U Butaliyani burasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gutangiza iperereza ku rupfu rwa Ambasaderi wabwo Luca Attanasio, uherutse kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
														
													
													Ghana yabaye igihugu cya mbere cyakiriye inkingo za Covid-19 zatanzwe muri gahunda yo kugabana inkingo ku isi izwi nka COVAX.
														
													
													Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagejeje ijambo ku baturage be, mu gihe imibare yagaragazaga ko Amerika imaze gupfusha abantu basaga ibihumbi magana atanu bazize Covid-19 cyangwa ibibazo biyishamikiyeho. Amerika ni yo imaze gupfusha umubare munini w’abantu bazize Covid-19 kurusha ibindi bihugu byose byo (…)
														
													
													Bobi Wine ufatwa nk’ingenzi mu batavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda yavuze ko yavanye ikirego cye mu rukiko, aho yavugaga ko amatora y’Umukuru w’igihugu yo muri Mutarama 2021 yabayemo uburiganya.
														
													
													Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo, Luca Attanasio, yarasiwe hafi y’Umujyi wa Goma mu gace ka Nyiragongo aza kwitaba Imana nyuma.
														
													
													Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryongeye gusaba Leta ya Tanzania gupima no kugaragaza imibare y’abanduye Covid-19 kuko ngo bahari nubwo icyo gihugu kitabyemera.
														
													
													Amazon ni ishyamba rinini kw’isi ririmo byinshi bitangaje ndetse binateye ubwoba, harimo ibiti bigenda, amazi ashyushye, ibikeri bibonerana n’ibindi byinshi.
														
													
													Visi Perezida Seif Sharif Hamad w’Ibirwa bya Zanzibar yashyinguwe kuri uyu wa kane tariki 18 Gashyantare 2021 mu mudugudu avukamo wa Tambwe ku kirwa cya Pembe, akaba yaherekejwe n’imbaga y’abaturage ndetse amaduka n’ibindi bikorwa birafungwa.
														
													
													Umujyi wa Auckland muri New Zealand ugiye muri Guma mu rugo y’iminsi itatu nyuma y’uko habonetse abantu batatu barwaye coronavirus, bikaba ari ubwa mbere bibaye mu gihugu mu minsi 21 ishize.
														
													
													Ngozi Okonjo Iweala ukomoka muri Nigeria wahoze ari Minisitiri w’imari ni we mugore wa mbere w’umunyafrika ugiye kuyobora uyu muryango mu mateka yawo.
														
													
													Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya ari we Sama Lukonde, usimbuye Sylvestre Ilunga weguye ku mirimo ye muri Mutarama 2021, nk’uko byifujwe n’Abadepite bibumbiye mu itsinda ry’Ubumwe bwera bw’igihugu.
														
													
													Ibyo bibaye nyuma y’uko umuryango w’abibumbye UN utangaje ko ufite ibyegeranyo by’amabi ashingiye ku gitsina yakozwe muri iyo ntara, ibivugwa ko abantu bahatiwe gusambanya ku gahato abantu bo mu miryango yabo.
														
													
													Abademokarate barangije gutegura ikirego gishinja Donald Trump ko ari we uri inyuma y’imyigaragambyo yabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol), ndetse baburira Leta ko ashobora kongera kubikora niba atajyanywe mu butabera.
														
													
													Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaza ko umukecuru w’imyaka 60 yapfuye ku wa 10 Gashyantare 2021 mu gace ka Beni mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yari afite ibimenyetso bya Ebola.
														
													
													Bamwe mu bakora iperereza muri Amerika, bavuze ko umupilote wari utwaye indege yaguyemo Kobe Bryant, yarenze ku mabwiriza y’aho yemerewe kugeza indege mu kirere, bituma agenda yinjiza indege mu bicu, bituma ikora impanuka.
														
													
													Nyuma y’aho ababuranira Donald Trump bakomeje kuvuga ko kumuburanisha ku byaha byakozwe akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), binyuranije n’Itegeko Nshinga kuko atakiyobora icyo gihugu, ku wa Kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2021, Abasenateri bemeje ko urwo rubanza rwubahirije amategeko kandi ko rugomba (…)
														
													
													Utubari n’ibindi bikora nkatwo mu Mujyi wa Dubai byategetswe gufunga imiryango nyuma y’uko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.
														
													
													Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku wa 27 Mutarama 2021 yarateranye ku busabe bwa bamwe mu Badepite, bakuraho ikizere Minisitiri w’Intebe Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba na Guverinoma ayoboye, bayishinja kudashobora.
														
													
													Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko arimo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaramo imvururu ziterwa n’abanze kwakira ko Perezida Donald Trump yatsinzwe mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu.
														
													
													Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yihanangirije Abaminisitiri bifotora amafoto ya selfies bari mu kazi, ndetse avuga ko hari ibihano ku Baminisitiri bakoresha whatsapp bari mu kazi.
														
													
													Leta ya Eritrea yarekuye abantu 28 bagize itsinda ry’Abahamya ba Yehova nyuma yo gufungwa igihe kitazwi.
														
													
													Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) washinje abayobozi ba Tanzania “guhohotera” nibura impunzi 18 z’Abarundi ndetse n’ababaga basaba ubuhungiro kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.
														
													
													Umurundikazi uzwi ku izina rya Shugweryimana Riziki yakomanyirijwe na Musitanteri wa Komini Mutumba Faraziya Ruzobavako amushinja ubusambanyi muri iyo komini.
														
													
													Dogiteri Leopoldo Luque, muganga wabaze Diego Maradona, arashinjwa kuba yaramwishe atabigambiriye. Ibi byatangajwe tariki 29 Ugushyingo 2020, nyuma y’imisi ine Maradona yitabye Inama, bitangazwa n’Urukiko rwa San Isidro, rukorera hafi y’Umujyi wa Buenos Aires muri Argentine.
														
													
													Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed, avuga ko ingabo za Leta y’iki gihugu ubu ari zo zigenzura umurwa mukuru wa Leta ya Tigray iri mu majyaruguru.
														
													
													Mu gihugu cya Kenya, imirimo ibarirwa muri miliyoni yarahagaze, mu gihe 75% by’inganda ziciriritse na zo zafunze imiryango mu mezi make ashize kuko Covid-19 yangije ubukungu ku rwego rudasanzwe, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abikoreramuri iki gihugu.
														
													
													Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko atakibarizwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuko atabasha kwihanganira amagambo mabi abwirwa n’abantu benshi.
														
													
													Ibitangazamakuru byo muri Israel ni byo bya mbere byatangaje ko Israel yohereje intumwa muri Sudan ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 70 umubano w’ibi bihugu warajemo agatotsi.
														
													
													Imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine hamwe na Patrick Amuliat biyamamarizaga umwanya wa perezida wa Uganda, imaze kugwamo abantu bairindwi abandi barenga 40 barakomereka.
														
													
													Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Korle Bu Teaching Hospital, biherereye i Acrra mu murwa mukuru wa Ghana.