Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abashakira umuti w’ikibazo cy’intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda, bakirengagiza abasinye amasezerano ya Washington bose, nta gifatika bazakuramo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amahitamo abiri, ari yo, kureka umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukegera umupaka warwo ugahungabanya umutekano, cyangwa guhitamo kwirwanaho, abarufatira ibihano bakabifata.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko abantu bakwiye kugabanya kureba abandi ibyo bafite n’ibyo badafite, ahubwo bakareba ibibareba.
Abageze mu zabukuru mu Karere ka Ruhango, babwiye umuyobozi w’Akarere ko ibyiciro by’amafaranga ya Mituweli babarizwamo bikwiye kugendera ku bushobozi bafite.
Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatatu, 4 Werurwe, yemeje amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Bauhaus International yo kunoza imiturire.
Inama y’Abaminisitiri yatije ikigo cy’Ubucuruzi Planner Corretora de Valores SA ubutaka bwa Leta kugira ngo gikorereho urganda rw’inyama z’inka mu rwuri rw’i Gako mu karere ka Bugesera.
Abasenateri b’u Rwanda basanga imigendekere y’amatora mu Rwanda atari ikintu gikwiye kwihereranwa, ahubwo akwiye gushyirwa mu murage w’isi n’ibindi bihugu bikajya biza kureba.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amateka arimo Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.
Abasenateri bavuze ko ubucucike bukigaragara mu magororero butari ngombwa mu gihe Igihugu cyemeje ikoranabuhanga ryafasha kurekura abagororwa bambaye igikomo bagakomeza gucungwa ntibacike ubutabera.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura mituweli rudahuye n’ubushobozi bwabo, kuko hari gahunda yo gukosoza amakuru, bagasuzuma, basanga harabayeho kwibeshya bigahindurwa.
U Rwanda rwinjije hafi miliyoni 161.5 z’amadolari ya Amerika (USD) mu korohereza serivisi z’ingendo mu mahanga mu gihembwe cya kane cya 2025, bikomeza gushimangira umwanya warwo nk’igihugu gikurura ba mukerarugendo n’abagana serivisi zifite agaciro kanini.
Alain Destexhe wabaye Umusenateri w’u Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011, yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye igisirikare cyu Rwanda na bamwe mu Bayobozi Bakuru b’Ingabo ibihano, avuga ko ahubwo byari bikwiye gufatirwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
U Rwanda rutegereje bitarenze iminsi mirongo itatu, kwishyurwa Amafaranga miliyari imwe na miliyoni magana abiri na mirongo itatu n’eshatu (1.233.000.000Frw) rwahombejwe n’ikigo cyari cyahawe isoko ryo gusarura, gusazura no gutera amashyamba mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda kuva mu 2018.
Abagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko basabye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) gushyira imbaraga mu nshuti z’umuryango kugira ngo zifashe imiryango ibana mu makimbirane kuyakemura.
U Rwanda n’u Buhinde byashyize umukono ku masezerano agamije gufatanya mu bijyanye n’Umuco (Cultural Exchange Programme – CEP) izashyirwa mu bikorwa mu myaka ya 2026 kugeza 2030, mu kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
U Rwanda rurasanga ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda bizagira ingaruka ku ntambwe y’amahoro yari itegerejwe mu masezerano ya Washington, kuko bitiza umurindi Leta ya Congo wo gukomeza intambara.
U Rwanda rwamaganye ibihano Amerika yafatiye bamwe mu bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda, ruvuga ko harimo kubogama no kwirengagiza ukuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, aratangaza ko hari abaturage bazakosorerwa amakuru y’ibyiciro by’imibereho, kugira ngo hanozwe gahunda nshya yo kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bijyanye n’amikoro bafite.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu Rwanda, Dr. Utumatwishima Abdallah yavuze ko mu rubyiruko rudafite akazi, abenshi ari abakobwa, nubwo hari byinshi byakozwe n’ibindi bigikorwa mu rwego rwo kongera amahirwe y’akazi.
Bwana Romeo Ngarambe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane cy’u Rwanda (CMA).
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, asanga inzoga n’ibiyobyabwenge biri mu bituma urubyiruko rubura akazi, kuko abagatanga hari ubwo babanza gupima abagasaba bagasanga batagashobora.
Umunyarwandakazi Mukarubega Jeanine uba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri iki cyumweeru yagabiye inka abaturage batishoboye bo mu Murenge wa Ntarama.
"Ibyuma murabizi? Ibi byuma biraza kutumaraho abantu nitutareba neza mwa bantu mwe. Ndababwiza ukuri, ubu tuvugana hafi nka 350 bari mu bitaro kubera Ibyuma. Mu cyumweru gishize twapfushije abantu barenze 25."
Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, rurashima amahirwe angana ruhabwa mu mashuri no gukora imishinga itandukanye, kuko rwatangiye kuyabyaza umusaruro.
Tariki 27 Gashyantare buri mwaka, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Imiryango itari iya Leta (Non-Governmental Organizations/NGOs), yaba iy’imbere mu bihugu ndetse n’ikomoka hanze y’ibihugu ikoreramo.
Mu mategeko y’u Rwanda, umwana ufite imyaka 16 yemerewe gukora akazi, ariko hari imirimo aba atemerewe gukora, ku buryo n’uyimukoresheje aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.
U Rwanda rwakiriye irindi tsinda ry’impunzi n’abasaba ubuhungiro 164 baturutse muri Libya. Bageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026. Barimo abakomoka muri Eritrea 19, Sudani 143 ndetse n’uwo muri Ethiopia umwe (1). Bakaba bahise boherezwa mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu (…)
Ambasaderi Festus Bizimana yashyikirije Perezida José Maria Neves wa Cabo Verde, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu akaba afite icyicaro i Dakar muri Sénégal.
Abadepite bagaragaje impungenge ku idindira ry’umushinga w’ubwato bwa Nkombo (Nkombo Boat II), bwagombaga kujya bukora ingendo hagati ya Rusizi na Rubavu butwaye abagenzi, nyuma y’uko bigaragaye ko hakenewe asaga Miliyari 8.2 Frw kugira ngo busanwe kandi burangire.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye intumwa 25 zigizwe n’abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga bagize itsinda rya Dialog Group.