Perezida Idriss Déby Itno wahoze ayobora Tchad yasezeweho bwa nyuma, ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, muri iki gihe akaba ari na we uyoboye Afurika yunze Ubumwe (Union Africaine), ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Muri Angola abantu bagera kuri 24 bamaze guhitanwa n’imyuzure, mu gihe ingo zigera nibura ku 2,300 zarengewe, muri rusange abantu basaga 11,000 akaba ari bo bamaze kugirwaho ingaruko n’iyo myuzure, nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu.
Mu ruzinduko rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (DRC) ku wa 21 Mata 2021, yavuze ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byombi, Kenya na DRC, mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Umunya Espagne, Alberto Sánchez Gómez w’imyaka 29, ubu ari mu rukiko aho ashinjwa kwica nyina umubyara, akamubaga akamurya.
Imiryango itari iya Leta irenga 260 iherutse kwandika ibaruwe isaba za Leta gutanga miliyari 5.5 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu kurwanya inzara ku bantu barenga miliyoni 34 ku isi muri uyu mwaka wa 2021.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), Joe Biden, yavuze ko guhamwa n’icyaha kwa Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wishe George Floyd, ari intambwe nini cyane itewe mu butabera bwa America.
Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), Willy Bakonga, ku wa 20 Mata 2021 yafatiwe i Brazzaville ashaka uburyo bwo guhunga ubutabera bumukurikiyeho kunyereza amafaranga yari yagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.
Derek Chauvin, umupolisi w’umuzungu w’Umunyamerika, yahamijwe icyaha cyo kwica Georges Floyd, icyaha yakoze mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Perezida wa Chad Idriss Déby yatabarutse aguye ku rugamba aho ingabo ze zakozanyijeho n’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’igisirikare kuri televiziyo y’igihugu, ari na cyo kigiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.
Perezida wa Tchad wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, Maréchal Idriss Déby Itno, yitabye Imana kuri uyu wa 20 Mata 2021 azize ibikomere by’ibitero yagabweho.
Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Vladimir Putin yajyanywe mu bitaro by’imfungwa, nyuma y’aho abaganga be bavuze ko ubuzima bwe butameze neza, kandi ko igihe cyose umutima we ushobora guhagarara, Perezida Joe Biden wa Amerika akavuga ko Navalny aramutse apfuye u Burusiya bwahura n’ibibazo.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, yavuze ko Guverinoma z’ibihugu by’i Burayi zagombye gushyira mu gatebo kamwe abantu batuka Mohamed n’abapfobya Jenoside y’Abayahudi.
Abantu 11 bapfuye bazize impanuka ya gari ya moshi abandi bagera ku 100 barakomereka, iyo mpanuka ikaba yabaye ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, ibera mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru wa Misiri ari wo Cairo, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo muri icyo gihugu.
Leta ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kurekura imfungwa 3,000 ndetse zimwe zikaba zaratashye ku wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021, bikaba biri muri gahunda yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19 mu magereza y’icyo gihugu kuko harimo ubucucike.
Igikomangoma Philip witabye Imana ku ya 9 Mata 2021 ku myaka 99, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 ari nabwo yashyinguwe, akaba yari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Martin Vizcarra wahoze ari Perezida wa Peru yahagaritswe mu kazi ka Leta mu gihe cy’imyaka 10, ashinjwa ko yarenze umurongo wari uteganyijwe wo guhabwa inkingo za Covid-19.
Padiri Marcel Hitayezu uba mu Bufaransa yatawe muri yombi acyekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda muri Mata 1994.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ibihano cyafatiye u Burusiya kubera ibyo cyise ibitero byo mu buryo bw’ikoranabuhanga (cyber-attacks) n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi.
Umunyeshuli witwa Ziada Masumbuko w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu mu ishuli ribanza rya Shibutwa - Mbogwe mu Ntara ya Geita, yishwe na musaza we amukubise ikintu mu mutwe, nyuma yo gutsindwa ikizamini akazana amanota mabi.
Imyigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) mu mujyi wa Goma no mu gace ka Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuyemo guhangana gushingiye ku moko y’abaturage bahatuye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko gukuraho amwe mu mabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus, ari intambwe ikomeye cyane bateye, ariko ko bikiri ngombwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo guhana intera abantu ntibegerane.
Ingoro ya Buckingham "Ibwami" yatangaje ko Igikomangoma Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II yapfuye afite imyaka 99.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ishuri rya Ecole Nationale d’Administration (ENA) ryigwamo n’abazakora mu nzego nkuru z’icyo gihugu, rigiye gufungwa hagamijwe guca ubusumbane mu Bafaransa, kuko ryigwamo n’abana b’abakomeye gusa.
Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko hari impinduka zikomeye zabaye mu gushaka igisubizo ku cyorezo cya Covid-19 muri icyo gihugu.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Mbere tariki 5 Mata 20201, yashyize umukono ku itegeko rimwemerera kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida akabona manda ebyiri z’inyongera, imwe imara imyaka itandatu, ibimuha amahirwe yo kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu 2036.
U Bufaransa bwasubiye muri Guma mu rugo ku nshuro ya gatatu mu gihe imibare y’abandura ikomeje kwiyongera ku buryo hari impungenge ko ibitaro biza kubura aho bibashyira.
Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala, Cyprian Kizito Lwanga, bamusanze mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 werurwe 2021, nk’uko byanditswe mu kinyamakuru ’Daily Monitor’ cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru.
Itsinda ry’abimukira b’urubyiruko baba mu mujyi wa Nantes mu Bufaransa, barimo gusabirwa ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa nyuma yo gutabara umuryango w’abantu batatu bari bagiye guhira mu nzu ku cyumweru.
Polisi y’ahitwa Bariadi mu Ntara ya Simiyu muri Tanzania yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, (amazina ye ntiyatangajwe), akaba akurikiranyweho icyaha cyo kuba yari agiye gushimuta utunyamasyo 438 dufite agaciro k’asaga Miliyoni 71 z’Amashiringi ya Tanzania, adutwaye mu bikapu bitatu, nta cyemezo gitangwa na Leta (…)
Itsinda ry’ibihugu bigera kuri 14 harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’Ubuyapani byatangaje ko byifuza kumenya inkomoko nyayo ya Covid-19. Ibyo bihugu byabitangaje bishingiye kuri raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Bushinwa, bivuga ko itsinda ryashyizweho na WHO "ritashobonye kubona amakuru (…)