• Goma mu mwijima

    Ikigo Virunga Energies gicuruza amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, cyatangaje ko kidashobora gutanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kubera imirwano yaciye insinga z’amashanyarazi mu bice bya Nyiragongo.



  • Abakuru b

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Turukiya: Ubucuti n’ubutwererane ku rundi rwego

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basoje uruzinduko bamazemo iminsi ibiri i Ankara muri Turukiya, uruzinduko ruzandikwa mu mateka, rushyize ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu byombi ku rundi rwego.



  • Umujyi w’Abamalayika (Los Angeles City) wongeye kwibasirwa n’inkongi

    I Los Angeles muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, hateye indi nkongi y’umuriro, ubuyobozi buvuga ko abantu barenga ibihumbi 31 bashobora gusabwa gukiza amagara yabo umwanya uwo ari wose.



  • Gen. Herzi Halevi weguye ku mirimo ye

    Umugaba mukuru w’Ingabo za Israel yeguye

    Gen. Herzi Halevi, Umugaba mukuru w’Ingabo za Israel, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera ko atashoboye kuburizamo igitero cya Hamas cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023, kigahitana abantu basaga 1200 muri icyo gihugu.



  • Abapfukamye ni abasabye imbabazi ababafashe ku ntugu ni ababababariye

    Umwana wanjye bamuzanye mu kiziriko nk’imbwa bati ‘sezera nyoko’-umubyeyi watanze imbabazi ku bamwiciye

    Rose Burizihiza, uwarokotse Jenoside wabashije kubabarira abamwiciye abe bamusabye imbabazi, avuga ko kubasha kubabarira byamugoye kubera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, umwicanyi wari waramubohoje yamugendanaga aho bica hose, ku buryo n’impfu mbi z’abe yagiye azimwereka.



  • Umuganga yahaye umukunzi we impano yo kwiyambura burundu ubushobozi bwo kubyara

    Umuganga wo muri Taiwan, usanzwe akora ubuvuzi bujyana no kubaga (plastic surgeon) yavugishije abantu menshi, nyuma y’uko yikoreye igikorwa cyo kwibaga ubwe akifungira intanga-ngabo (vasectomy) yarangiza agasangiza amafoto na videwo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko icyo gikorwa yikoreye, ari impano (gift) yahaye umugore we.



  • U Buyapani: Bamwe mu basheshe akanguhe bihitiramo kuba muri Gereza

    Mu Buyapani, bamwe mu bageze mu zabukuru, cyane cyane abakecuru bahitamo kwibera muri gereza ubuzima bwabo bwose, bashaka guhunga ibibazo bitandukanye baba bafite hanze, harimo ubwigunge bwo kuba bonyine, ubukene n’ibindi.



  • Amerika: Perezida Donald Trump yarahiriye mu nzu

    Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yarahiriye mu nzu y’inteko Ishinga Amategeko kubera ubukonje bukomeye i Washington DC.



  • Trump ararahirira mu nzu kubera ubukonje bukabije

    Mu bidasanzwe byaranze irahira rya Donald Trump ubaye Perezida wa 47 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), ni uko arahiriye imbere mu cyumba cyo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Capitol Rotunda, cyaherukaga gukoreshwa uyu muhango mu 1985.



  • Ubwongereza: Axel Rudakubana yemeye icyaha cyo kwica batatu

    Axel Rudakubana yemereye urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza ko yishe abana batatu tariki 29 Nyakanga 2024, abateye icyuma.



  • Perezida Suluhu yemejwe nk

    Tanzania: Perezida Suluhu yemejwe nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu

    Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama cha Mapinduzi (CCM), ryaraye ryemeje Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2025.



  • Imirwano irakomeye hagati ya M23 na FARDC

    RDC: Imirwano irasatira Goma

    Imirwano irakomeje mu nkengero z’imisozi ikikije umujyi wa Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bilometero bitagera kuri 30 ngo ugere mu mujyi wa Goma.



  • Umubano wa Sierra Leone na Guinée Conakry wajemo agatotsi kubera ikirego cy’ibiyobyabwenge

    Muri iyi minsi, umubano wa Sierra Leone na Guinée Conakry wajemo ibibazo, kubera dosiye y’ibiyobyabwenge bya ‘Cocaine’ byafatiwe mu modoka y’abahagarariy Sierra Leone muri Guinee Conakry.



  • Amerika yafatiye ibihano Gen.Abdel Fattah al-Burhane

    Sudani: Amerika yafatiye ibihano Gen. Abdel Fattah al-Burhan

    Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Umugaba w’ingabo wa Sudani Gen. Abdel Fattah al-Burhan, nyuma y’iminsi micyeya ibihano nk’ibyo bifatiwe Gen. Mohamed Hamdane Daglo uyoboye umutwe w’abarwanyi wa RSF/ FSR, kubera ko bananiwe guhagarika intambara bahanganyemo, ikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili (…)



  • Agahenge hagati ya Israel kitezweho kujyana n

    Agahenge hagati ya Israel na Palestine karasiga imfungwa 1,033 zirekuwe

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko uyu munsi tariki 17 Mutarama 2025, inama y’Abaminisitiri n’urwego rushinzwe umuteno iterana kugira ngo isinye amasezerano y’agahenge, ajyana no kurekura bamwe mu Banya-Israel batwawe bunyago na Hamas, mu gitero yagabye muri Israel ku itariki 7 (…)



  • Nyuma yo guhanagurwa ku ikarita y’iterabwoba, Cuba yafunguye abarenga 500

    Mu byemezo bigana ku musozo wa manda ye, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavanye Cuba ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba . Ibyo byatumye Cuba ihita itangaza ko igiye kurekura imfungwa zigera kuri 553.



  • U Rwanda rwitabiriye ibirori by’irahira rya Chapo wa Mozambique

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Daniel Francisco Chapo uherutse gutorerwa kuyobora Mozambique. Perezida mushya ararahira kuri uyu wa gatatu.



  • Hakomeje gushakishwa uko abaheze mu kirombe bakurwamo

    Afurika y’Epfo: Habonetse imirambo 36 y’abacukuzi baguye mu kirombe

    Muri Afurika y’Epfo, mu gace ka Stilfontein, abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora uwo mwuga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bari bamaze igihe baraheze mu kirombe cya zahabu, bahuriyemo n’ikibazo cy’inzara, bamwe bakigwamo barapfa ubu imirambo igera kuri 36 akaba ari yo imaze gukurwa muri icyo kirombe, naho abandi 82 (…)



  • Afurika y’Epfo: Ntibavuga rumwe kuri ‘drones’ zigenzura abanywera inzoga ku mucanga

    Muri Afurika y’Epfo, gukoresha indege zitagira abapilote (drones) muri gahunda yo kurwanya kunywa inzoga, ku bantu baba baje mu myidagaduro ku mucanga (plages) byateje ikibazo.



  • Tchad: 19 baguye mu gitero cyibasiye ibiro by’Umukuru w’igihugu

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, abitwaje intwaro bagabye igitero ku biro by’Umukuru w’igihugu i N’Djamena habaho kurasana n’abaharinda, amakuru akavuga ko mu bateye 18 bahaguye ndetse n’umusirikare umwe w’igihugu.



  • Justin Trudeau na Donald Trump

    Canada: Trudeau yashwishurije Trump wifuza ko Canada yomekwa kuri US

    Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau ntiyariye amagambo, mu gushwishuriza Donald Trump wavuze ko azakoresha ingufu zishingiye ku bukungu kugira ngo yemeze Canada ko igomba kwiyunga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) bikaba igihugu kimwe. Trudeau yavuze ko ibyo Trump arimo ari nko kwizera ko ushobora guteka ibuye (…)



  • Yari amaze imyaka ine afunzwe azira gutuka Imana

    Nigeria: Uwafunzwe azira ‘gutuka’ Imana yarekuwe

    Umugabo w’Umunya-Nigeria witwa Mubarak Bala, umuntu uzwi cyane aho muri Nigeria akaba atemera ko Imana ibaho, ubu akaba yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine (4) muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu mwaka wa 2020, gusa ngo ubwoba ni bwose.



  • Jean-Marie Le Pen wahakanye Jenoside yakorewe Abayahudi yitabye Imana

    Abo mu muryango wa Le Pen, wari umaze iminsi ari mu kigo cyita ku basheshe akanguhe, bavuze ko yashizemo umwuka kuri uyu wa kabiri aho yari akikijwe n’abo mu muryango we.



  • U Bushinwa: Abantu 95 bishwe n’umutingito, 130 barakomereka

    Umutingito w’Isi ufite ubukana bwa 7.1 wibasiye agace ka Tibet mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025, wica abantu 95 abandi 130 barakomereka, ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ibikuta by’inzu zasenyutse baba bakiri bazima, birakomeje.



  • Minisitiri w’Intebe wa Canada yeguye

    Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yeguye ku mirimo ye no ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Libéraux.



  • Hamas yatangaje amazina y’ingwate 34 za Israel igiye kurekura

    Umuyobozi mukuru mu mutwe wa Hamas yashyize ahagaragara urutonde ruriho amazina y’abantu 34 b’ingwate uwo mutwe wo muri Palestina uteganya kurekura mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano na Israel.



  • Kamala Harris araza kwemeza Trump nka Perezida wa US

    Kuri uyu wa Mbere 06 Mutara, Visi-Perezida wa USA Kamala Harris imbere y’inteko ishinga amategeko (Congress), arayobora igikorwa cyo kwemeza ibyavuye mu matora ya perezida yo mu Gushyingo 2024, yatsinzwemo na Donald Trump.



  • Venancio Mondlane yatangaje ko agiye kugaruka i Maputo mu gihe hasigaye iminsi micye ngo uwamutsinze arahire

    Mozambique: Mondlane watsinzwe amatora ntabyemere agiye kugaruka mu gihugu

    Muri videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, uwo munyapotiki utavuga rumwe na Leta muri Mozambique, wakomeje kuyobora imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora yibereye mu buhungiro mu mahanga, yakomeje kuvuga ko atemera na gato intsinzi y’umukandida w’ishyaka FRELIMO riri ku butegetsi.



  • Umuntu mukuru kuruta abandi ku isi yapfuye

    Inzego z’ubuzima mu Buyapani kuri uyu wa Gatandatu zatangaje urupfu rwa Tomiko Itooka, umugore wo mu Buyapani wari ufite imyaka 116 y’amavuko akaba n’umwe mu baciye agahigo ka Guinness ‘World Records’ ko kuba umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi ku isi y’abazima.



Izindi nkuru: