Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo rwanzuye ko itegeko rigenga amatora muri icyo gihugu rinyuranya n’itegeko nshinga.
Ku wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, Guverineri wa Leta ya Washington, Jay Inslee yatangaje ko iperereza ku rupfu rwa Manuel Ellis, umwirabura wishwe afite imyaka 33 rutaharirwa urukiko n’igipolisi byo mu gace ka Pierce gusa, bitewe n’uko yumva bitakorwa neza kuko na bo babifitemo uruhare.
Umugore witwa Lina Sapia n’umugabo we Fabio bo mu Bwongereza bamaze imyaka itatu bifuza kubyara ntibyakunda, nyuma muganga ababwira ko bitakunda gutyo gusa, ahubwo bisaba ko bafashwa n’abaganga.
Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yemereye buruse yo kwiga umwana wa George Floyd ufite imyaka 6.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, avuga ko adatekereza ko u Bwongereza bwaba ari igihugu kivangura abantu gishingiye ku ruhu, gusa avuga ko hari ibigikeneye gukorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubusumbane.
Amagambo arimo amarangamutima, agahinda n’amarira menshi, ni byo byaranze ishyingurwa rya George Floyd, umwirabura wishwe tariki ya 25 Gicurasi, aho umupolisi Dereck Chauvin yamutsikamije ivi, akamutsindagirira hasi kugeza ashizemo umwuka.
Hashize iminsi ine yikurikiranya igihugu cya Brésil kiza ku isonga mu gupfusha abantu bazira icyorezo cya Covid-19 aho abasaga ibihumbi 34 bamaze guhitanwa na cyo naho abasaga ibihumbi 614 bakaba bamaze kwandura.
Dereck Chauvin, umupolisi ushinjwa kwica ku bushake umwirabura George Floyd, yageze bwa mbere imbere y’urukiko muri Minneapois kuwa 08 Kamena 2020.
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 11 byo ku mugabane w’u Burayi n’ikigo Imperial College London bigaragaza ko gahunda yo gusaba abaturage kuguma mu rugo yatumye abantu barenga miliyoni 3 badahitanwa na coronavirus ku mugabane w’u Burayi.
Kugeza ubu Afurika y’Epfo iracyaza ku mwanya wa mbere haba mu kugira umubare munini w’abanduye n’abapfuye bazize Coronavirus kurusha ibindi bihugu byose ku mugabane wa Afurika.
Kuva mu Bufaransa, Australie, u Buyapani, u Bwongereza, n’ahandi ku isi, abaturage ibihumbi bagiye mu mihanda mu mpera z’icyumweru gishize, aho bakomeje kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura.
Nyuma ya Minneapolis na Caroline ya Ruguru, umurambo wa George Floyd wagejejwe mu Mujyi wa Houston, umujyi yakuriyemo ari na ho azashyingurwa kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamene 2020.
Nyuma y’aho Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil atangarije ko ashobora kuvana igihugu cye mu bikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ubu noneho iki gihugu cyafashe icyemezo cy’uko kuva ku wa 06 Kamena 2020, kitazongera gutangaza imibare ijyanye n’icyorezo cya Covid-19, ndetse kigasiba n’imibare yose (…)
Michael Jordan wamamaye mu mukino wa Basketball, yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rwa George Floyd, yiyemeza kugira uruhare mu kurandura ivanguraruhu avuga ko rimaze gushinga imizi muri Amerika.
Umuyobozi w’Umujyi wa Washington, Muriel Bowser, yifashishije abanyabugeni banyuranye, yanditse ijambo ‘Black Lives Matter’ bivuze ngo “Ubuzima bw’Abirabura bufite agaciro” mu muhanda werekeza ku nyubako ‘White House’ Perezida wa Amerika akoreramo.
Umuraperi Kanye West wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatanze Miliyoni ebyiri z’Amadolari ya Amerika yo kwishyurira amashuri ya kaminuza umukobwa wa George Floyd, Umwirabura uherutse kwicwa n’umupolisi w’uruhu rwera (Umuzungu).
Mu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro George Floyd watangiye kuwa 05 Kamena muri Minneapolis, umujyi yiciwemo, abawitabiriye bafashe umwanya wo gutuza, baraceceka, bibuka urupfu uwo mwirabura yishwe, tariki 25 Gicurasi 2020.
Umucamanza mukuru muri Minnesota yafashe icyemezo cyo kongera uburemere bw’icyaha ku mupolisi wishe umwirabura George Floyd muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urubanza rwiswe urw’iminsi 100, ruregwamo Vital Kamerhe na bagenzi be bashinjwa kunyereza agera kuri miliyoni 50 z’amadorari ya Amerika, yari agenewe kubaka inzu rusange, rwasubukuwe kuwa 03 Gicurasi muri gereza nkuru ya Makala, ahakomeje kumvwa abatangabuhamya.
Kuwa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, ni bwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko niba abayobozi b’Intara n’Imijyi bananiwe guhosha imyigaragambyo, azohereza igisirikare, kigakoresha imbaraga zose mu kugarura ituze.
Ku wa mbere tariki ya 1 Kamena 2020, Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko niba ba Guverineri b’Intara n’abayobozi b’Imijyi inyuranye muri Amerika batabashije kugarura ituze, ngo bahoshe imyigaragambyo ikorwa n’abasaba ubutabera ku mwirabura w’Umunyamerika George Floyd, azohereza ingabo zikajya (…)
Hashize icyumweru kimwe Umucamanza Raphaël Yanyi, wayoboraga urubanza ruregwamo Vital Khamerhe, uyobora ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo Felix Tshisekedi apfuye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko aciye umubano hagati y’igihugu cye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Abantu batatu basize ubuzima mu myigaragambyo mu Mujyi wa Indianapolis, muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho barashwe amasasu nk’uko byatangajwe na Randal Taylor, Umuyobozi wa Polisi muri ako gace. Basabye abaturage gusubira mu ngo mu gihe iperereza rigikomeza.
Kellie Chauvin, umugore wa Derek Chauvin ukurikiranyweho kwica George Floyd, yamaze gutanga ikirego mu rukiko aho ashaka gatanya, nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko.
Raphaël Yanyi wari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Kinshasa ruburanisha Vital Kamerhe, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Gicurasi 2020 azize umutima nk’uko Polisi ya Kinshasa, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi imaze gutangaza ibyavuye mu ibarura ry’agateganyo ry’amajwi mu matora ya Perezida, aho Evariste Ndayishimiye watanzwe n’ishyaka CNDD-FDD ari we waje ku mwanya wa mbere n’amajwi 68,72%.
Itsinda ry’Abapasiteri barenga 1,200 bavuga ko bahagarariye ibihumbi by’abakirisitu muri Leta ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuze ko bagiye gufungura insengero zabo mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, birengegije amabwiriza yashyizweho na Leta yabo, asaba insengero gukomeza gufunga hirindwa Covid-19.
Igipolisi cyo muri Namibia cyatangaje ko Abanyanamibia bakomeje kwitwara neza no kurangwa n’imico myiza izira kugwa mu byaha nyuma y’aho Leta ishyizeho itegeko ribuza gucuruza inzoga biturutse ku bihe by’amage igihugu cyashyizeho kugirango kibashe kurwanya icyorezo cya coronavirus.
Mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje guhangana n’ingaruka z’ubukungu zaturutse ahanini ku cyorezo Covid-19, uretse ifungwa ry’ibikorwa byinshi, n’imirimo myinshi igahagarikwa, Leta ya Kenya iravuga ko yarangije gushyiraho gahunda yo guhanga imirimo yihutirwa igamije kugoboka urubyiruko rudafite akazi.