Kumenya ibigize imodoka yawe n’uburyo bikora ntabwo ari ibintu bigoye, kubera ko imodoka nshya zose ziba zifite udutabo twanditsemo ibisobanuro by’uko iteye, uko ikora n’uko igomba kwitabwaho. Ariko se wari uzi ko hari ibindi bintu by’ingenzi cyangwa udukoryo ukeneye kumenya ku modoka yawe kandi bidafite aho byanditse?
Ese iyo ubyutse ugiye ku kazi buri gitondo wumva wishimye? Wumva se ufite amatsiko y’icyo umunsi mushya utangiye uguhishiye, ukumva ufite amashyushyu yo gutangira kusa ikivi cyawe utazuyaje?
Benshi bakunze kunywa inzoga, ariko hari ubwo umuntu agenda ayimenyera bucye bucye, akageza ubwo ahinduka imbata yayo ku buryo iyo atayinyoye usanga byamubujije amahoro.
Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango byazo?
Abagore n’abakobwa cyane cyane abirabura, usanga bahendwa n’amavuta yo kwisiga akesha uruhu kandi atarwangiza. Abandi nabo ugasanga barashakira umucyo w’uruhu mu mavuta arwangiza, yaba ahenze cyangwa aciriritse (mukorogo).
Abantu bakunda kuminjira umunyu mu biryo bafite ibyago biri ku kigero cya 28% byo gupfa vuba ugereranyije n’abarya umunyu utetse mu biryo. Umwarimu muri Kaminuza ya Tulane Lu Qi mu ishami ry’ ubuvuzi rusange, mu bushakashatsi yakoze yavuze ko kongera umunyu mubisi mu biryo (kuminjira) igihe umuntu ari kurya aba yiyongerera (…)
Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 16%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu Isi ifite umubare munini w’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa ku itariki ya 13 Kanama buri mwaka, benshi bakemeza ko bagiye bahohoterwa bahatirwa (…)
Gutwara imodoka bisaba ubwitonzi, ukamenya ko umuhanda utawurimo wenyine, ari yo mpamvu ukwiye kugira ibyo witwararika kugira ngo wirinde impanuka.
Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Novaya Gazeta cyo mu Burusiya, Dmitry Muratov, yateje cyamunara umudari w’igihembo cyitiriwe Nobel aheruka kwegukana, awugurisha kuri miliyoni 103.5 z’Amadolari.
Abagore batwite rimwe na rimwe usanga babyimba ibirenge, cyane cyane mu gihebwe cya nyuma. Uko kubyimba ibirenge kuba gutewe n’impamvu zitandukanye zirimo imisemburo iba yahindaguritse, kwiyongera kw’ingano y’amaraso aba azenguruka mu mubiri, kuba umwana aba yakuze akaremerera imikaya iyobora amaraso n’ibindi.
Simon Cowell ni Umwongereza wamamaye mu biganiro bishakisha abantu bafite impano zitarajya ahagaragara, bagakora amarushanwa utsinze agahabwa igihembo cyo kumufasha guteza imbere impano ye.
Burya inyenzi uretse kubangamira bamwe aho ziri mu nzu, hari abandi zakijije kuko ikilo cyazo kigura amafaranga agera ku 100.000 by’Amashilingi ya Tanzania (hafi 45.000Frw), ukurikije uko agaciro ko kuvunjisha gahagaze uyu munsi.
Ikimera cyitwa ‘Menthe’ n’ubwo kitazwi cyane, nk’uko umuravumba cyangwa umubirizi uzwi mu Rwanda, ariko nacyo gitangiye kumenyekana mu Rwanda, cyane cyane ku bantu bakunze kujya mu mahoteli bahabwa ‘menthe’ mu binyobwa bitandukanye, zigakoreshwa no mu gikoni hategurwa amafunguro atandukanye.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abanywa ikawa iringaniye, n’isukari nke bangana na 30% bafite ibyago bike byo gupfa vuba kuruta abatayinywa.
Umunsi mukuru wa Asensiyo (Ascension) uha icyizere abakirisitu bose ko bazajya mu ijuru, ariko amwe mu madini ntahimbaza uwo munsi.
