• Nyuma y’imyaka 65, u Bufaransa bukuye ingabo zabwo muri Senegal

    Hari hashize imyaka isaga 60, u Bufaransa buhoza ingabo zabwo muri Senegal, ariko kuri uyu wa 17 Nyakanga bwatanze ibirindiro bya nyuma muri Senegal, akaba ari nabyo byari bisigaye muri Afurika y’u Burengerazuba n’iyo hagati.



  • Muhammadu Buhari wayoboye Nigeria yitabye Imana

    Muhammadu Buhari wayoboye Nigeria yitabye Imana

    Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yemeje urupfu rwa Muhammadu Buhari wabaye Perezida w’icyo gihugu inshuro ebyiri, witabye Imana ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, afite imyaka 82, akaba yaguye i Londres mu Bwongereza, aho yari amaze ibyumweru avurirwa.



  • Perezida Félix Antoine Tshisekedi

    Tshisekedi yaba ari we zingiro ry’umutekano muke muri RDC?

    Kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yajya ku butegetsi umwuka mubi wongeye kubyuka, by’umwihariko mu Burasizuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse binatuma umutwe wa M23 ufata umwanzuro wo gufata intwaro batangiza urugamba, rwasize bigarurire igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, (…)



  • Uwiyise Yezu yakatiwe gufungwa imyaka 12

    U Burusiya: Uwiswe ‘Yezu wa Siberia’ yakatiwe gufungwa imyaka 12

    Sergey Torop yakatiwe gufungwa imyaka 12, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n’imitungo bya bamwe mu bayoboke b’idini rye yise ‘Idini ry’isezerano rya nyuma’ (Église du Dernier testament).



  • Texas: Abarenga 100 bahitanywe n’imyuzure

    Imibare iheruka yatangajwe n’abayobozi muri Texas, igaragaza ko abantu 104 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure, ibintu Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko ari ko kaga gakomeye kagwiriye igihugu mu myaka 100 ishize.



  • Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye mu birori byo Kwibohora

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’abanyarwanda bahatuye, bahuriye mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo Kwibohora, umuhango wabereye muri Hotel Hilton -Les Tours Jumelles.



  • Elon Musk

    Elon Musk yashinze ishyaka yise ‘Parti de l’Amérique’

    Umuherwe w’Umunyamerika ari na we nyiri urubuka rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Elon Musk, yashinze ishyaka rye yise Parti de l’Amérique, abasesenguzi bakavuga ko ari ikintu gikomeye muri politiki ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahari hasanzwe amashyaka abiri gusa akomeye asimburana ku butegetsi.



  • Ruto yemeza ko arimo kubaka urusengero muri Perezidanzi (Ifoto: Uzalendo News)

    Kenya: Ntibavuga rumwe ku rusengero Ruto arimo kubaka muri Perezidansi

    Perezida wa Kenya, William Ruto arimo kubaka urusengero runini muri Perezidansi y’iki gihugu, ariko abaturage ntibabyumva kimwe kuko babona bitari bikwiye, gusa we akavuga ko ntawe ugomba kwitambika uwo mushinga, cyane ko amafaranga azakoreshwa azava ku mufuka we.



  • Minisitiri Kipchumba Murkomen

    Kenya: Minisitiri yagowe no gusobanura icyatumye atanga amabwiriza yo kurasa abigaragambya

    Muri Kenya, Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri icyo gihugu, Kipchumba Murkomen, yakomerewe no gusobanura impamvu yatumye atanga amabwiriza kuri Polisi, yo kurasa no kwica abaturage bigaragambya.



  • Pakistan: Abasirikare 16 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

    Muri Pakistan, umwiyahuzi yashoye imodoka yari arimo yuzuye ibisasu ku mudoka zari zitwaye abasirikare b’icyo gihugu, 16 muri bo bahasiga ubuzima, nk’uko inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu zabitangarije AFP.



  • Kenya: Abigaragambya barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi

    Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi.



  • Hatanzwe agahenge k

    Iran na Israel byemeranyijwe agahenge nyuma y’ubusabe bwa Trump

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 yatangaje ko igihugu cye cyemeranyijwe na Israel agahenge ko kuba bahagaritse intambara, nyuma yo kubisabwa na Perezida Donald Trump.



  • Madagascar: Abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye

    Muri Madagascar, mu Murwa mukuru Antananarivo, abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye bariye mu birori by’isabukuru, byabaye ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.



