Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Robert Hunter Biden, wari warahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imbunda yaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’icyo kudatanga imisoro ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu gace ka Pingjiang mu Bushinwa, habonetse zahabu nyinshi icyarimwe ingana na toni 1100, zifite agaciro kagera kuri miliyari 80 z’Amadolari ya Amerika.
Inteko Ishingamatageko ya Australia, yatoye itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubarinda ibishuko.
Ibiro bishinzwe ubuvugizi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko abaturage bayo batatu bari bamaze igihe bafungiwe mu Bushinwa barekuwe nyuma yo kubagurana Abashinwa bane.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald Trump, yavuze ko afite gahunda yo kumvisha u Bushinwa, Mexico na Canada abishyiriraho imisoro mishya ku munsi wa mbere w’ubuyobozi bwe, kugira ngo abahatire gukumira abimukira n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byinjira muri USA.
Israel yahaye uburenganzira Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuba umuhuza mu biganiro byo guhagarika intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hezbollah ubarizwa ku butaka bwa Libani.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamini Netanyahu, yamaganye icyemezo giheruka gufatwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), cyo gushyiraho impapuro zo kumuta muri yombi n’uwahoze ari Ministiri w’Ingabo we, Yoav Gallant kubera ibyaha by’intambara.
Muri Tanzania, Urukiko rwa Kwimba, mu Ntara ya Mwanza rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu muri gereza , uwitwa Samwel Anthony w’imyaka 34 y’amavuko, utuye ahitwa Shilima nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko.
Umugore wa Kizza Besigye umaze imyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi muri Uganda, yavuze ko umugabo we yashimutiwe muri Kenya, ubu akaba ari muri gereza ya gisirikare muri Uganda.
Mu gihe ubuzima bukomeje kumera nabi i Darfur mu majyaruguru ya Sudan, aho abantu babarirwa mu bihumbi 10 baheruka gukurwa mu byabo n’intambara bugarijwe n’inzara, ibikoni umunani bya rusange birimo gutanga igaburo kabiri ku munsi ku mpunzi ziri mu nkambi ya Zamzam, iri mu majyepfo ya Al-Fasher. Uyu mujyi umaze amezi urimo (…)
Ku nshuro ya mbere, Ukraine yarashe ku butaka bw’u Burusiya misile zigera kure, nyuma y’uko Amerika yemereye iki gihugu gutangira kugaba ibitero gikoresheje izo ntwaro.
Perezida wa Amerika Joe Biden, yemereye Ukraine gutangira gukoresha ibisasu biraswa bikagera ku ntera ndende bizwi nka ATACMS, biraswa mu Burusiya, nubwo nta gihe cyatangaje ibyo bizatangira kuraswayo.
Inzego zishinzwe ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko habonetse umuntu wa mbere wanduye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka Mpox.
Umugore w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Bushinwa, yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe ashakisha uwishe musaza we, ariko amaherezo yesheje uwo muhigo yari yihaye, kuko uwo mwicanyi yarashyize arafatwa n’ubwo hari hashize imyaka isaga 30 yidegembya.
Ibinyamakuru bitandukanye, by’umwihariko ibyo mu Bwongereza byatangiye kwandika byibaza ahazaza h’Igikomangoma Harry n’umuryango we, nyuma y’uko Donald Trump atsindiye amatora ya Perezida wa Repubulika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye ku wa kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024.
Alexei Zimin, icyamamare mu bijyanye no guteka (Chef cuisinier), wanyuzaga ikiganiro kuri Televiziyo y’u Burusiya, ariko akaba yaragaragaje ku buryo bweruye ko adashyigikiye intambara Perezida Putin w’u Burusiya yashoje muri Ukraine, yasanzwe yapfiriye mu cyumba cya Hotel i Belgrade muri Serbia.
Muri Afurika y’Epfo, abakora ubucukuzi butemewe n’amategeko bw’amabuye y’agaciro ya Zahabu basaga 4000, barakekwa kuba bakihishe mu birombe, nyuma y’uko Guverinoma ya Afurika y’Epfo ifashe icyemezo cyo gufunga inzira bakoreshaga bashaka ibyo kurya no kunywa. Igituma bakomeza kwihisha muri ibyo birombe bikaba ari uko batinya (…)
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko nta gahenge ko guhagarika kurwana kazigera kabaho mu gihe cyose Israel itagera ku ntego zatumye itangiza intambara muri Lebanon.
Umugore wo muri Nouvelle-Zelande, yakatiwe n’urukiko gufungwa amezi abiri muri gereza nk’igihano cy’uko yagaburiye imbwa ye cyane kugeza ubwo yishwe n’ibibazo biterwa n’umubyibuho ukabije.
Muri Thailande, umubyeyi w’imyaka 64 yubatse gereza mu nzu ye agamije kwicungira umutekano we n’uw’abaturanyi nyuma yo guhorana impungenge z’ibibazo byaterwa n’umuhungu we w’imyaka 42 wabaswe n’ibiyobyabwenge.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yashyize abayobozi batandukanye muri Guverinoma ye barimo n’umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk.
Abayobozi b’ibihugu by’ibihangange bifite ingano nini y’ibyuka byoherezwa mu kirere, ntabwo bitabiriye inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP29, ibera mu Murwa Mukuru wa Azerbaijan, Baku.
Umuryango n’inshuti z’umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 43 wishwe arashwe n’umupolisi mu mujyi wa Hamilton muri Canada mu mpera z’icyumweru gishize, wavuze ko wifuza guhabwa ibisobanuro bifatika n’ubutabera ku rupfu rwa nyakwigendera.
Umugabo wo mu Bushinwa yasabye gatanya n’umugore we, nyuma yo kubyara umwana wirabura nyamara avuga ko nta na rimwe aragera muri Afurika ndetse ko nta n’umugabo w’umwirabura n’umwe azi mu buzima bwe.
Inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haïti yafashe icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’Intebe Garry Conille, kuri uyu mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, nyuma yo kunanirwa kugarura ituze mu gihugu, ubu udutsiko tw’amabandi tukaba tugenzura 80 % by’Umurwa mukuru Port-au-Prince.
Ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe uburenganzira bwa muntu bivuga ko hafi 70% by’abiciwe mu ntambara ya Israel ikomeje kurwana n’umutwe wa Hamas muri Gaza ari abana n’abagore.
Perezida mushya w’igihugu cya Botswana yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, nyuma y’iminsi 10 yegukanye intsinzi agahigika ishyaka rimaze imyaka 60 ku butegetsi.
Itangazo ribuza abasirikari b’abanya Isiraheli kujya mu buhorandi, ryasohowe kuri uyu wa gatanu nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru wabaye ku munsi w’ejo ugahuza ikipe ya Ajax yo mu mujyi wa Amsterdam na Maccabi Tel Aviv yo muri Isiraheli.
Muri Uganda, Pasiteri Rufus Amaku yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ku myaka 54 y’amavuko, ari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be, yambaye impuzankano zimwe nabo, arabasengera mbere yo gutangira ikizamini maze bivugisha benshi mu babonye ayo mashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu Bwongereza, urwego rushinzwe ubuzima (U.K. Health Security Agency) rwatangaje ko rwabonye abantu Abatatu bafite virusi nshya ya ‘mpox’ cyangwa se ubushita bw’inkende, abo bose uko ari batatu ngo baba mu rugo rumwe n’umurwayi wagaragaweho n’iyo ndwara bwa mbere, ubu bose bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Londres.