Abayobozi batatu bo ku rwego rw’Afurika barimo Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe, hagamijwe gushaka umuti ku kibazo (…)
Ubuzima bwa Papa Francis, umaze iminsi ajyanywe mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma, burarushaho kumera nabi, kubera ko abaganga batangaje ko ibimenyetso by’amaraso byagaragaje ko impyiko zitarimo gukora akazi kazo neza, ko kuyungurura amaraso no gusohora imyanda mu mubiri.
Gen Sematama Charles wari wungirije Gen Makanika ku buyobozi bw’umutwe wa Twirwaneho, urengera ubwoko bw’Abanyamulenge muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagizwe Umuyobozi w’uwo mutwe asimbura Gen Makanika wishwe n’ingabo za FARDC zikoresheje drone muri (…)
Muri Sudani y’Epfo hafashwe icyemezo cyo gufunga amashuri yose kubera ubushyuhe bukabije, butuma abanyeshuri bikubita hasi.
Abayobozi ba Sudani bahamagaje Ambasaderi wari uyigararirye muri Kenya, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sudani.
Muri Leta ya Arizona, imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika, abantu babiri bapfuye baguye mu mpanuka y’indege ebyiri zagonganye mu gihe zarimo zigerageza kugwa ku kibuga cy’indege cy’aho muri Arizona.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka, yongeye gusaba Guverinoma ya Kinshasa guhagarika kugaba ibitero ku basivili, no kureka kwica abantu bazira ubwoko bwabo.
Muri Sudani y’Epfo, imirwano yongeye kubura mu bice bitandukanye by’igihugu, hagati y’ingabo za Leta ziyobowe na Perezida Salva Kiir n’abarwanyi batavuga rumwe na Leta bashyigikiye Riek Machar, uwo akaba ari na we Visi-Perezida w’iki gihugu.
Imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC yongeye kubura muri Teritwari ya Lubero.
Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na M23, yashyizeho amabwiriza yo kurekura ingendo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ndetse bihita bikurikizwa.
Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou-Nguesso aratangaza ko nta mpamvu n’imwe yo gufatira u Rwanda ibihano, kubera urwitwazo rw’Intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Abarwanyi ba M23 bageze ku mupaka wa mbere uhuza Bukavu na Rusizi uzwi nka Rusizi ya mbere, bakaba bahageze saa tatu na mirongo ine (9h40) zo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gasahyantare 2025. Aba barwanyi bahageze batarasanye, bakomeza bajya ku mupaka wa kabiri.
Mahamoud Ali Youssuf wo mu Gihugu cya Djibouti niwe watorewe manda y’imyaka ine, ku mwanya w’Umunyambanga mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AUC asimbuye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Intambara z’urudaca ku mugabane wa Afurika, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije cyagarutsweho mu mbwirwaruhame zagejejwe ku bateraniye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, hasabwa ko hashyirwa imbaraga mu kuzihagarika binyuze mu buryo bwa Politiki.
Perezida Kagame yavuze ko kubaka umugabane wa Afurika mu nzego zirimo ubuzima, bitari bikwiye ko bishakirwa ubushobozi ku bandi.
Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baherutse gupfira mu ntambara Umutwe wa M23, uhanganyemo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC n’abafatanyabikorwa bayo, yagejejwe iwabo nyuma y’ibyumweru bitatu biciwe i Goma.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gukomeza akazi karwo, ko gutanga ubutabera nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA) Donald Trump, ashyize umukono ku iteka ryo gushyira ibihano ku bakozi barwo.
Komisiyo y’Umutekano n’Ubusugire bw’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo irimo guhata ibibazo Minisiteri y’Ingabo ku kibazo cy’ingabo zabo ziri muri Kongo, zikaba zaratakaje abasirikare 14 mu rugamba bafatanya na FARDC mu kurwanya M23.
Raporo yakozwe n’abashakashatsi batandukanye yagaragaje ko Tunisia yirukanye abimukira, ikabagurisha kuri Libya, nk’uko byasobanuriwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ku nshuro ya mbere tariki 29 Mutarama 2025, ibikubiye muri iyo raporo ngo bikaba bishimangira ikibazo ibyo bihugu byombi bifite, mu bijyanye no guhungabanya (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, Abanyarwanda baba muri Nigeria n’inshuti zabo bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro yawo ya 31, mu ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2015, abaturage ba Goma bakoze umuganda wo gukuraho imyanda yanyanyagijwe mu mujyi mu gihe cy’imirwano ya M23 n’abasirikare ba FARDC ubu bamaze kwamburwa intwaro, abacanshuro bagasubira mu bihugu bakomokamo, naho FDLR na Wazalendo bakishyikiriza umutwe wa M23.
Inama idasanzwe ihuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC yateranye iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), umwe mu banyamuryango.
Uganda yamaze kwemeza ko virusi itera icyoreza cya Ebola yageze mu Murwa mukuru Kampala, ndetse ikaba yamaze kwica umurwayi umwe, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo Gihugu.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yabwiye itangazamakuru ko bakemura ikibazo cy’umuriro mu masaha 48 mu mujyi wa Goma no mu nkengero zaho, ariko mu isaha imwe 75% by’abakoresha umuriro mu mujyi wa Goma batangiye gucana.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gahunda yihaye yo guhangana n’abimukira bari muri Amerika kandi badafite ibyangombwa byo kuhaba, agiye gusinya iteka rya risaba inzego za gisirikare n’izishinzwe umutekano kwagura Gereza ya Guantanamo, igashobora kwakira nibura abantu 30.000.
Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yatangaje ko batarwanya igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahubwo barimo kurwanya ubutegetsi butagize icyo bumarira abaturage.
Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa yahamagariye abantu bose bayirwanyaga kimwe n’ abanyamakuru bayivuga nabi kugaruka mu kazi.
Umuhuzabikorwa wa AFC Corneille Nanga yagiranye ikiganiro n’ abanyamakuru mu mujyi wa Goma atangaza ko bihaye amasaha 48 bagakemura ibibazo basanze mu mujyi wa Goma bagakomeza urugamba ruberekeza i Kinshasa gukuraho ubutegetsi.