  • Trump yasabye abaturage bose kuva muri Tehran

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Tump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yavuze ko "buri muntu agomba kwihutira guhita ava mu Mujyi wa Tehran (Iran)".



  • Minisitiri w’Ubutabera wa DRC ari kugererwa mu kebo yagereyemo abandi

    Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, yabujijwe kurenga umurwa mukuru Kinshasa mu gihe hagitegerejwe ko atangira gukurikiranwa mu nkiko.



  • Congo yakomanyirije Kabila mu itangazamakuru

    Ibitangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahawe itegeko ryo kutavuga kuri Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu n’ishyaka rye rya People’s Party for Reconstruction and Democracy (PPRD).



  • Trump yasinye itegeko rikumira Abarundi, Abanya-Somalia n’abandi muri Amerika

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage bo mu bihugu birimo n’u Burundi kwinjira muri icyo gihugu kubera impamvu z’umutekano, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House.



  • Umunyarwanda Mary Baine yabaye umuyobozi w’ihuriro nyafurika ry’imisoro

    Mary Baine, wabaye Komiseri Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA), yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa mushya w’Inama Nkuru y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuyobozi bw’Imisoro (ATAF), asimbuye Logan Wort wari uri kuri uyu mwanya kuva ryashingwa mu 2009.



  • Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

    Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria yasuye ishuri ryo muri iki gihugu ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) rizwi nka National School of Artificial Intelligence (ENSIA).



  • Umunyarwanda yabaye Ambasaderi w’umwaka muri Canada

    Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yahawe igihembo cya Ambasaderi w’umwaka muri iki Gihugu.



  • Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan

    Perezida Paul Kagame yageze i Astana, Umurwa Mukuru wa Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi agirira muri iki Gihugu ndetse akazitabira Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana (Astana International Forum).



  • Joseph Kabila wayoboye RDC yageze i Goma

    AFC/M23 yemeje ko Joseph Kabila yageze i Goma

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, nibwo ubuyobozi bwa AFC/M23, Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwatangaje ko bwishimiye ko uwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange, yageze mu bice bagenzura.



  • Joseph Kabila yambuwe ubudahangarwa

    RDC: Joseph Kabila yambuwe ubudahangarwa

    Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe cy’imyaka 18, yambuwe ubudahangarwa na Komisiyo idasanzwe ya Sena yari ifite inshingano zo gusuzuma ubusabe bwo kubumwambura.



  • Matata Ponyo wabaye Minisitiri w

    RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

    Matata Ponyo Augustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), hagati y’umwaka wa 2012-2016 mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, yakatiwe n’urukiko igihano cyo kumara imyaka 10 akora imirimo y’agahato, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa.



  • Abagera kuri Miliyoni 295 bafite ikibazo cy’inzara ikabije - UNICEF

    Raporo ya UNICEF yagaragaje uko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’imirire mibi cyakomeje kwiyongera mu myaka 6 yikurikiranya, ku buryo abagera kuri Miliyoni 295 bafite ikibazo cy’inzara ikabije.



  • U Burusiya na Ukraine bemeranyijwe guhererekanya imfungwa

    U Burusiya na Ukraine byemeranyijwe guhererekanya imfungwa z’intambara 1000 kuri buri ruhande, ariko byananiwe kwemeranya ku bijyanye no guhagarika intambara.



  • Nigeria: Icyorezo cya ‘Lassa Fever’ cyahitanye abantu 138

    Muri Nigeria, icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138 guhera muri Mutarama 2025, nk’uko bigaragarazwa muri raporo yatangajwe n’ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo (The Nigeria Centre for Disease Control and Prevention ‘NCDC’).



  • OMS igiye kugabanya 1/2 cy’abakozi bayo

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hagiye kubaho igabanywa mu bakozi b’uwo muryango, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kuvugurura imikorere yawo, nyuma y’uko Amerika itangaje ko itakiri umunyamuryango, ndetse igahagarika inkunga yashyiragamo.



  • Papa Leo XIV yemeza ko ari umufana wa Tennis

    Papa Leo XIV ni umufana ukomeye wa Tennis

    Robert Cardinal Prevost yatowe nka Papa ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ku munsi wa kabiri w’amatora kuko uwa mbere wari warangiye Abakaridinali batabashije kwemeranya k’ugomba kuba Papa.



  • Nigeria: Guverinoma yakuyeho buruse zo kwiga mu mahanga

    Nigeria yavuze ko yafashe icyemezo cyo gukuraho buruse z’abiga mu mahanga kubera ubukungu buhagaze nabi.



Izindi nkuru: