Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na M23, yashyizeho amabwiriza yo kurekura ingendo mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ndetse bihita bikurikizwa.
Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou-Nguesso aratangaza ko nta mpamvu n’imwe yo gufatira u Rwanda ibihano, kubera urwitwazo rw’Intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Abarwanyi ba M23 bageze ku mupaka wa mbere uhuza Bukavu na Rusizi uzwi nka Rusizi ya mbere, bakaba bahageze saa tatu na mirongo ine (9h40) zo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gasahyantare 2025. Aba barwanyi bahageze batarasanye, bakomeza bajya ku mupaka wa kabiri.
Mahamoud Ali Youssuf wo mu Gihugu cya Djibouti niwe watorewe manda y’imyaka ine, ku mwanya w’Umunyambanga mukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AUC asimbuye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Intambara z’urudaca ku mugabane wa Afurika, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije cyagarutsweho mu mbwirwaruhame zagejejwe ku bateraniye ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia, hasabwa ko hashyirwa imbaraga mu kuzihagarika binyuze mu buryo bwa Politiki.
Perezida Kagame yavuze ko kubaka umugabane wa Afurika mu nzego zirimo ubuzima, bitari bikwiye ko bishakirwa ubushobozi ku bandi.
Imibiri y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baherutse gupfira mu ntambara Umutwe wa M23, uhanganyemo n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC n’abafatanyabikorwa bayo, yagejejwe iwabo nyuma y’ibyumweru bitatu biciwe i Goma.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwiyemeje gukomeza akazi karwo, ko gutanga ubutabera nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA) Donald Trump, ashyize umukono ku iteka ryo gushyira ibihano ku bakozi barwo.
Komisiyo y’Umutekano n’Ubusugire bw’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo irimo guhata ibibazo Minisiteri y’Ingabo ku kibazo cy’ingabo zabo ziri muri Kongo, zikaba zaratakaje abasirikare 14 mu rugamba bafatanya na FARDC mu kurwanya M23.
Raporo yakozwe n’abashakashatsi batandukanye yagaragaje ko Tunisia yirukanye abimukira, ikabagurisha kuri Libya, nk’uko byasobanuriwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ku nshuro ya mbere tariki 29 Mutarama 2025, ibikubiye muri iyo raporo ngo bikaba bishimangira ikibazo ibyo bihugu byombi bifite, mu bijyanye no guhungabanya (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, Abanyarwanda baba muri Nigeria n’inshuti zabo bizihije umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro yawo ya 31, mu ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2015, abaturage ba Goma bakoze umuganda wo gukuraho imyanda yanyanyagijwe mu mujyi mu gihe cy’imirwano ya M23 n’abasirikare ba FARDC ubu bamaze kwamburwa intwaro, abacanshuro bagasubira mu bihugu bakomokamo, naho FDLR na Wazalendo bakishyikiriza umutwe wa M23.
Inama idasanzwe ihuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC yateranye iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), umwe mu banyamuryango.
Uganda yamaze kwemeza ko virusi itera icyoreza cya Ebola yageze mu Murwa mukuru Kampala, ndetse ikaba yamaze kwica umurwayi umwe, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo Gihugu.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yabwiye itangazamakuru ko bakemura ikibazo cy’umuriro mu masaha 48 mu mujyi wa Goma no mu nkengero zaho, ariko mu isaha imwe 75% by’abakoresha umuriro mu mujyi wa Goma batangiye gucana.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gahunda yihaye yo guhangana n’abimukira bari muri Amerika kandi badafite ibyangombwa byo kuhaba, agiye gusinya iteka rya risaba inzego za gisirikare n’izishinzwe umutekano kwagura Gereza ya Guantanamo, igashobora kwakira nibura abantu 30.000.
Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, yatangaje ko batarwanya igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ahubwo barimo kurwanya ubutegetsi butagize icyo bumarira abaturage.
Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa yahamagariye abantu bose bayirwanyaga kimwe n’ abanyamakuru bayivuga nabi kugaruka mu kazi.
Umuhuzabikorwa wa AFC Corneille Nanga yagiranye ikiganiro n’ abanyamakuru mu mujyi wa Goma atangaza ko bihaye amasaha 48 bagakemura ibibazo basanze mu mujyi wa Goma bagakomeza urugamba ruberekeza i Kinshasa gukuraho ubutegetsi.
Inyeshyamba za M23 ziherutse gufata umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) zabwiye abanyamakuru ko kuvuga ko u Rwanda rufasha M23 ari uburyo bwo Kinshasa yahisemo bwo kuyobya amahanga ku bushake.
Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC) ndetse n’abo bafatanyije barimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro, Abarundi na SADC mu ntangiriro z’iki cyumweru birukanywe mu mujyi wa Goma mu ntambara ikomeye bamazemo imyaka ibiri bahanganye n’inyeshyamba za M23.
Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Sudani y’Epfo, abakozi 20 bo mu bucukuzi bwa peteroli baguye mu mpanuka y’indege, umwe akarokoka.
Mu Majyaruguru y’u Buhinde, abantu 30 bapfuye, abandi 90 barakomereka mu muvundo wabaye ubwo imbaga y’abantu benshi bari mu rugendo-nyobokamana (pèlerinage) rwitwa ‘Kumbh Mela’, rujyana no kwiroha mu mazi y’ahahurira imigezi mitagatifu, yoza ibyaha nk’uko biri mu myizerere y’idini ya Hindu babyiganaga, bamwe bakagwa (…)
Muri Kenya, Guverinoma yahagaritse ifunguro ry’ubuntu ryagenerwaga abasirikare ba Kenya, KDF, ku manywa, hashyirwaho gahunda yo kujya umuntu yiyishyurira uko agiye gufata iryo funguro, iyo gahunda ikaba yiswe ‘PAYE’(Pay-As-You-Eat).
Muri Koreya y’Epfo, raporo y’iperereza ku cyateje impanuka y’indege ya Kompanyi ya Jeju, yasohotse igaragaza ko iyo mpanuka yatewe n’imbata y’i gasozi (Baikal teal), kuko ibyaje muri moteri y’iyo ndege hagaragayemo amababa y’iyo mbata, ndetse n’utunyangingo duto duto twayo (DNA), dukwirakwiye hose muri moteri.
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yongeye gufungurwa abantu bari baheze i Goma bataha mu Rwanda, nyuma y’uko uyu mujyi ufashwe na M23.
Imirwano irakomeje hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba M23 mu mujyi wa Goma.
Abakozi ba MONUSCO n’imiryango yabo babaga mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye guhungishirizwa mu Rwanda.