya ari bubisi, bitewe n’ibyo umuntu yumva bimuryohera, ariko hari n’ababyeyi bavuga ko batinya kurya (…)
Padiri Amerika Victor umaze iminsi arimo kwandika ibitabo bifasha abashakanye kugarura umubano mwiza no kurushaho kubaka urwo bashinze rugakomera, akanagira inama abifuza gushinga umuryango, asanga kubaho udashatse utari uwihaye Imana ari ubugwari.