Muri Israel, Minisitiri w’ingabo mushya, Israel Katz yizeje ko azatsinda abanzi b’Igihugu cye kandi akagera ku ntego z’intambara kirimo zo kurwanya imitwe ya Hamas na Hezbollah.
Umurepubulikani Donald Trump w’imyaka 78 y’amavuko yamaze kubona amajwi arenga ayo yari akeneye kugira ngo yegukane intsinzi mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amatora yari ahanganiyemo n’umukandida w’Abademokarate, Kamala Harris w’imyaka 60.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, abaturage batoye Umukuru w’Igihugu hagati ya Kamala Harris wo mu ishyaka ry’Abademukarate (Democrats) na Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani (Republicans).
Mu Buhinde, abantu 36 baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yavuze feri igeze mu misozi, ita umuhanda irahirima mu Majyaruguru ya Leta ya Uttarakhand.
Itsinda ry’inzobere mu by’umutekano rigizwe n’abakuriye serivisi z’ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), zemeje umushinga w’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gucecekesha imbunda mu burasirazuba bwa RDC.
Umunyamuzika wanawutunganyaga (producer) Quincy Jones, wakoranye na Michael Jackson, Frank Sinatra n’abandi bahanzi b’ibyamamare benshi, yitabye Imana ku myaka 91.
Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yategetse inzego z’umutekano zigizwe n’abasirikare 5.000 n’Abapolisi 5.000, zoherezwa mu Karere ka Valencia kibasiwe n’ibiza mu bikorwa by’ubutabazi.
Umusore w’imyaka 23 wo muri Argentine, yishwe n’umukobwa bakundanaga amuziza gusa kuba yari asuhujwe n’undi mukobwa bahuruye ku muhanda, akamubaza amakuru kuko bari bariganye.
Umuryango w’Abibumbye wasabye Leta ya Peru, gutanga indishyi z’akababaro ku bagore yafungiye urubyaro ku gahato, kuko bishobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Muri Espagne, hatangajwe icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’imvura nyinshi idasanzwe kandi yatunguranye yaguye ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, igateza imyuzure yahitanye yishe abantu bagera kuri 95.
Mu gihugu cya Espagne haguye imvura idasanzwe mu gihe cy’amasaha umunani ihitana abantu 72 abandi baburirwa irengero yangiza n’ibikorwaremezo.
Abanya-Espagne babarirwa mu bihumbi bo mu Birwa bya Canaries, bakoze imyigaragambyo bamagana abimukira baturuka muri Afurika, binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje amato.
Patricia Kaliati, umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Malawi, yatawe muri yombi akekwaho gucura umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Lazarus Chakwera.
Israel yagabye ibitero by’indege ku birindiro by’ingabo za Iran, hagwamo abasirikare bayo babiri hangirika n’ibindi bikorwa remezo bitari byinshi cyane.
Muri Haiti, abantu basaga ibihumbi 10 bavuye mu byabo barahunga mu cyumweru gishize kubera umutekano muke baterwa n’udutsiko tw’amabandi yitwaza intwaro dukorera hirya no hino mu Murwa mukuru Port-au-Prince.
Mu ijambo Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugiye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Commonwealth irimo kubera Apia mu murwa mukuru wa Samoa, yavuze ko nta muntu n’umwe ushobora guhindura ibyahise.
Kuri uyu wa Kane, igitero cya Israel, cyahitanye abasirikare batatu ba Lebanon mu Majyepfo y’iki gihugu.
Musenyeri Paskalis Bruno Syukur, Umwepiskopi wa Bogor muri Indoneziya yivanye mu mubare w’abazashyirwa mu rwego rwa Karidinali, mu muhango wari uteganyijwe tariki 7 Ukuboza 2024.
Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma byo mu muryango Commonwealth w’ibihugu bihuriye ku Cyongereza, barimo kwitegura guhangara Leta y’Ubwongereza no gufatira hamwe ingamba zo gusuzuma ikibazo cy’ubutabera n’impozamarira bigomba guhabwa ibihugu byakorewemo icuruzwa ry’abacakara.
Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa, abatuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abaturage bakihitiramo Umukuru w’Igihugu, abarenga miliyoni zirindwi (7), ntabwo baragira amahitamo y’uwo bazatora hagati y’Umurepubulikani, Donald Trump n’Umudemukarate Kamala Harris.
Polisi yo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Düsseldorf mu Budage, yatangaje ko yatahuye resitora yacuruzaga Pizza ariko ikongeraho n’ikiyobyabwenge cya ‘Cocaïne’ ku bakiliya basabye Pizza ifite nomero ya 40 ku rutonde rwa Pizza zigurishwa muri iyo Resitora.
Israel yemeje ko igisirikare cyayo cyishe Hachem Safieddine, wari mubyara wa nyakwigendera Hassan Nasrallah ndetse akaba ari we wahabwaga amahirwe yo kuzamusimbura ku buyobozi bw’umutwe wa Hezbollah.
Abashinzwe kwamamaza Donald Trump wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku ruhande rw’aba Repubulikani, bikomye ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza (Labour Party) barishinja ko ririmo kwivanga mu matora binyuze mu gushyigikira ibikorwa byo kwamamaza mukeba we Kamala Harris w’umu Demukarate.
Nyuma y’amakuru y’ibihuha yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse agatambuka mu binyamakuru bitandukanye avuga ko Perezida wa Cameroun, Paul Biya yitabye Imana, yongeye kugaragara mu ruhame mu gihugu cye.
Umugabo wo muri Colombia, yagize ibyago byo kwisanga yitiranwa n’umuntu amazina yombi kandi uwo bitiranwa ashakishwa n’inzego z’umutekano, bituma afungwa inshuro eshatu (3) mu myaka 13, kubera kumwitiranya.
Igisirikare cya Israel, cyasabye imbabazi ku bw’abasirikare batatu ba Lebanon bishwe ku cyumweru mu gitero iki gihugu cyagabye mu burasirazuba, mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa Hezbollah.
Igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere, cyagabye ibitero simusiga ahari icyicaro gikuru c’ishami rishinzwe ubutasi mu mutwe w’abarwanyi ba Hezbollah binahitana bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe.
Muri Argentine, umubyeyi yatanze ikirego mu rukiko mbonezamubano, asaba ko rumukuraho inshingano zo kwita ku mwana we w’umukobwa w’imyaka 22 mu buryo bw’amikoro (financially), kubera ko yanze kwiga Kaminuza ngo ayirangize ashake akazi yirwaneho.
Inzu ya Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yagabweho igitero cy’indege zitagira abapilote ku bw’amahirwe gisanga adahari ndetse nticyagira n’abantu gihitana nk’uko byemejwe na Israel.