Hari ibintu bigaragara ku bice by’umubiri wa bamwe mu bantu, aho benshi bakunda kuvuga ko ari ibirango by’ubwiza, nyamara ahubwo ari inenge yatewe no kwirema nabi k’umubiri. Ibi bikurikira ni bimwe muri byo.
Hari ibiribwa by’ubwoko butandukanye bituma amenyo azamo utunyabuzima duterwa n’umwanda (bacteria), uko iminsi igenda ishira ugasanga amenyo yajeho ibintu bifashe bisa n’umuhondo bihereye ku ishinya.
Ubuyobozi bukuru bwa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (RFL) bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi, buratangaza ko nta bice by’umubiri bikurwa mu murambo iyo ugiye gusuzumwa, kuko ibyo bice nabyo biba byapfuye, ngo ntabwo byashyirwa mu muntu muzima nk’uko hari ababitekereza.
Mu buzima duhura na byinshi bishobora gutuma tutagera ku byo dukeneye, cyane cyane iyo ari ibyo dukeneye kuri bagenzi bacu duhurira mu buzima bwa buri munsi, kandi nyamara hari uburyo ushobora kwifashisha butagombera kuba waraminuje mu myitwarire ya muntu.
Amazina ye yose ni Volodymyr Ole-ksa-ndrovych Zelenskyy; yavutse ku itariki 25 Mutarama 1978, atangira kujya muri Politiki avuye mu mwuga wo gukina filime z’uruhererekane n’izo gusetsa, ubu akaba ari we Perezida wa gatandatu wa Ukraine guhera muri 2019.
Nyuma y’uko u Rwanda rugize Umukaridinali wa mbere, Antoine Cardinal Kambanda, ugaragara mu nyandiko zinyuranye, abenshi bagiye bibaza itandukaniro ku bijyanye n’imyandikire y’amazina ye n’izina ry’inshingano yahawe.
Aba ni bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bamamaye kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoreye abaturage b’ibihugu byabo, n’abandi baranzwe n’ibikorwa bidasanzwe baba abakiri ku buyobozi n’abacyuye igihe.
Umubiri w’umuntu urega amarangamutima ye ukayashyira ahagaragara, binyuze mu bintu akoresha ibice by’umubiri bitandukanye (gestes), ndetse hari n’umugani w’umunyarwanda ubivuga neza uti: “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa”.
Ubumuga bwo kutumva no kutavuga bufata ibice bibiri muri bitanu bigenga ibyiyumviro by’umuntu, ibyo bituma kuvuga kwe bidaturika nk’uko abadafite ubumuga basohora amajwi, igice cy’amatwi nacyo ntabwo kiba cyakira amajwi akenewe gutanga no kugarura ubutumwa, ku gice cy’inyuma cy’ubwonko (Hypophysis).
Igifaransa n’Icyongereza ni zimwe mu ndimi zifite amagambo menshi zihuriyeho, haba mu myandikire no mu mvugo, ahanini kubera ko Icyongereza gifite amagambo abarirwa mu bihumbi 10 gikomora ku Gifaransa, n’andi menshi gikomora ku Kilatini, ururimi rufatwa nka se w’Igifaransa.
Ku muhanda werekeza mu Kinigi ujya muri Pariki y’ibirunga mu Karere ka Musanze, hari isantere yitwa “Ndabanyurahe”, aho abenshi mu basura ibirunga n’ibindi byiza nyaburanga biboneka mu Kinigi, hari ubwo bagera muri iyo santere bakifuza kuhahagarara bagambiriye kumenya inkomoko y’iryo zina.
Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka ku isi, hagafatwa ingamba zo kugikumira zirimo no guca umuco wo guhoberana, byakorwaga hagati y’abantu badaherukana, nk’ikimenyetso cy’urukumbuzi n’urukundo bafitanye.
Ushobora kuba utarigera uteka cyangwa uhekenya karoti utabanje kuzihata, kubera ko wasanze ariko abandi babigenza, nyamara igihu cya karoti nacyo ni ingirakamaro.
Colleen Le w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko yatanze impyiko ye imwe, kugira ngo ifashe umuhungu bakundana kuko yari arembye kubera indwara y’impyiko yari yaramufashe akiri muto.
Kode ikwereka amakuru yose arebana no kohereza abagukeneye ku wundi murongo: *#004#