• Hari abashobora kwirukanwa mu kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19

    Bimwe mu bihugu by’i Burayi birateganya kwirukana mu kazi abatemera gukingirwa Covid-19

    U Bufaransa, u Butaliyani n’u Bugiriki byamenyesheje abakora mu bijyanye n’ubuzima banga guhabwa urukingo rwa Covid-19, ko igihe basigaje mu kazi kitazarenga ukwezi kwa Nzeri 2021.



  • Umujyi wa Londres wibasiwe n’imyuzure

    Umujyi wa Londres mu Bwongereza n’Amajyepfo y’icyo gihugu hibasiwe n’imyuzure myinshi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, bitewe n’imvura nyinshi yaguye muri ibyo bice by’igihugu.



  • Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi

    Perezida wa Mozambique yasubije abamunenze kwakira ingabo z’u Rwanda

    Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yemeza ko guhuza ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado ari inshingano za Guverinoma ye, mu gihe bamwe mu bayobozi mu bihugu bigize Umuryango wa SADC bavuga ko bitari bikwiye ko Ingabo z’u Rwanda zibatanga mu birindiro byo guhashya inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.



  • Afurika y’Epfo: Abantu 45 bamaze kugwa mu myigaragambyo yakurikiye ifungwa rya Zuma

    Nk’uko bitangazwa n’inzego z’iperereza muri Afurika y’Epfo, abantu bagera kuri 45 bo mu Ntara ya KwaZulu-Nat (KZN) na Gauteng ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize, ikaba yarabaye nyuma y’ifungwa rya Jacob Zuma, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.



  • Ubwo Perezida Tshidekedi yakiraga Minisitiri w

    Nyuma ya Perezida Kagame, Tshisekedi arahura na Ndayishimiye w’u Burundi

    Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuva kuri uyu wa Mbere tariki 12 kugera tariki 14 Nyakanga 2021 arakorera urugendo rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), urugendo rwitezweho kuganira ku mubano mwiza w’ibihugu byombi, ndetse no ku mutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaza intwaro muri Kivu (…)



  • Karidinali Laurent Monsengwo yitabye Imana

    DRC: Karidinali Laurent Monsengwo yitabye Imana

    Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, akaba yaguye i Paris mu Bufaransa aho yari arimo kwivuriza nyuma yo kujyanwayo mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 5 rishyira tariki 6 Nyakanga 2021, mu ndege y’ubuvuzi kugira ngo avurwe neza.



  • Ingabo za RDC zirishimira aho zigeze zirwanya ADF

    Ubuvugizi bw’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) butangaza ko bumaze kwivugana abarwanyi 45 b’umutwe w’inyeshyamba za ADF, abagera ku ijana bakekwaho gukorana na bo batawe muri yombi, ndetse n’imodoka icumi zafatiriwe kuva ubuyobozi bwa Gisirikare bwashyirwaho.



  • Rebecca Akufo-Addo, umugore wa Perezida wa Ghana yagenewe umushahara kimwe n

    Ghana: Abadepite bemeje imishahara y’abagore b’Abaperezida biteza uburakari mu baturage

    Abanya Ghana bagaragaje uburakari ku cyemezo cyafashwe n’Abadepite cyo kwemeza imishahara y’abagore b’Abaperezida n’aba ba Visi-perezida kubera uruhare rwabo rugaragara mu miyoborere y’igihugu.



  • Haïti: Guverinoma yasabye USA na LONI kohereza ingabo muri icyo gihugu

    Mu igihe impamvu y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ikiri urujijo, ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021 Abayobozi bo muri Haiti, basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kubatabara kugira ngo ibikorwa remezo bifatiye runini ubuzima bw’igihugu birindwe.



  • Meya Geoff Makhubo witabye Imana

    Afurika y’Epfo: Meya w’Umujyi wa Johannesburg yishwe na Covid-19

    Umuyobozi w’Umujyi wa Johannesburg, Geoff Makhubo, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, akaba yarazize Covid-19, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.



  • Oxfam ivuga ko abantu 11 bicwa n’inzara buri munota

    Raporo nshya yakozwe n’Umuryango nterankunga, Oxfam, ivuga ko abantu 11 ku isi bapfa buri munota bishwe n’inzara, ndetse inagaragaza ko umubare w’abafite ibibazo by’inzara ku isi wiyongereyeho inshuro esheshatu (6) mu mwaka ushize.



  • Sudan y’Epfo: Hari abatishimiye ubwigenge bamaranye imyaka 10

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, igihugu cya Sudan y’Epfo kirizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) kibonye ubwigenge.



  • Haiti: Polisi yarashe abantu bane bakekwaho kwica Perezida Jovenel Moïse

    Perezida Jovenel Moïse yishwe arashwe ejo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Claude Joseph. Perezida Jovenel ngo yari iwe mu rugo ari kumwe n’umugore we, na we wakomeretse ndetse ubu akaba ari mu bitaro.



  • Zuma yatangiye igifungo cy

    Jacob Zuma yijyanye gutangira igifungo cy’amezi 15 yakatiwe

    Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, wakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa amezi 15 muri gereza, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, yiyemeje kwijyana gutangira igihano nk’uko byatangajwe na ‘Fondation’ imuhagarariye.



  • Jovenel Moïse wayoboraga Haiti yiciwe iwe mu rugo

    Jovenel Moïse wayoboraga Haiti yiciwe iwe mu rugo

    Abantu bataramenyekana bagabye igitero cyahitanye Jovenel Moïse, wari Perezida y’Igihugu cya Haïti bamusanze iwe mu rugo, bikaba byabaye mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.



