Biratangaje: Umukobwa w’imyaka 15 uvuga amazina y’inka

Uwimbabazi Delphine w’imyaka 15 y’amavuko utuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, akagari ka Kibirizi, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, akaba akora akazi ko kuvuga amazina y’inka mu birori bitandukanye, bikamufasha kwikemurira ibibazo bitandukanye ataruhije ababyeyi.

Uwimbabazi Delphine w'imyaka 15 avuga amahamba neza
Uwimbabazi Delphine w’imyaka 15 avuga amahamba neza

Uwimbabazi avuga ko ajya gutangira gukora uyu murimo, yabanje kwitegereza ababikora, yumva arabikunze, bituma yegera uwabikoraga kugira ngo amwibire ibanga ry’uko bikorwa.

Ati “Naramwegereye ndamubaza, ambwira ko bisaba kuba ubikunda, ubundi ibigora ari ukumenya amagambo atangira n’asoza, ubundi ibindi ukaba wagenda ubikopera ku bandi, ukabisoma, cyangwa nawe ukaba wabyihimbira”.

Uwimbabazi avuga ko akimara kubyumva yahise afata telefoni, agafata amajwi ugiye kubikora mu bukwe, yagera mu rugo agatangira kubifata mu mutwe ndetse akajya akurikira n’ibitaramo, bikaba ari byo yagendeyeho ahanga ibye bwite kugeza abikoze mu bukwe abona arashimwe.

Delphine Uwimbabazi, umutahira
Delphine Uwimbabazi, umutahira

Ati “Mbikora bwa mbere nabikoze mu bukwe bwa marume, ariko kugira ngo bemere ko mbikora byarangoye, kuko batari barigeze babona aho mbikora cyangwa ngo babone hari uwo mu muryango wabikoze banze kubyemera. Ariko nakomeje kubinginga mbona barabyemeye, mbikoze mbona birabashimishije”.

Akomeza avuga ko kuri ubu amaze kumenyera uyu murimo, kuko hari n’ibyo asigaye yibonera atagisaba ababyeyi nk’imyenda, ibikoresho by’ishuri, n’uburyo nyoroshyangendo mu gihe agiye gushaka ibiraka.

Ati “Mu mwaka umwe maze mbikora, maze kumenyera nubwo hari abanca intege bambwira ko nkora imirimo itari iyacu mu muco Nyarwanda, ko ndi umwana bakaba bananyima ibiraka cyangwa bakampenda bitwaje ko ndi umukobwa”.

Yongeraho ati “Abanca intege hari ijambo nkunda kubabwira nti ‘kubera ko dufite igihugu gitemba amata n’ubuki, na Perezida wacu Paul Kagame utuyoboye neza, yaratubwiye ati nimutinyuke murashoboye, ni yo mpamvu nkora ibingibi.’ Imbogamizi mfite muri iyi minsi ni ukutagira imyenda y’akazi kuko ndayikodesha”.

Umusore na we usanzwe avuga amazina y’inka witwa Manzi, akaba akorana na Uwimbabazi, mu kumurangira ibiraka bahuriramo, ndetse rimwe na rimwe bakaba barangirana ibiraka, avuga ko yatangajwe n’ubuhanga bw’umukobwa ukiri muto watinyutse kujya mu mbaga akavuga amahamba.

Manzi na Uwimbabazi basigaye bahurira mu birori babisusurutsa
Manzi na Uwimbabazi basigaye bahurira mu birori babisusurutsa

Ati “Tugihurira mu bukwe, nari naje ku ruhande rw’abasaba, we ari mu basabwa umugeni. Twarakoranye mbona abikoze neza, ngira ngo ni ibintu yatojwe n’umuryango we, ariko aho menyeye ko ari ibyo yishakishirije ndavuga nti uyu mwana ni intwari”.

Akomeza agira ati “Nubwo hari imvugo zimwe na zimwe cyangwa injyana ataramenya kuko akiri muto kandi ikinyarwanda dukoresha kikaba ari icya kera, ariko azi gukopera kubi, kuko ibyo umukosoyeho ahita abifata”.

Uwimbabazi Delphine, avuga ko nubwo atuye mu cyaro, yifuza kumenyekana mu gihugu hose, bikazamufasha kujya abona ibiraka aho ari ho hose nta mananiza.

Yifuza kandi ko nakura azashinga itorero ry’abatahira mu cyaro cy’iwabo akabigisha, kuko kuba bakimuha urw’amenyo ari ubujiji bukibarimo bwo kutumva ko barenga ibikorerwa mu gace batuyemo bakigana ahateye imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Amazina y’inkaturayakundacya mugemutwohereza amzin’amahamda

Twahirwa elias yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

nabikomere nibyiza nange ndabikunda ahubwo muge mudufasha mutwoherereze inyadiko y’amazina y’inka n’amahamba turabikunda

twizeyimana gedeon yanditse ku itariki ya: 4-03-2022  →  Musubize

Biratangaje cyane kandi ndabikunze pee!

byarugaba charles yanditse ku itariki ya: 16-04-2021  →  Musubize

uwomukobwa wivugirinka ndamukunze cyne nakomerezaho

Didacienne yanditse ku itariki ya: 20-02-2021  →  Musubize

Delphine namubwira ko akwiye gukomereza aho pe agahora yumva ko ataragera aho Umutahira mwiza aba ageze nibwo azakuza Umwuga neza

Claude yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

EP Gikonko hari abana bato kuri we babizi cyane

Manzi yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka