Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yashimangiye ko u Rwanda rwafunguriye imiryango ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari, ndetse agaragaza umuhate wa Guverinoma mu gushyiraho imikorere myiza, kugira ngo abashoramari bagere ku ntego zabo.
Muri Argentine, umugabo yatsinze urubanza yaburanagamo na sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google, maze ruyitegeka kumwishyura Amayero 12.000.
Abofisiye babiri muri Polisi y’u Rwanda, IP. Vedaste Nsabimana na IP. Gaston Gatsinzi, bari mu basoreje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi ya Turukiya.
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu, yateguye igikorwa cyiswe “Meet Rwanda in China" giteganijwe kuva ku ya 1 kugeza ku ya 2 Kanama 2025 mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei.
Byamenyekanye ko umudiplomate wafunzwe ari uwitwa Mutebwa Mulumba Jean de Dieu usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri Ambasade ya RDC mu Bubiligi, mu Buholandi no muri Luxemburg.
Umudipolomate wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Bulgaria nyuma yo gufatanwa n’abandi bantu babiri bashaka kwinjiza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.
Mu Bwongereza, umugabo yihakanye umwana we, agambana n’umuganga ukora muri Laboratwari ipima iby’amasano y’amaraso (DNA/AND), kugira ngo asohore ibisubizo byemeza ko ntaho ahuriye n’umwana bityo bimurinde gutanga indezo asabwa y’Amadolari y’Amerika 125,000.
Syria na Israel byemeranyijwe ku gahenge mu ntambara bahanganyemo nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Turukiya Tom Barrack, dore ko igihugu cye cyabaye umuhuza muri iyi gahunda.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’Ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa Gatandatu bashyize umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho (Declaration of Principles) ikubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye.
Abanye-Congo barimo Moise Katumbi umuherwe akaba n’umwe mu banyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi, ntibakozwa iby’amasezerano Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iheruka kugirana n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi.
Hari hashize imyaka isaga 60, u Bufaransa buhoza ingabo zabwo muri Senegal, ariko kuri uyu wa 17 Nyakanga bwatanze ibirindiro bya nyuma muri Senegal, akaba ari nabyo byari bisigaye muri Afurika y’u Burengerazuba n’iyo hagati.
Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, yemeje urupfu rwa Muhammadu Buhari wabaye Perezida w’icyo gihugu inshuro ebyiri, witabye Imana ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025, afite imyaka 82, akaba yaguye i Londres mu Bwongereza, aho yari amaze ibyumweru avurirwa.
Kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yajya ku butegetsi umwuka mubi wongeye kubyuka, by’umwihariko mu Burasizuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse binatuma umutwe wa M23 ufata umwanzuro wo gufata intwaro batangiza urugamba, rwasize bigarurire igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, (…)
Sergey Torop yakatiwe gufungwa imyaka 12, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n’imitungo bya bamwe mu bayoboke b’idini rye yise ‘Idini ry’isezerano rya nyuma’ (Église du Dernier testament).
Imibare iheruka yatangajwe n’abayobozi muri Texas, igaragaza ko abantu 104 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure, ibintu Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko ari ko kaga gakomeye kagwiriye igihugu mu myaka 100 ishize.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’abanyarwanda bahatuye, bahuriye mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo Kwibohora, umuhango wabereye muri Hotel Hilton -Les Tours Jumelles.
Umuherwe w’Umunyamerika ari na we nyiri urubuka rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Elon Musk, yashinze ishyaka rye yise Parti de l’Amérique, abasesenguzi bakavuga ko ari ikintu gikomeye muri politiki ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahari hasanzwe amashyaka abiri gusa akomeye asimburana ku butegetsi.
Perezida wa Kenya, William Ruto arimo kubaka urusengero runini muri Perezidansi y’iki gihugu, ariko abaturage ntibabyumva kimwe kuko babona bitari bikwiye, gusa we akavuga ko ntawe ugomba kwitambika uwo mushinga, cyane ko amafaranga azakoreshwa azava ku mufuka we.
Muri Kenya, Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri icyo gihugu, Kipchumba Murkomen, yakomerewe no gusobanura impamvu yatumye atanga amabwiriza kuri Polisi, yo kurasa no kwica abaturage bigaragambya.
Muri Pakistan, umwiyahuzi yashoye imodoka yari arimo yuzuye ibisasu ku mudoka zari zitwaye abasirikare b’icyo gihugu, 16 muri bo bahasiga ubuzima, nk’uko inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu zabitangarije AFP.
Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025 yatangaje ko igihugu cye cyemeranyijwe na Israel agahenge ko kuba bahagaritse intambara, nyuma yo kubisabwa na Perezida Donald Trump.
Muri Madagascar, mu Murwa mukuru Antananarivo, abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye bariye mu birori by’isabukuru, byabaye ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Tump, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yavuze ko "buri muntu agomba kwihutira guhita ava mu Mujyi wa Tehran (Iran)".
Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, yabujijwe kurenga umurwa mukuru Kinshasa mu gihe hagitegerejwe ko atangira gukurikiranwa mu nkiko.
Ibitangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahawe itegeko ryo kutavuga kuri Joseph Kabila wayoboye iki Gihugu n’ishyaka rye rya People’s Party for Reconstruction and Democracy (PPRD).
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage bo mu bihugu birimo n’u Burundi kwinjira muri icyo gihugu kubera impamvu z’umutekano, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House.
Mary Baine, wabaye Komiseri Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA), yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa mushya w’Inama Nkuru y’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuyobozi bw’Imisoro (ATAF), asimbuye Logan Wort wari uri kuri uyu mwanya kuva ryashingwa mu 2009.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria yasuye ishuri ryo muri iki gihugu ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) rizwi nka National School of Artificial Intelligence (ENSIA).