Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ntazitabira inama y’ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi ‘G20’, izabera mu Buhinde.
Polisi yo muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, yatangaje ko amabandi yinjiye mu Misigiti ibiri itandukanye yica abantu barindwi barimo basenga.
Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uherutse guhirika ubutegetsi muri Gabon, yarahiriye kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’inzibacyuho, umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeri 2023.
Muri Ukraine amashuri yongeye gufungura kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, nyuma y’umwaka intambara itangiye muri icyo gihugu, ariko umwana umwe muri batatu, ni we uzajya ku ishuri, kubera ko intambara igihari ndetse n’ibibazo bitandukanye, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryangi w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Nyuma yo guhirika ku butegetsi Perezida Ali Bongo, agatsiko k’abasirikare katangaje ko kashyizeho Gen Brice Oligui Nguema, nka Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu.
Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Ububanyi n’Amahanga mu Bumwe bw’u Burayi (EU), Josep Borrell, yatangaje ko Abaminisitiri bashinzwe Ingabo kuri uyu mugabane, barimo kwiga kuri za Coup d’Etat zirimo kubera muri Afurika, kuko ngo ziteje impungenge.
Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko yaciye ibyo kwambara ‘Abaya’ cyangwa se amakanzu maremare akunze kuba afite ibara ry’umukara, ku banyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri ya Leta.
Ku butumire bwa Leta ya Mozambique, u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzampahanga ry’ubucuruzi rya 58 (Fiera Internacional de Maputo 2023/FACIM), ryatangiye guhera tariki ya 28 Kanama rikazageza tariki ya 03 Nzeri 2023, muri Marracuene i Maputo. Ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Mozambique, Nyakubahwa Filipe (…)
Umuhanuzi witwa Samuel Kakande yadukanye uburyo bushya bwo guha umugisha abizera bo mu idini rye, aho yagaragaye muri videwo atera amacunga abakirisitu mu rusengero nk’ikimenyets cyo kugira ngo bere imbuto, ku buryo butangaje umwe muri abo bakirisitu yagaragaye yijugunya hirya no hino nyuma y’uko rimwe muri ayo macunga (…)
Chinedu Ikedieze, umukinnyi wa filime ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane mu yitwa “Aki and Pawpaw” yavuze ko abantu bibeshya ko atigeze akandagira mu ishuri bashingiye kuri zimwe muri filime yagiye akina.
Abanyarwanda batuye muri Sénégal hamwe n’inshuti z’u Rwanda, bizihije Umunsi mukuru w’Umuganura mu birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki 26 Kanama 2023.
Emmerson Mnangagwa, usanzwe uyobora Zimbabwe, ni we wamaze gutangazwa na Komisiyo y’amatora muri iki gihugu, ko yegukanye intsinzi yo kongera kukiyobora muri manda ya kabiri.
Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, bahuriye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.
Abantu 13 barimo abana barindwi, bapfuye baguye mu mubyigano wabereye kuri Stade yo mu murwa mukuru wa Madagascar.
Muri Gabon, ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, abashyigikiye Perezida Ali Bongo wari urangije manda ebyiri ayobora icyo gihugu, bakaba bavuga ko ashobora gutsinda ayo matora akabona iya gatatu.
Ubutegetsi bw’igisirikire bwagiyeho muri Niger guhera ku itariki 26 Nyakanga 2024, nyuma ya Coup d’état yakuyeho Perezida Mohamed Bazoum, bwahaye Ambasaderi w’u Bufaransa amasaha 48 yo kuba avuye ku butaka bw’icyo gihugu, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Niger, ku wa Gatanu tariki (…)
Polisi yo mu gihugu cya Zimbabwe yataye muri yombi abantu 39, ibakurikiranyeho kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite rwihishwa.
U Buyapani bwatangiye kohereza mu Nyanja ya Pacifique amazi yakoreshejwe aturuka mu rugomero rwa ‘nuclear’ rwa Fukushima, nubwo u Bushinwa bwakomeje kurwanya icyo gikorwa ndetse n’abarobyi bo mu Buyapani bakavuga ko batewe impungenge n’ayo mazi.
Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, u Bugiriki buhuye n’inkongi ebyiri zikomeye, iheruka ikaba yahitanye abantu bagera kuri 20 mu masaha 48 gusa.
Guverinoma na Komisiyo y’amatora muri Zimbabwe, batangaje ko amatora ya Perezida n’Abadepite yabaye mu ituze no mu mudendezo kandi mu buryo buboneye.
Mu Bushinwa, Resitora yabaye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangira gahunda yo kujya imesa mu mitwe y’abakiriya bayo, kugira ngo batagenda bahumura ibyo kurya mu gihe bayisohotsemo.
Polisi yo mu Bubiligi ntigishobora kwishyura zimwe muri fagitire zayo, ku buryo ngo hari zimwe mu modoka zayo zaheze mu igaraji, ndetse na fagitire z’amashanyarazi zananiranye kwishyura.
Igihugu cya Tanzania cyavuze ko ubwiyongere bw’impunzi za Repubulika Ihanarira Demukarasi ya Kongo (RDC) bumaze kurenga ubushobozi mu mafaranga yo kuzitaho, gisaba abafatanyabikorwa kubatera inkunga.
Muri Kenya, abantu batandatu bari mu bukwe bapfuye nyuma yo kugwa mu cyobo bari bahagaze hejuru, cyari gipfundikiye ariko kikaza kuriduka bitewe n’ibiro byinshi cyari cyikoreye.
Mu nama y’iminsi ibiri yahuje abakuru b’ingabo mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS) yatereaniye mu murwa mukuru wa Accra muri Ghana kuva tariki 17 kugera tariki ya 18 Kanama 2023 hemejwe ko hagiye koherezwa umutwe w’ingabo wo gutabara Perezida Bazoum wahiritswe ku butegetsi n’agatsiko ka Girikare.
Indege ya Kajugujugu yari itwaye abakomeretse n’imirambo y’abaguye mu gico cyatezwe n’abantu bitwaje intwaro, mu Mudugudu wa Chukuba-Shiroro muri Leta ya Niger muri Nigeria, yarahanutse ihitana abasirikare basaga 20.
Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko hari abakozi ba Leta bahembwa umushahara munini kumurusha, akibaza icyo bakora.
Muri Tanzania, ahitwa Tabora, umuforomo Amos Masibuka w’imyaka 35 y’amamavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 15 muri Gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwiyita umuganga, akabaga umusaza w’imyaka 78 witwa Lukwaja Selemani, bikamuviramo gupfa.
Komisiyo y’amatora yo muri Senegal yatangaje ko yakuye ku rutonde umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Ousmane Sonko, rw’abaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.
Abantu 27 baguye mu mirwano yabereye i Tripoli muri Libya, mu gihe abandi 106 ari bo bakomeretse. Ni imirwano yatangiye nyuma y’uko Colonel Mahmoud Hamza, uyobora Brigade ya 444, atawe muri yombi bikozwe n’ingabo zihariye za Radaa ‘la Force al-Radaa’.