Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2023, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, i Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Kompanyi yitwa OceanGate yemeje ko abagabo 5 bari mu bwato bwitwa Titan bwari buherutse kujya kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic hanyuma bukarohama mu Nyanja ya Atlantic, bose bamaze gushiramo umwuka.
Hotel yo muri Hyatt muri Mexico yabaye ihagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo, nyuma y’uko umugabo n’umugore bakomoka muri California, basanzwe bapfiriye mu cyumba cyayo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘CBS Los Angeles’.
Mu nama irimo kubera mu Bufaransa, yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yiga ku guteza imbere ubukungu mu bihugu bikennye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko ku Isi hari amafaranga menshi yakabaye afasha ibihugu bikennye, ariko inzego z’abikorera ahanini zikaba zititabira (…)
Ibikorwa byo gushakisha abarohamye mu Nyanja ya Atlantic bari mu bwato bwa Titan bagiye kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic biracyakomeje kuko ababuriye muri ubu bwato bagifite andi masaha make yo kubona oxygen yo guhumeka.
Umuraperi akaba Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Nick Cannon, amaze kubyara abana 12 kandi yatangaje ko nta gahunda yo guhagarika kubyara afite keretse Imana yonyine ari yo ibimusabye.
Umusirikare ufite ipeti rya general mu ngabo z’u Burusiya yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zifite umugambi wo kunyanyagiza imibu itera malariya mu basirikare b’Abarusiya aho bari ku rugerero barwana na Ukraine.
Guverinoma ya Tanzania irashaka gutangiza gahunda yo gukurikirana no gusoresha amatangazo yamamaza anyura kuri Interineti, harimo amatangazo yamamaza iby’ubucuruzi ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu baba bazwi cyane mu gukoresha izo mbuga (digital influencers), ndetse n’ubucuruzi bwose bukorerwa kuri Interineti muri (…)
Umuryango w’Abibumbye (UN), wasabye amahanga kugira icyo ukora mu guhosha no guhagarika imirwano iri kubera mu ntara ya Darfur.
Inkuru icukumbuye yakozwe na BBC, igaragaza ko abantu bahunga bava muri Afghanistan bashimutwa bakanakorerwa iyicarubozo n’udutsiko tw’abagizi ba nabi baba bari ku mupaka uhuza Iran na Turkey.
Ubuyobozi bwa Nigeria bwatangaje ko nibura abantu 103 baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohomye, bwari butwaye abantu bavuye mu bukwe, mu gihe abandi basaga 100 bo bashoboye gutabarwa.
Umushinga w’Itegeko Nshinga uzatorwa mu matora ateganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, wongera ububasha bw’Umukuru w’Igihugu, bukangana n’ubw’Abadepite.
Silvio Berlusconi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, afite imyaka 86 y’amavuko, umugabo uvugwaho kuba yaravuguruye cyane politiki y’u Butaliyani.
Ibigo by’amashuri bisaga 900 byarafunzwe kubera ikibazo cy’umutekano mukeya mu gace Tillabéri mu Majyepfo y’u Burengerazuba bwa Niger.
Abantu 10 bari bavuye mu bukwe baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi bari barimo yagonze ‘rond-point’, Polisi ikaba yatangaje ko umushoferi yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere.
Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoko Embalo, agiye gukorana n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kuko batsindiye imyaka 54 mu nteko ishinga amategeko, nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora y’Abadepite, byatangajwe ku itariki 8 Kamena 2023.
Imvura nyinshi yaguye muri Haiti mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, imaze guhitana ubuzima bw’abantu 51 abandi 140 barakomereka, mu gihe abandi 18 baburiwe irengero nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa ‘Civil Protection Directorate’.
Imiriro y’Impeshyi yibasiye amashyamba mu Ntara ya Quebec muri Canada yateje imyotsi myinshi yijimisha ikirere cya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), binateza abantu guhumeka umwuka mubi.
Kubera ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC), igiye gufunga amashami yayo 26 muri 350 ifite hirya no hino ku Isi, ndetse inirukane abakozi bayo 1800 kubera ikibazo cy’amikoro.
Imvura yaguye muri Werurwe 2023, nyuma yo kumara imyaka igera kuri itatu itagwa, yaguye ari nyinshi iteza imyuzure yishe abantu, igira n’ingaruka ku baturage bagera ku 300,000 muri Ethiopia no muri Somalia, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Aljazeera.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, yajyanywe kwa muganga kubagwa kubera ikibazo yagize cy’amara.
Muri Tanzania ahitwa Mikumi, abantu batanu bapfuye abandi 15 barakomereka, mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yavaga ahitwa Mbeya, yagonganye n’Ikamyo igeze ahitwa Mikumi mu Ntara ya Morogoro.
Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy, yakoze amateka yamugize Umuhanzi wa mbere wo ku mugabane wa Afurika wagurishije amatike ibihumbi 80 yose y’igitaramo agashira ku isoko.
Impanuka ya Gariyamoshi yabereye mu Burasirazuba bw’u Buhinde, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, yahitanye abantu bagera kuri 50 abandi benshi bagakomereka.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ubu ameze neza, nyuma yo gutsitara akitura hasi, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, ku ishuri ry’Igisirikare kirwanira mu kirere, ryo muri Leta ya Colorado.
Muri Uganda, gucuruza ingingo z’abantu ngo ni ibintu bibaho cyane, aho usanga hari abagore bitangazwa ko babazwe bitari ngombwa, bagakurwamo ingingo runaka, ariko ubu bikaba byahawe umurongo kubera iryo tegeko ryatowe.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yateranye ku wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023 i Bujumbura mu Burundi, yiga ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yemeje ko umutwe wa M23 ujyanwa mu kigo cya Rumangabo, nyuma yo gushyira (…)
Perezida Maduro yakiriwe na Perezida mushya wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva, mbere gato y’inama y’abayobozi 11 b’ibihugu by’Amerika y’Amajyepfo, ibera muri Brazil kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.
Urubyiruko rwo muri Senegal rushyigikiye Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri icyo gihugu, Ousmane Sonko, rwatangiye imyigaragambyo guhera tariki 29 Gicurasi 2023, mu duce tumwe two mu Mujyi wa Dakar twegereye urugo rwe.
Muri Ghana, nyuma y’imyaka 14 bashakane nta mwana barabyara, umugabo witwa Frank Armah n’umugore we Christiana, babyaye umwana wabo wa mbere.