U Bufaransa bwasubiye muri Guma mu rugo ku nshuro ya gatatu mu gihe imibare y’abandura ikomeje kwiyongera ku buryo hari impungenge ko ibitaro biza kubura aho bibashyira.
Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala, Cyprian Kizito Lwanga, bamusanze mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 werurwe 2021, nk’uko byanditswe mu kinyamakuru ’Daily Monitor’ cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru.
Itsinda ry’abimukira b’urubyiruko baba mu mujyi wa Nantes mu Bufaransa, barimo gusabirwa ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa nyuma yo gutabara umuryango w’abantu batatu bari bagiye guhira mu nzu ku cyumweru.
Polisi y’ahitwa Bariadi mu Ntara ya Simiyu muri Tanzania yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, (amazina ye ntiyatangajwe), akaba akurikiranyweho icyaha cyo kuba yari agiye gushimuta utunyamasyo 438 dufite agaciro k’asaga Miliyoni 71 z’Amashiringi ya Tanzania, adutwaye mu bikapu bitatu, nta cyemezo gitangwa na Leta (…)
Itsinda ry’ibihugu bigera kuri 14 harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’Ubuyapani byatangaje ko byifuza kumenya inkomoko nyayo ya Covid-19. Ibyo bihugu byabitangaje bishingiye kuri raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Bushinwa, bivuga ko itsinda ryashyizweho na WHO "ritashobonye kubona amakuru (…)
Umuhora wa ‘Canal de Suez’ uhuza inyanja itukura (mer rouge) n’inyanja ya Mediterane, ukoreshwa na 10% by’ubucuruzi mpuzamahanga bwifashisha inzira y’amazi, wongeye gukora ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, nyuma y’icyumweru ufunze.
Inkuru yacicikanye mu binyamakuru bitandukanye ivuga ko Polisi ya Tanzania yafashe abo bantu bantu kuko bifatwa nk’aho basuzuguye urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, John Pombe Magufuli, bakajya mu bisa n’imyidagaduro kandi igihugu cyose kiri mu cyunamo.
Sarah Obama wari umugore wa gatatu wa Sekuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), ariko akaba yamufataga nka nyirakuru, yitabye Imana ku myaka 99.
Uwari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ku isaha ya saa kumi n’iminota mirongo itanu z’umugoroba, ni bwo isanduku irimo umubiri we yamanuwe mu mva, aho yaherekejwe n’abantu benshi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, nibwo Dr Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania ashyingurwa, bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa mu Ntara ya Geita aho akomoka.
Ubufaransa bwatangaje ko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, buzongera gufungura Ambasade yabwo mu Murwa mukuru wa Libya Tripoli, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo gushyigikira Guverinoma nshya y’Ubumwe ya Libya.
Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, yavuze ko afite icyizere ko icyo gihugu gifite amahoro kuva Perezida Samia Suluhu Hassan ukiyoboye ubu, azi ibyabaye, ibigikenewe, n’ibiteganywa gukorwa mu myaka itanu iri imbere.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidali y’ishimwe kubera umurava zikorana akazi zishinzwe muri icyo gihugu.
Igihugu cy’u Bufaransa n’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), bigiye gushyiraho umurwa mpuzamahanga w’urwo rurimi uzaba ufite icyicaro mu Bufaransa.
Madamu Samia Suluhu Hassan, usanzwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Tanzania, amaze kurahirira kuba Perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’icyo gihugu.
Tanzania ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bagize ibyago byo gupfusha umuyobozi nka Perezida Magufuli, wari umuyobozi mwiza nk’uko byagarutsweho n’abantu batandukanye batanze ubutumwa nyuma y’urupfu rwe.
Abantu batandukanye hirya no hino ku isi barimo ibyamamare bakomeye gutanga ubutumwa bugaragaza uko bakozwe ku mutima n’urupfu rwa Perezida Magufuli wa Tanzania, witabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, bunihanganisha icyo gihugu.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yategetse ko habaho icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cya Kenya ndetse n’amabendera yose y’icyo gihugu n’aya EAC akururutswa kugera hagati kugeza Perezida Magufuli witabye Imana ejo tariki 17 Werurwe 2021 ashyinguwe.
Ubuyobozi bwa Vatican ku wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 bwemeje ko Kiliziya Gatolika idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko Imana “idashobora guha umugisha icyaha”.
Robert Kyagulanyi wamenyekanye ku mazina rya Bobi Wine, mu nama idasanzwe yagiranye n’abarwanashyaka be ndetse n’abanyamakuru, yongeye guhamya ko ari we watsinze amatora yabaye muri Mutarama 2021, aho ngo yagize amajwi 54% naho Museveni watangajwe ko ari we watsinze, yari yabonye 38%.
Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Senegal yatawe muri yombi tariki 03 Werurwe 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu, biba intangiriro y’imyigaragambyo y’abamushyigikiye biganjemo urubyiruko, ikaba imaze kugwamo abagera ku munani.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francisco uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Iraq muri izi mpera z’icyumweru, yasuye umujyi witwa Uri uherereye ku birometero 300 mu majyepfo y’umurwa mukuru Bagdad.
Ku wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yasuye igihugu cya Irak. Uru rugendo rwabaye urw’amateka dore ko bidasanzwe ko umuyobozi ukomeye mu idini Gatolika agirira uruzinduko mu gihugu nka Irak kizwiho gukomera ku mahame y’Idini ya Islam. Muri iki gihe kandi Irak irangwamo (…)
Inzego z’ubuzima mu Bwongereza zatangiye guhura n’akazi katoroshye nyuma y’iminsi mike batangiye gutera urukingo rwa mbere rwa covid-19 ku bantu barengeje imyaka 80, kuko barimo kuva mu rugo bitemewe.
Abanyeshuri barindwi (7) bapfuye abandi barakomereka ubwo ibyuma abantu bakunda gushyira ku mbaraza z’inzu mu rwego rwo kurinda umutekano w’abazinjiramo (railings), byavunikaga bagahanuka bavuye kuri ‘etage’ ya kane.
Igikomangoma Harry avuga ko yasize umuryango w’i Bwami mu Bwongereza akajya gutura muri California kuko yari afite ubwoba ko ‘amateka mabi yazisubiramo’.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Sudani y’Epfo byanditse ko abagenzi bagera ku icumi ndetse n’Umupilote, baguye mu mpanuka y’indege yahanutse imaze akanya gato ihagurutse.
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad, Saleh Kebzabo, yavuze ko ishyaka rye ryivanye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Mata 2021, akaba yabitangaje nyuma yo kumenya ko mu rugo rw’undi mukandida muri ayo matora havugiye amasasu akanahitana abantu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), ritangaza ko imibare y’abandura Covid-19 ku rwego rw’isi yazamutse mu cyumweru gishize, ibyo bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu byumweru birindwi bishize.