Abahanga mu bya siyansi bifuza kuzura ubwoko bw’utunyamasyo"Geochelone Abigdoni", nyuma y’aho akanyamasyo rukumbi ko muri ubwo bwoko kitwaga "Georges le solitaire" kari gasigaye kapfuye tariki 24/06/2012.
Gerard Ugirashebuja ukomoka mu Murenge wa Janja, Akarere ka Gakenke, yamenye abamukomokaho bane ubwo yitabaga itsinda ridasanzwe mu gukemura ikibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside, kugira ngo atange amakuru ku kibazo cy’isambu, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013.
Nyuma y’uko urutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira irushanwa rya PGGSS 3 rugiye ahagaragara Jay Polly ntarubonekeho, benshi mu bafana be n’abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bahamya ko ibi byaba byaratewe n’ikibazo uyu muhanzi yagiranye n’abanyamakuru umwaka ushize.
Umugore umenyerewe gukina amafilimi asekeje (Comedie) muri Hollywood n’umugabo we bari gukorera ibiruhuko mu Rwanda, aho banasuye inzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
70% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 40 bemeza ko bagize ibyishimo nyabyo nyuma yo kugera ku myaka 33; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga mpuzambaga rwo mu Bwongereza rwitwa Friends Reunited bubyerekana.
Amakuru yasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Ukwakira 2011 mu kinyamakuru Alto Adige cyo mu Butaliyani aravuga ko hari umupadiri wambuwe uruhushya rwo gutwara imodoka ndetse polisi ikanamucumbikira muri gereza ategereje kujyanwa imbere y’urukiko.
Leta ya Koreya y’amajyepfo yahaye amafaranga y’ama euros 3 afite agaciro k’amafaranga y’amanyarwanda atageze 3000 nk’ impozamarira ku muryango watakaje umusirikare mu ntambara yabaye hagati y’imyaka ya 1950 na 1953.
Robert Muhire uri mu kigero cy’imyaka 20 ashimishwa no kubona umugezi wa Nyabarongo wuzuye kubera imvura, kuko mu gihe abagenzi babuze uko bahanyura, akazi ke kaba gatangiye kuko abashyira ku mugongo akabambutsa.
Pasiteri Youcef Nadarkhani ukomoka mu gihugu cya Iran yakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rw’ikirenga rwaho kubera ko yanze kwinjira mu idini ya Isilamu kandi abakurambere be bari baririmo