  • OMS yemeje undi muti ufasha abarwayi ba Covid-19 barembye

    Icyo cyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kije nyuma y’uko ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba Covid-19 bagera ku 11. 000 bugaragaza ko umuti wa ‘tocilizumab’, ugabanya impfu ku barwayi ba Covid-19 bari mu bitaro. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021.



  • Ethiopia: Leta itangaza ko kuvana ingabo muri Tigray bitavuze ko yatsinzwe

    Mu impera z’icyumweru gishize ni bwo mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, uruhande rw’inyeshyamba rwerekanye ingabo nyishi za Leta bafatiye ku rugamba, ngo gahunda ikurikira ikaba ari ugufata Umurwa mukuru Addis Abeba.



  • Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse umwana mu bitaro n’abakozi babyo

    Abitwaje intwaro bashimuse abantu umunani ku bitaro batwara n’umwana w’umwaka umwe, nyina w’uwo mwana akaba ari umuforomokazi ukora kuri ibyo bitaro.



  • Umutwe wa Leta ya Kisilamu wigambye ibitero by’ubwiyahuzi biheruka kuba i Beni

    Umutwe w’abarwanyi wiyita ‘Etat islamique’ wigambye ibitero by’ibisasu byatewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mpera z’icyumweru gishize, bikitirirwa abarwanyi b’umutwe wa “Forces Démocratiques Alliées (ADF)”, uwo mutwe ukaba ugira aho uhurira na Etat Islamique, nk’uko bitangazwa (…)



  • Vancouver

    Canada: Ubushyuhe bukabije bwahitanye abasaga 130

    Hagati y’itariki 25-29 Kamena 2021, abantu bagera ku 134 bapfuye bitunguranye mu gace ka Vancouver (Canada), bikavugwa ko bazize ubushyuhe bukabije bwadutse muri icyo gice cy’igihugu cya Canada.



  • Matt Hancock

    U Bwongereza: Minisitiri yagaragaye asoma umugore utari uwe bimuviramo kwegura

    Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Matt Hancock, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, nyuma y’uko ikinyamakuru cy’aho mu Bwongereza gisohoreye amafoto amugaragaza arimo asoma umujyanama we mu kazi. Kuba Hancock yari arimo guca inyuma uwo bashakanye ngo si ryo pfundo ry’ikibazo, ahubwo ngo (…)



  • Byinshi kuri John MacAfee wakoze bwa mbere ‘Antivirus’, uherutse kwiyahura

    Umuherwe wakoze iryo koranabuhanga rya antivirusi ya MacAfee yamamaye cyane mu myaka ishize, yaguye muri gereza yo muri Espagne ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bikavugwa yaba yariyahuye.



  • Mali: Abasirikare batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

    Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ni umunsi wari waranzwe no kumeneka kw’amaraso ku basirikare bari mu bice bibiri bitandukanye by’igihugu cya Mali, kuko habaye ibitero by’ubwiyahuzi bibiri ku masaha atandukanye, hapfa abasirikare batandatu ba Mali na ho 15 bari mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri icyo gihugu barakomereka.



  • Iyo ndege yageze ku butaka amahoro

    Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Colombia yarashwe Imana ikinga akaboko

    Perezida Iván Duque wa Colombia yari muri Kajugujugu yerekeza ahitwa Cúcuta mu Ntara ya ‘Norte de Santander’, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse na Guverineri w’Intara, indege barimo iraraswa.



  • SADC igiye kohereza ingabo zayo muri Mozambique

    Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ugizwe n’ibihugu 16, wemeje iyoherezwa ry’ingabo zawo kujya gutanga umusanzu muri Mozambique mu kurwanya iterabwoba n’imvururu ziterwa n’ababarizwa muri iyo mitwe y’iterabwoba mu gace ka Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga udasanzwe, Stergomena Tax.



  • USA: Umuturirwa wasenyutse uhitana umuntu umwe, 99 baburirwa irengero

    Meya wa Miami-Dade muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ahabereye iyo mpanuka, Daniella Levine Cava, yavuze ko abantu 102 mu bari batuye muri uwo muturirwa bashoboye kuboneka aho baherereye, kandi ko aho bari bafite umutekano, ariko yongeraho ko hari abandi bantu bagera kuri 99 bataramenya amakuru yabo, ubu ngo bakaba (…)



  • Ukuri kuri Gaz bivugwa ko yazamutse mu kiyaga cya Kivu

    Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ikeneye miliyoni 5.5 z’Amadolari ya America yo gukura Gaz mu kigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.



  • Icyo kibazo cyabereye muri iki kigo cy

    U Bugiriki: Umupadiri yatawe muri yombi azira kumena ‘aside’ ku Basenyeri

    Umupadiri yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’u Bugiriki, Athènes, nyuma yo kumena aside ku Basenyeri barindwi bo mw’idini ry’aba Orthodox, nk’uko byatangajwe na Polisi y’icyo gihugu.



  • Kabinda Kalimina

    Zambia: Umunyamakuru yahagaritse gusoma amakuru kuri televiziyo, yivugira iby’uko atarahembwa

    Ibyo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku masaha y’umugoroba, ubwo umunyamakuru witwa Kabinda Kalimina yarimo asoma ingingo z’ingenzi z’amakuru kuri Televiziyo yo muri Zambia yitwa ‘KBN TV News’ (Kenmark Broadcasting Network), nyuma avuga ibyo atari ategerejweho, kuba yabivugira kuri Televiziyo imbonankubone.



  • Abarwanyi 134 barimo n’aba ‘FDLR’ bishyize mu maboko y’Ingabo za ‘FARDC’

    Inyeshyamba 134 zimaze kwishyira mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu yashyizwe mu bihe bidasanzwe (état de siège) mu rwego rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihora iteza intambara zitarangira muri icyo gice cy’Iburasirazuba bwa bw’icyo gihugu.



Izindi nkuru: