Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ahamagarira ibihugu kugira imyitwarire nk’iyo mu gihe cyo mu ntambara, mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ubu kimaze guhitana abantu bagera kuri Miliyoni 3.4 hirya no hino ku isi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangiye gutumira abantu mu bukwe bwe buzaba mu mpeshyi itaha.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yashyizeho amabwiriza mashya mu kwirinda ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, harimo n’uko amashuri yabaye afunze, kikaba cyaratangiye kuruka ku itari tariki 22 Gicurasi 2021.
Tariki 20 Ugushyingo 1995, mu kiganiro na BBC, nibwo Igikomangomakazi Diana (Princess Diana) yavuze ko Igikomangoma Charles (Prince Charles), afitanye umubano (mu buryo bw’ubushoreke) na Camilla Parker Bowles. Nyuma y’imyaka 25 ishize, BBC yasabye imbabazi nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko umunyamakuru wa BBC witwa (…)
Guhagarika intambara hagati ya Israel n’umutwe w’Abarwanyi b’Abanya-Palestine wa ‘Hamas’ bishobora gutangira mu masaha make ari imbere, nk’uko bitangazwa n’abagize uruhare mu biganiro, ndetse n’igitutu gituruka i Washington no mu bindi bihugu by’amahanga basaba ko iyo ntambara imaze guhitana ubuzima bw’abasivili benshi (…)
Mu gihe Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’iki cyumweru mu nama yiga ku bukungu bwa Afurika, yateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagize n’umwanya wo kuganira n’itangazamakuru ririmo France 24 na Radio France International (RFI), bamubaza ibibazo byerekeye u Rwanda, ariko banamubaza (…)
Ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byemeje gufungura imipaka y’uyu muryango ku bantu bamaze gukingirwa burundu icyorezo cya Coronavirus.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda aravuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, i Strasbourg mu Bufaransa, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inzu mberabyombi “Auditorium President Paul Kagame” y’Ikigo cyitwa IRCAD France cy’ubushakashatsi mu kurwanya Kanseri yibasira inzira (…)
Komisiyo ishinzwe amatora muri Ethiopia yagiranye inama n’amwe mu mashyaka ya Politike akorera muri icyo gihugu, itangaza ko amatora yari ateganyijwe ku itariki 5 Kamena 2021 yigijwe inyuma.
Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ararekurwa nyuma y’aho bivugiwe ko yaba yari yashimuswe na FDLR.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 0221 bifatanyije n’abapolisi ba Sudani y’Epfo mu gikorwa cyo gusukura ubusitani bw’ahari sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Yei mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.
WhatsApp yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 15 gicurasi 2021 uzaba ari wo musi wa nyuma ku ma miliyoni n’amamiliyoni y’abayikoresha, wo kuba bemeye amategeko mashya yo gukoresha urwo rubuga yanenzwe cyane ku zindi mbuga nkoranyambaga mu ntangiririo z’uyu mwaka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ko inganda zikora inkingo za Covid-19, ko zakuba kabiri ubushobozi bwazo mu kongera ingano y’ibyo bakora ndetse asaba ko n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byabona inkingo uko bikwiriye.
Guillaume Mandjolo wari Minisitiri w’ubutwererane mpuzamahanga, kuva ku itariki 10 Gicurasi 2021 yahagaritswe na Polisi ya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), akurikiranyweho ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika yaburiwe irengero muri Minisiteri yari ayoboye.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasirikare 120 bo muri Ethiopia bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bakomeje kwanga gusubira iwabo bavuga ko batinya kwicwa, bamaze kwandika basaba ubuhungiro no kurindirwa umutekano mu buryo mpuzamahanga aho bari muri Sudani.
Igisirikare cy’igihugu cya Chad ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, cyatangaje ko cyatsinze inyeshyamba z’umutwe wa FACT urwanya Leta y’icyo gihugu.
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yaseheshe Inteko Ishinga Amategeko yari iriho mu gihugu cye, kugira ngo hashyirweho Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho n’impande zombi zihanganye muri icyo gihugu, nk’uko byemejwe mu masezerano y’amahoro yo mu 2018.
Lt Gen Ndima Kongba Constant washyizweho na Perezida Félix Tshisekedi ngo ayobore Kivu y’Amajyaruguru no kuyobora ibikorwa birwanya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano w’abaturage, yakiriwe mu mujyi wa Goma, atangaza ko agiye kurangiza intamabara zibera mu gice yahawe kuyobora.
Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bizihije isabukuru y’imyaka ibiri y’umuhungu wabo Archie, tariki 6 Gicurasi 2021, bagaragaza ifoto ye.
Ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2021, Halima Cisse w’imyaka 25, yibarutse abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro bya Maroc aho yari yajyanywe kubyarira, nk’uko Minisitiri w’ubuzima muri Mali, Fanta Siby yabitangaje. Kubyara abo bana bose byakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa (…)
Biteganyijwe ko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za America (USA) gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), cyemeza ko urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer, rwatangira guhabwa ingimbi n’abangavu bafite imyaka hagati ya 12 na 15, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo kigo n’abakurikiranira hafi aho iyo gahunda igeze.
Igikomangoma Harry yifatanyije n’ibyamamare bitandukanye mu gitaramo bise ‘Vax Live event’, icyo kikaba ari igikorwa kigamije gushaka amafaranga yo gufasha muri gahunda mpuzamahanga yo gukingira abantu Covid-19 (International Covid vaccination effort).
Bill Gates n’umugore we Melinda Gates batangaje ko umubano wabo nk’umugabo n’umugore wageze ku iherezo, nyuma y’imyaka 27 bari bamaze babana.
Umukambwe Béchir Ben Yahmed w’imyaka 93 washinze ikinyamakuru Jeune Afrique cyamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru ku mugabane wa Afurika no kuganira n’abayobozi b’uyu mugabane yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 azize icyorezo cya Covid-19.
Polisi yo mu Ntara ya Geita muri Tanzania, yafashe uwitwa Anjelina Masumbuko bivugwa ko afite imyaka 17, akaba atuye mu Mudugudu wa mkazi wa Nasarwa- Bugulula Geita, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana muto.
President wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeye ko ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryananiwe gukumira ruswa mu gihe cy’uwahoze ari president Jacob Zuma.
Abagore b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika biyemeje gukoresha impano bahawe yo kuba ababyeyi n’imbarga bafite, mu bukangurambaga bwo guca akato gahabwa abafite ikibazo cy’ubugumba ku mugabane wa Afurika.
Nyuma y’aho Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo atangarije ko agiye kwiyongeza imyaka ibiri (2) kuri manda ye yarangiye muri Gashyantare 2021, bamwe mu baturage ndetse n’abashinzwe umutekano barimo igisirikare ntibabyakiriye neza, bituma yisubiraho.
Ku ya 26 Mata 2021, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 57 y’ubumwe bwa Tanzania, Perezida w’icyo gihugu, Samia Suluhu Hassan yatanze imbabazi ku mfungwa 5,001 zari zarahanishijwe ibihano byo gufungwa imyaka itandukanye.