Mu gihugu cya Kenya, imirimo ibarirwa muri miliyoni yarahagaze, mu gihe 75% by’inganda ziciriritse na zo zafunze imiryango mu mezi make ashize kuko Covid-19 yangije ubukungu ku rwego rudasanzwe, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abikoreramuri iki gihugu.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko atakibarizwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuko atabasha kwihanganira amagambo mabi abwirwa n’abantu benshi.
Ibitangazamakuru byo muri Israel ni byo bya mbere byatangaje ko Israel yohereje intumwa muri Sudan ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 70 umubano w’ibi bihugu warajemo agatotsi.
Imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine hamwe na Patrick Amuliat biyamamarizaga umwanya wa perezida wa Uganda, imaze kugwamo abantu bairindwi abandi barenga 40 barakomereka.
Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Korle Bu Teaching Hospital, biherereye i Acrra mu murwa mukuru wa Ghana.
Mu majyaruguru ya Ethiopia, imirwano ikomeye irakomeje hagati y’igisirikare n’abashinzwe umutekano.
Komisiyo y’amatora muri Tanzaniya yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Perezida John Pombe Magufuli wo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), ari we wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu, n’amajwi 84%.
Mu gihe benshi mu birabura b’Abanyamerika bashinja Donald Trump kuba ari we wihishe inyuma y’ihohoterwa ribakorerwa, ndetse benshi mu byamamare bakagaragaza ko batamushyigikiye, Dwayne Michael Carter Jr. wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil Wayne, kuwa 29 Ukwakira 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko (…)
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje itegeko ryongera kujyana abatuye mu Bufaransa bose muri Guma mu Rugo izamara ukwezi ikazarangira ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa cumi na kabiri.
Nyuma y’aho ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika byagiye bifata umwanzuro wo gufunga amashuri igihe cyitari kizwi biturutse ku cyorezo cya Covid-19, bimwe birimo Ethiopia, Malawi, u Rwanda, byatangiye gutangaza igihe abana bazongera kwiga.
Umukambwe w’imyaka 74 wo muri Leta ya Tamil Nadu mu Buhinde washyizwe mu buruhukiro bibeshye ko yapfuye, yashizemo umwuka nyuma y’akanya gato bamuvanye mu isanduku ikonjesha imirambo itegereje gushyingurwa.
Umuryango wo mu Bwongereza uharanira guteza imbere ubwisanzure bw’ibitekerezo (English PEN), igihembo cyawo cya 2020 gihabwa Umwanditsi Mpuzamahanga Ushirika Ubwoba (International Writer of Courage) wagihaye umusizi w’Umunya-Eritrea witwa Amanuel Asrat.
Nubwo Umuyobozi Mukuri wa Police muri Nigeria Mohammed Adamu, yatangaje ko umutwe udasanzwe w’abapolisi witwa ‘SARS’ (Special Anti Robbery Squad) useswa, imyigaragambyo irakomeje mu bice binyuranye muri Nigeria, aho abaturage bamagana ihohoterwa bakorerwa n’abapolisi, cyane abo muri uwo mutwe.
Hamaze iminsi hatangwa ibihembo bizwi nka Prix Nobel, icyari gitahiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020 kikaba ari icy’amahoro cyahawe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM).
Ku ngwate ingana na miliyoni y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 970 z’amafaranga y’u Rwanda, Derek Chauvin azajya aburana adafunze.
Ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, igihembo cyitiriwe Nobel ‘Prix Nobel’ cyahawe abashakashatsi batatu Roger Penrose, Reinhard Genzel na Andrea Ghez, bakoze ubushakashatsi ku byobo by’umukara (trous noirs) biri mu isanzure. Komite itanga ibi bihembo ivuga ko ibyo bakoze byahaye amahirwe yo kumenya byinshi kuri ibi byobo.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, wanduye icyorezo cya Covid-19, yavuye mu bitaro bya Walter Reed ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 04 Ukwakira 2020, aho yahise yurira kajugujugu ye asubira mu biro bya ‘Maison Blanche’.
Abanyeshuri barenga 300 muri Namibia babasanzemo coronavirus nyuma y’amezi 2 amashuri afunguye kandi benshi muri bo ni abanyeshuri biga baba mu bigo (boarding school/internat).
Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bagenzi baturutse mu bihugu byose bya Afurika, ariko ikomeza gufunga imipaka ku bihugu bifite umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus harimo u Bwongereza, Amerika n’u Burusiya.
Ikiganiro mpaka ku bakandida biyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, kiba gitegerejwe na benshi, aho ababa bahanganye bahura, bagahangana mu bitekerezo bijyanye no kuyobora iki gihugu, buri wese akaba agomba guhagarara ku ngingo ze, kandi akamenya no kwisobanura mu magambo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigiye gutangira gukora iperereza ku bakozi baryo baregwa gufata ku ngufu abagore babarirwa muri 50, mu gihe bari mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe ingamba zikomeye ku bajyaga kwigayo bagaherayo kubera itegeko rishya ryerekeye abimukira rishobora gutuma abanyeshuri benshi bo muri Afurika bisanga mu bibazo bikomeye muri Amerika bikaba ngombwa ko bongera gusaba amerika uburenganzira bwo kwigayo.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo cyo muri Amerika gikumira indwara z’ibyorezo (CDC), buravuga ko hari umugenzi wari uri mu ndege yavaga i London mu Bwongereza yerekeza muri Vietnam mu rugendo rw’amasaha 10, wanduje Covid-19 abandi bantu 15.
Sudani yohereje intumwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kugira ngo zumvikane n’abayobozi b’Abanyamerika mu gihe iki gihugu kigerageza gusaba kuvanwa ku rutonde rw’ibihugu Amerika yashyize mu mubare w’ibitera inkunga iterabwoba.
Ibaruwa irimo uburozi bwa ‘ricin’ yari yohererejwe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashwe mbere y’uko igera mu biro bye (White House).
Abagore bo mu gihugu cya Botswana bemerewe gutunga ubutaka, mu gihe itegeko risanzweho ritajyaga ryemerera umugore kugira umutungo w’ubutaka.
Guverineri wa Leta ya Kaduna muri Nigeria Nasir El Rufai, yamaze gusinya itegeko riteganya igihano cyo gushahura (guca igitsina) abagabo bahamijwe icyaha cyo gusambanya abana bato.
Kuwa kabiri tariki ya 15 Nzeli 2020, ni bwo abo mu muryango wa Taylor Breonna batangaje ko batagikomeje kurega ngo bahabwe ubutabera, bitewe n’ibyo bumvikanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Louisville muri Kentucky.
Umukoloni w’umunyaIsiraheri yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umwana w’uruhinja hamwe n’ababyeyi be, abatwikiye mu nzu bari batuyemo muri Nyakanga 2015, mu gace ka Douma kari mu Majyaruguru ya Cisjordanie, Intara ya Palestina iri mu maboko ya Isiraheri kuva mu 1967.
Tariki ya 11 Nzeri 2001, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone, abasaga 2,500 bakahasiga ubuzima, naho ababarirwa mu 9000 bakahakomerekera.