Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko umuntu wa mbere wagaragaweho covid-19 yari yaratorotse igihugu mu myaka itatu ishize, agafatwa ubwo yatahukaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza Meghan n’umugabo we Harry, bajyanye mu rukiko uwabafotoreye umwana akoresheje indege itagira umuderevu.
Umunyasingapore ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ku mugaragaro icyaha cy’ubutasi yakoreraga Leta y’u Bushinwa, ibi bikaba byongereye umunyu mu bibazo bikomeje gufata intera hagati ya Washington na Beijing.
Abavuzi batandatu b’amatungo muri Ethiopia bakuye ibiro 50 by’amashashi mu gifu cy’inka nyuma y’amasaha atatu.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, Guverinoma ya Donald Trump yari yatangaje ko itazemerera abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Amerika kuguma ku butaka bwayo, mu gihe amasomo yabo azakomeza gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa.
Umupolisi wishe umwirabura George Floyd muri Leta zunze ubumwe za Amerika bigateza imyigaragambyo ku isi yose, yaje gutahurwaho ko yananyerezaga imisoro.
Kim Kardashian West, umugore wa Kanye West yatoboye avugira mu ruhame ku bibazo byo mu mutwe bivugwa ku mugabo we umaze iminsi yandika amagambo kuri Twitter agatera benshi kumwibazaho.
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje, Donald Trump akomeje kumvikana ahindura imvugo n’imyitwarire yari afite ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatangiraga kugera mu gihugu cye.
Icyorezo cya Covid-19 cyatumye byinshi mu bihugu bifata imyanzuro yo kuba bihagaritse amashuri. Muri Kenya, ibi byateje ikibazo kuko abangavu benshi batangiye kugaragara ko batewe inda.
Kiliziya Nkuru ya Mutagatifu Pierre na Mutagatifu Paul yo muri Nantes mu Bufaransa yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Abaganga i Paris mu Bufaransa bemeje uruhinja rwa mbere rwavukanye covid-19 nyuma y’uko nyina amwanduje amutwite nk’uko bitangazwa mu bushakashatsi. Byemezwa y’uko ari ibintu biba gake.
Zindzi Mandela wapfuye afite imyaka 59 ku waMmbere aguye mubitaro byaJohannesburd, byatangajwe ko kuri uwo munsi bari bamusanzemo indwara ya COVID-19.
Umuraperi Kanye West akaba n’umunyamideri yemerewe kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), mu matora yabereye muri Leta ya Oklahoma.
Mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi mu gace kitwa Narok, inzego z’ubuyobozi zakijije umwana w’umukobwa w’imyaka 12, washyingiwe ku bagabo babiri mu kwezi kumwe, abitegetswe na se.
Ubushakashatsi bwakozwe na ‘The Lancet’ bwashyizwe hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, bugaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage mu kinyejana cya 21 buzagabanukaho miliyari ebyiri, ugereranije n’imibare yatangwaga n’Umuryango w’Abibumbye.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo kitwa ‘Royal Society’ cyo mu Bwongereza burerekana ko abantu bakomeje kugenda bahindura imyumvire bari bafite ku dupfukamunwa, by’umwihariko abayobozi bakuru b’ibihugu.
Afurika y’Epfo yongeye gushyira imbaraga mu kubuza gucuruza ndetse no gukwirakwiza ibinyobwa bisembuye mu rwego rwo kugabanya umubare w’abarwayi bagana ibitaro biturutse ku ngaruka z’ubusinzi, kugira ngo ibitaro bibashe kubona ibitanda bihagije byo kwakira abarwayi ba covid-19, nk’uko bitangazwa na Peezida w’icyo gihugu (…)
Zindzi Mandela umukobwa wa Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo, yapfuye ku myaka 59 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ishyaka rya African National Congress (ANC) kuri uyu wa mbere.
Minisitiri w’intebe bw’u Bwongereza Boris Johnson yatangaje ko igihe kigeze ko abantu babaho ubuzima nk’uko bisanzwe. Yavuze ko ashaka kongera kubona basohoka hanze, kandi bafite icyizero kurushaho.
Mu gihe mu Bwongereza muri uku kwezi hatangwa uburenganzira bwo gusezerana, abageni muri icyo gihugu basabwe kuzajya babanza gukaraba intoki neza mbere yo kwambikana impeta.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yatangaje ko azongera kwiyamamaza, agahatanira kongera kuyobora iki gihugu, naramuka atowe, kuri manda ye ya 2. Amatora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2020, ariko itariki azaberaho ntiratangazwa.
Kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yasinye Itegeko-teka rishyiraho impinduka mu mategeko agenga igipolisi, cyane cyane aho avuga ku bijyanye n’uburyo abapolisi bafata abo bataye cyangwa bagiye guta muri yombi.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko umucamanza Raphael Yanyi byavugwaga ko yazize indwara y’umutima, ahubwo yishwe atewe ibyuma mu mutwe.
Inzobere zo mu Bwongereza mu bijyanye n’ubuvuzi ziravuga ko hari umuti uhendutse kandi uboneka henshi ku isi ushobora kurokora abarwayi benshi bamaze kuzahazwa na Coronavirus.
General Evariste Ndayishimiye watorewe kuba Perezida w’u Burundi ashobora kurahira ku wa Kane tariki 18 Kamena 2020, nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko irahira rye ryihutishwa.
Mu rwego rwo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, uruganda rwa Adidas rwiyemeje ko muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abakozi bashya bagera kuri 30% bazahabwa akazi bazaba ari abirabura ndetse n’abo muri Amerika y’Amajyepfo.
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa gatandatu tariki 13 Kamena yeguye ku mirimo yari amazeho imyaka 20, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 12 Kamena, umupolisi akomerekeje umugabo w’umwirabura witwa Rayshard Brooks w’imyaka 27, bikamuviramo gupfa.
Umusore w’imyaka 26 utuye i Wuhan mu Bushinwa yiyongereye ibiro 101 mu gihe cy’amezi atanu, mu gihe hashyirwagaho gahunda ya #GumaMuRugo kubera Covid-19.
Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kamena 2020, u Buhinde bwagize abantu basaga ibihumbi 297 bamaze kwandura Covid-19, bituma buba ubwa 4 nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil n’u Burusiya.
Mu Bwongereza baritegura kongera gufungura utubari n’ahakirirwa abantu (Pubs) ku itariki 22 Kamena 2020. Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu yavuze ko yifuza kubungabunga imirimo ijyanye n’iyo serivisi igera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu (3.500.000).