Icyamamare Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakaba barabyaranye, yizihije isabukur y’imyaka 44 y’amavuko, yaba Diomand ntiyaza mu birori ndetse na Shakib Lutaaya umugabo wa Zari bari kumwe ubu ntiyabizamo, maze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga babivugaho byinshi.
Omar al-Bashir, wayoboye Sudani imyaka 30 mbere yo guhirikwa ku butegetsi, akanatabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa gisirikare, yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe butameze neza.
Mu nama y’Akanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano Isi, i New York, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yamaganye ibyaha by’intambara birimo gukorwa n’u Burusiya mu gihugu cye, asaba ko Putin ahatirwa guhagarika intamabara akayoboka amahoro.
Muri Kenya, umuganga witwa Dr Desree Moraa Obwogi, wakoraga mu bijyanye no gutera ibinya abarwayi bagiye kubagwa mu Bitaro byitwa Hospital Gatundu Level 5, yasanzwe mu nzu ye yapfuye, aho inshuti zatangaje ko urupfu rwe rwaba rwatewe n’akazi kenshi kugarije abaganga bo muri icyo gihugu.
Muri Tanzania mu Ntara ya Kagera, umwarimu witwa Adrian Tinchwa w’imyaka 36 y’amavuko, wigisha ku ishuri ribanza rya Igurwa, yatawe muri yombi na Polisi, akurikiranyweho kwica umunyeshuri witwa Phares Buberwa, wigaga mu mwaka wa gatatu kuri iryo shuri ariko mu yisumbuye.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere ya Kenya Airways, yatangaje ko imyigaragambyo y’abakozi bayo yabaye tariki 11 Nzeri 2024, yayihombeje arenga miliyoni 80 z’amashilingi bitewe nuko hari abagenzi basubijwe amatike y’ingendo zabo.
Donald Trump, wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wa 45, yatangaje ko naramuka atsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka atazongera kwiyamamaza mu ya 2028.
Perezida William Ruto, yasuye Abapolisi 400 ba Kenya bari muri Haiti, avuga ko hari n’abandi 600 bitegura koherezwa muri icyo guhugu mu byumweru bikeya biri imbere.
Muri Niger, imvura nyinshi yateje imyuzure yatumye itangira ry’umwaka w’amashuri ryigizwa inyuma hafi ukwezi kose, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu.
Umutwe wa Hezbollaha wo muri Lebanon, wigambye ko mu ijoro ryo ku wa gatandatu warashe ibisasu birenga 100 mu Majyaruguru ya Israel, wibasira ibigo bitandukanye bya gisirikare.
Mu Buhinde, umuganga arashinjwa kuba nyirabayazana w’urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko, nyuma yo kumubaga avuga ko agiye kumukuramo utubuye two mu gasabo k’indurwe kandi nta bumenyi abifitiye, akabikora arebera kuri videwo zo kuri YouTube.
Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko adashobora kuzitabira ikiganiro mpaka na Kamala Harris, cyari giteganyijwe mbere y’amatora yo mu Ugushyingo uyu mwaka.
Umugabo wo mu Bushinwa, uri mu myaka 60 y’amavuko yakuwe amenyo 23 aterwamo n’andi 12 ku munsi umwe, bimuviramo gupfa, nyuma yo kwivuriza ku ivuriro ry’amenyo ryabugenewe.
Umuyobozi mukuru mu bagize umutwe wa Hezbollah, Ibrahim Aqil, yaguye mu gitero cyagabwe na Israel mu Majyepfo y’Umujyi wa Beirut.
Muri Uganda, umugabo yahururanye umuhoro agiye kurwanya umuturanyi we wamusambanyirizaga umugore, ariko agira ibyago asanga amurusha ingufu, ahita amutemesha uwo muhoro amuca ukuboko.
Abarenga ibihumbi 70 barwanaga mu gisirikare cy’ u Burusiya ni bo bamaze kugwa mu ntambara yo muri Ukraine kugeza ubu, ndetse abenshi biganjemo abakorerabushake.
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yatangaje icyumweru cya nyuma cyo kwitegura guca burundu ikoreshwa rya telefoni zigezweho n’imbuga nkoranyambaga ku bana bafite munsi y’imyaka 17.
General Abdel Fattah al-Burhan, uyoboye Leta y’inzibacyuho muri Sudani yatangaje ko yiteguye gusahaka ibisubizo byose ku cyemezo cyo guhagarika imirwano ihuje ingabo za Leta ayoboye n’umutwe wa Rapid Support Forces.
Mu Buyapani, umugabo w’imyaka 38 y’amavuko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, kubera guhamagara umugore kuri telefoni inshuro zirenga 100 ku munsi yiyoberanyije, kandi no mu gihe amwitabye ntagire icyo avuga agaceceka kugeza ubwo umugore akupye telefoni.
Muri Espagne, umugabo yihimbiye inzira itangaje yo kubona amafaranga, aho yica ubukwe bw’abandi cyangwa se agateranya umukwe n’umugeni abeshya ko akundana n’umwe muri bo, bagashwana. Ibyo bigatuma hari abamwishyura kugira ngo yice ubukwe bwabo igihe bumva batabushaka cyangwa se ubw’inshuti zabo batifuriza gukora ubukwe.
Umugore yatangiye gusaba gatanya nyuma y’iminsi 40 gusa akoze ubukwe, akavuga ko abangamiwe cyane no kuba umugabo we atajya yoga, ku buryo muri iyo minsi yose 40 bamaze babana, ngo yihanaguje amazi inshuro esheshatu gusa, nabwo umugore yabanje kumutakambira.
Umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon na Guverinoma ya Iran, birashinja Israel guturitsa ibikoresho by’itumanaho bikoreshwa n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ryongera umubare w’Ingabo, aho bizatuma igisirikare k’Igihugu cye kibarirwa abagera kuri miliyoni imwe n’igice.
Muri Nigeria, Umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’iki gihugu yasenye urukuta rwa Gereza imfungwa 281 ziratoroka.
Tito Jackson, umwe mu bashinze itsinda Jackson 5 kabuhariwe mu njyana ya pop akaba n’umuvandimwe wa nyakwigendera Michael Jackson, yitabye Imana ku myaka 70; ariko impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana.
Mu gihugu cya Nigeria hakomeje ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abantu 40 barohamye mu mugezi bari mu bwato ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo bajyaga guhinga mu mirima yabo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu.
Donald Trump, wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yahungishijwe igitaraganya, avanwa ku kibuga cye akoreraho siporo, cyitwa Trump National Golf Club, kiri muri West Palm Beach muri Leta ya Florida, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwahumvikaniye.
Umugabo uherutse kugaba igitero kuri Perezida wa Comoros, Azali Assoumani, yitwaje icyuma yaguye muri gereza yari afungiyemo nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutabera muri iki gihugu.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Comoros, yatangaje ko Perezida w’iki gihugu cy’Ikirwa, Azali Assoumani yakomerekeye mu gitero cy’umuntu witwaje icyuma.
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yaburiye Umuryango wo gutabarana wa OTAN/NATO, ko nuhirahira ukemerera Ukraine gukoresha misile ziterwa ku ntera ndende, zikagera hagati mu Burusiya, intambara iri buhindure isura yerekera ku bihugu by’u Burayi na Amerika.