Inyeshyamba za M23 ziherutse gufata umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) zabwiye abanyamakuru ko kuvuga ko u Rwanda rufasha M23 ari uburyo bwo Kinshasa yahisemo bwo kuyobya amahanga ku bushake.
Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC) ndetse n’abo bafatanyije barimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro, Abarundi na SADC mu ntangiriro z’iki cyumweru birukanywe mu mujyi wa Goma mu ntambara ikomeye bamazemo imyaka ibiri bahanganye n’inyeshyamba za M23.
Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Sudani y’Epfo, abakozi 20 bo mu bucukuzi bwa peteroli baguye mu mpanuka y’indege, umwe akarokoka.
Mu Majyaruguru y’u Buhinde, abantu 30 bapfuye, abandi 90 barakomereka mu muvundo wabaye ubwo imbaga y’abantu benshi bari mu rugendo-nyobokamana (pèlerinage) rwitwa ‘Kumbh Mela’, rujyana no kwiroha mu mazi y’ahahurira imigezi mitagatifu, yoza ibyaha nk’uko biri mu myizerere y’idini ya Hindu babyiganaga, bamwe bakagwa (…)
Muri Kenya, Guverinoma yahagaritse ifunguro ry’ubuntu ryagenerwaga abasirikare ba Kenya, KDF, ku manywa, hashyirwaho gahunda yo kujya umuntu yiyishyurira uko agiye gufata iryo funguro, iyo gahunda ikaba yiswe ‘PAYE’(Pay-As-You-Eat).
Muri Koreya y’Epfo, raporo y’iperereza ku cyateje impanuka y’indege ya Kompanyi ya Jeju, yasohotse igaragaza ko iyo mpanuka yatewe n’imbata y’i gasozi (Baikal teal), kuko ibyaje muri moteri y’iyo ndege hagaragayemo amababa y’iyo mbata, ndetse n’utunyangingo duto duto twayo (DNA), dukwirakwiye hose muri moteri.
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yongeye gufungurwa abantu bari baheze i Goma bataha mu Rwanda, nyuma y’uko uyu mujyi ufashwe na M23.
Imirwano irakomeje hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba M23 mu mujyi wa Goma.
Abakozi ba MONUSCO n’imiryango yabo babaga mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye guhungishirizwa mu Rwanda.
Abantu amagana barimo barinjira mu Rwanda bakoresheje umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, mu gihe umupaka muto umaze gufungwa ku ruhande rwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Hashize imyaka itatu u Burusiya butangije intambara muri Ukraine kuko intambara yatangiye ku itariki 24 Gashyantare 2022.
Umuryango w’Abibumbye (UN), watangiye gukura abakozi bawo badakenewe cyane mu mujyi wa Goma, mu kwirinda ko bahura n’ikibazo cy’umutekano muke kubera imirwano isatiriye uyu mujyi.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye Arabia Saoudite n’ibindi bihugu byibumbiye muri OPEP ( ugizwe n’ibihugu bicukura bikanacuruza Peterori ku Isi) kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, kubera ko kuba biri hejuru ari byo bifasha u Burusiya gukomeza intambara burimo muri Ukraine.
Goma iramutse ari umuntu yavuga iti: “mbaye uwande?” kuva iki cyumweru cyatangira uyu mujyi uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urasumbirijwe.
Muri Tanzania haravugwa inkubi y’umuyaga yateje impanuka mu Kiyaga cya Rukwa, mu Karere ka Sumbawanga mu Ntara ya Rukwa, abarobyi 550 bararohama, abagera kuri 540 muri bo baratabarwa, ariko 10 baburirwa irengero, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.
Ikigo Virunga Energies gicuruza amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, cyatangaje ko kidashobora gutanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kubera imirwano yaciye insinga z’amashanyarazi mu bice bya Nyiragongo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basoje uruzinduko bamazemo iminsi ibiri i Ankara muri Turukiya, uruzinduko ruzandikwa mu mateka, rushyize ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu byombi ku rundi rwego.
I Los Angeles muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, hateye indi nkongi y’umuriro, ubuyobozi buvuga ko abantu barenga ibihumbi 31 bashobora gusabwa gukiza amagara yabo umwanya uwo ari wose.
Gen. Herzi Halevi, Umugaba mukuru w’Ingabo za Israel, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera ko atashoboye kuburizamo igitero cya Hamas cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023, kigahitana abantu basaga 1200 muri icyo gihugu.
Rose Burizihiza, uwarokotse Jenoside wabashije kubabarira abamwiciye abe bamusabye imbabazi, avuga ko kubasha kubabarira byamugoye kubera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, umwicanyi wari waramubohoje yamugendanaga aho bica hose, ku buryo n’impfu mbi z’abe yagiye azimwereka.
Umuganga wo muri Taiwan, usanzwe akora ubuvuzi bujyana no kubaga (plastic surgeon) yavugishije abantu menshi, nyuma y’uko yikoreye igikorwa cyo kwibaga ubwe akifungira intanga-ngabo (vasectomy) yarangiza agasangiza amafoto na videwo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko icyo gikorwa yikoreye, ari impano (gift) yahaye umugore we.
Mu Buyapani, bamwe mu bageze mu zabukuru, cyane cyane abakecuru bahitamo kwibera muri gereza ubuzima bwabo bwose, bashaka guhunga ibibazo bitandukanye baba bafite hanze, harimo ubwigunge bwo kuba bonyine, ubukene n’ibindi.
Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yarahiriye mu nzu y’inteko Ishinga Amategeko kubera ubukonje bukomeye i Washington DC.
Mu bidasanzwe byaranze irahira rya Donald Trump ubaye Perezida wa 47 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), ni uko arahiriye imbere mu cyumba cyo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Capitol Rotunda, cyaherukaga gukoreshwa uyu muhango mu 1985.
Axel Rudakubana yemereye urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza ko yishe abana batatu tariki 29 Nyakanga 2024, abateye icyuma.
Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama cha Mapinduzi (CCM), ryaraye ryemeje Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2025.
Imirwano irakomeje mu nkengero z’imisozi ikikije umujyi wa Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bilometero bitagera kuri 30 ngo ugere mu mujyi wa Goma.
Muri iyi minsi, umubano wa Sierra Leone na Guinée Conakry wajemo ibibazo, kubera dosiye y’ibiyobyabwenge bya ‘Cocaine’ byafatiwe mu modoka y’abahagarariy Sierra Leone muri Guinee Conakry.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Umugaba w’ingabo wa Sudani Gen. Abdel Fattah al-Burhan, nyuma y’iminsi micyeya ibihano nk’ibyo bifatiwe Gen. Mohamed Hamdane Daglo uyoboye umutwe w’abarwanyi wa RSF/ FSR, kubera ko bananiwe guhagarika intambara bahanganyemo, ikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili (…)
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko uyu munsi tariki 17 Mutarama 2025, inama y’Abaminisitiri n’urwego rushinzwe umuteno iterana kugira ngo isinye amasezerano y’agahenge, ajyana no kurekura bamwe mu Banya-Israel batwawe bunyago na Hamas, mu gitero yagabye muri Israel ku itariki 7 (…)