Impanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Burasirazuba bw’u Buhinde, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, yahitanye abantu bagera kuri 50 abandi benshi bagakomereka.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ubu ameze neza, nyuma yo gutsitara akitura hasi, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, ku ishuri ry’Igisirikare kirwanira mu kirere, ryo muri Leta ya Colorado.
Muri Uganda, gucuruza ingingo z’abantu ngo ni ibintu bibaho cyane, aho usanga hari abagore bitangazwa ko babazwe bitari ngombwa, bagakurwamo ingingo runaka, ariko ubu bikaba byahawe umurongo kubera iryo tegeko ryatowe.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yateranye ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 i Bujumbura mu Burundi, yiga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemeje ko umutwe wa M23 ujyanwa mu kigo cya Rumangabo, nyuma yo gushyira (…)
Perezida Maduro yakiriwe na Perezida mushya wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva, mbere gato y’inama y’abayobozi 11 b’ibihugu by’Amerika y’Amajyepfo, ibera muri Brazil kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.
Urubyiruko rwo muri Senegal rushyigikiye Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri icyo gihugu, Ousmane Sonko, rwatangiye imyigaragambyo guhera tariki 29 Gicurasi 2023, mu duce tumwe two mu Mujyi wa Dakar twegereye urugo rwe.
Muri Ghana, nyuma y’imyaka 14 bashakane nta mwana barabyara, umugabo witwa Frank Armah n’umugore we Christiana, babyaye umwana wabo wa mbere.
Perezida mushya wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yasabye abaturage bose gushyira hamwe bagateza imbere igihugu cyabo, akaba yarabivuze ubwo yarahiriraga kuyobora Nigeria ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023, umuhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu, ndetse n’abayobozi banyuranye bo ku mugabane (…)
Recep Tayyip Erdogan yatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika muri Turukiya, akaba agiye gukomeza kuyobora icyo gihugu mu yindi myaka itanu iri imbere.
Umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mvururu zakurukiye amatora yo muri Amerika muri 2020, Stewart Rhodes, yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 18 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Intandaro y’imirwano yaguyemo abantu 10 aho muri Chad, bivugwa ko ari urupfu rw’umwana w’umuhungu wishwe, nyuma yo gufatwa aragiye amatungo mu murima uhinzemo ubunyobwa.
Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Afurika mu Gihugu cya Senegal, wanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 60 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), byakozwe mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki ya 24 kugeza kuya 26 Gicurasi 2023.
Umwana wari igitambambuga cy’imyaka ibiri y’amavuko mu 2009, muri Koreya ya Ruguru, yakatiwe gufungwa burundu, ababyeyi be bakatirwa urwo gupfa, nyuma yo gusanganwa Bibiliya kandi bitemewe muri iki gihugu. Aya makuru agaragazwa na raporo nshya y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyamerika cy’Ubwisanzure mu by’Iyobokamana.
Muri Uganda ahitwa Alupe, muri Busia, umusore Robin Barasa yishe Nyina amutemye ijosi, ngo amuziza ko yamwimye igikombe cy’icyayi, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, harimo Emuria FM.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu 26 Gicurasi, abateguraga ibitaramo by’umuhanzikazi Celine Dion yise ‘Courage World Tour’, bavuze ko ibitaramo byose byari birimo kugurirwa amatike ya 2023 na 2024 bisubitswe.
Polisi yo muri Amerika yafashe umusore w’imyaka 19 y’amavuko uturuka muri Leta ya Missouri, nyuma y’uko atwaye ikamyo akagonga ibyuma bishyurwaho mu rwego rw’umutekano ‘security barriers’ imbere y’ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa ‘Forces de Soutien Rapide (FSR)’, bari bemeranyijwe guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi irindwi, kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bababaye ariko ntikubahirijwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, asanga hakenewe ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika, hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Abageni bapfuye baguye mu mpanuka y’imodoka nyuma y’icyumweru kimwe bakoze ubukwe, ubwo bari bavuye gushyingura se w’umugabo, bikaba byarabereye ahitwa Chongwe muri Zambia.
Igisirikare cya Sudani n’umutwe w’abarwanyi wa Forces de Soutien Rapide (FSR) bemeranijwe guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi irindwi kugira ngo haboneke uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bababaye.
Abantu babarirwa muri 20, biganjemo abana bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye inzu abanyeshuri bararamo ku ishuri (dortoir ), mu Kigo cy’Ishuri giherereye hagati mu gihugu cya Guyana, mu Majyepfo ya Amerika.
Ibihugu birindwi byagiriye inama abaturage babyo kwitwararika igihe bagiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuko hariyo ikibazo cy’umutekano gikomeye muri iyi myaka ya vuba. Ibyo bihugu New Zealand, Canada, Australia, u Bwongereza, u Bufaransa, Venezuela na Uruguay.
Abantu batatu bapfuye undi arakomereka, ubwo indege yari ivuye ahitwa Nyerere National Park yakoraga impanuka, mu gihe yarimo ihaguruka ku kibuga cy’ahitwa Morogoro.
Umuhanzi w’igihangange ku mugabane wa Afurika ukomoka muri Nigeria, Damini Ogulu, uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, yatangaje ko yayobotse umuziki nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru.
Muri Leta ya Plateau yo muri Nigeria, abantu basaga 30 bapfuye baguye mu bushyamirane bwabaye hagati y’abahinzi n’abashumba b’inka.
Impande zihanganye mu ntambara yo muri Sudani zemeranyijwe kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’abasivili, harimo gutanga inzira yo gusohoka mu duce turimo kuberamo imirwani, ndetse no kunyuzwamo imfashanyo.
Muri Tunisia, umujandarume yarashe abantu bari bari imbere y’Isinagogi (aho Abayahudi basengera) bane barapfa abandi icyenda (9) barakomereka, nyuma na we araraswa arapfa.
Kuri uyu wa Kabiri 9 Gicurasi, u Burusiya bwizihije icyo bise ‘umunsi w’intsinzi’ ubibutsa gutsindwa kw’abanazi mu budage.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gikorwa cyiswe ‘Around the World Embassy Tour 2023’, yakiriye abarenga 2,500 mu rwego rwo kwirebera ibyiza nyaburanga ndetse no gusobanukirwa byinshi bifuza kumenya ku Rwanda.
Polisi yo muri Zambia yavuze ko yatangije iperereza nyuma yo kubona raporo ivuga ko hari imodoka eshatu zibwe, hanyuma ikaza kuzisanga aho uwo mugore witwa Esther Lungu atuye.