Muri Kenya, umugore arafatwa nk’intwari nyuma yo gukomeretswa na kimwe mu bitera byari bigiye kwibasira umwana w’uruhinja w’umukoresha we.
Nyina w’umuhanzi w’icyamamare Sean John Combs, uzwi nka P Diddy, yavuze ko ababajwe cyane n’ibirego bishinjwa umwana we, anongeraho ko ari ‘ibinyoma’.
Inzego z’umutekano za Iran zatangaje ko Jenerali Esmail Qaani atigeze amenyekana aho yaba aherereye guhera mu cyumweru gishize ubwo ingabo za Israel zagabaga ibitero mu gace k’Amajyepfo ya Beirut, Umurwa mukuru wa Lebanon aho uwo Jenerali yari ari mu ruzinduko, bikaba bivugwa ko yaburiwe irengero ari kumwe n’Umuyobozi wo (…)
Umurusiya w’umuhanga muri siyansi yatangaje ko yishyize akamashini mu bwonko kagenzura inzozi ze mu gihe asinziriye, kandi yemeza ko ari we wibaze ubwe akabyikorera yibereye iwe mu cyumba cy’uruganiriro.
Urwego rwashyizweho muri Ukraine rushinzwe gukora iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’u Burusiya kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine, rutangaza ko imfungwa z’intambara 93 zishwe n’u Burusiya.
Muri Kenya, ahitwa Malivini-Makindu, umugabo akurikiranyweho kwica umuvandimwe we, nyuma y’intonganya zikomeye zavutse mu gihe cyo gutegura igikorwa cyo gushyingura mukuru wabo wari wapfuye.
Muri Kenya, mu Mujyi wa Eldoret, Samson Kandie, umukinnyi wamamaye mu gusiganwa ku maguru yatewe n’abantu iwe mu rugo baramwica, umurambo bawusiga uboheshejwe umugozi ku maguru no ku maboko nk’uko byatangajwe n’umukobwa wa nyakwigendera.
Umugabo wo muri Taiwan, yahanishijwe gufungwa amezi abiri muri gereza no gutanga amande ya miliyoni 3.04 z’Amadorali akoreshwa muri icyo gihugu (ni ukuvuga Amadolari y’Amerika 91.350), nyuma y’uko inyoni ye ya Gasuku, itumye umuntu wari urimo muri siporo yo kwiruka agwa, aravunika.
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macro, i Paris mu Bufaransa, ubwo yatangizaga inama ya 19 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yavuze ko ururimi rw’igifaransa rufasha mu guhahirana no gukorana ubucuruzi.
Umugore wo mu Bushinwa, waremanywe umwihariko wo kugira nyababyeyi ebyiri, yabyaye abana b’impanga, buri mwana akaba yarakuriye muri nyababyeyi ye yihariye.
Abantu 23 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yandikiye urukiko rukuru i Nairobi, asaba ko ruhagarika umugambi w’abaheruka gusaba ko yeguzwa akavanwa ku nshingano.
Mama w’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yavuze ko yifuza ko umwana we yashaka umugore, nibura nawe akagira umugore babana, ariko cyane cyane yifuza ko umugore yashaka yaba yubaha Imana kandi asenga.
Ubwato bwitwa Merdi bwari butwaye abantu barenga 100 n’ibicuruzwa, buvuye mu Karere ka Karehe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwerekeza mu mujyi wa Goma ahitwa Kituku bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu.
Ibinyamakuru bitatu byo muri Tanzania byahagaritswe ku mbuga za internet nyuma yo gutangaza amashusho y’amakorano, ubutegetsi bwa Tanzania bwafashe nk’anenga Perezida Samia Suluhu Hassan.
Muri Ghana, sosiyete sivile, amashyirahamwe n’amahuriro atandukanye (syndicats) ndetse n’abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri icyo gihugu batangije imyigaragambyo y’iminsi itatu itangira uyu munsi ku wa Kane tariki 3 Nzeri 2024.
Kuri uyu wa Gatatu, bwa mbere Israel itangiye icyo yise igikorwa cyo guhashya umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, impande zombi zahanganiye ku butaka bwa Lebanon.
Inteko Ishinga Amategeko mu Buyapani, yaraye ishyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Shigeru Ishiba, wari usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma icyuye igihe.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amageko muri Kenya, batangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvanaho Visi Perezida wa Kenya.
Muri Thailand umugore wari urwaye, yikubise hasi mu biro ku kazi yitaba Imana nyuma y’uko yari yasabye umukoresha we uruhushya rwo kuruhuka akarumwima.
Muri Kenya, umugabo yafatanywe imodoka yari yarabuze itwawe n’umushoferi w’umugore ukomoka mu Mujyi wa Mombasa nyuma akaburirwa irengero, ubu akaba arimo kubazwa uko yabonye iyo modoka ndetse n’aho uwari uyitwaye yagiye.
Mu gihugu cya Nigeria mu kigo cyororerwamo inyamaswa cy’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Olusegun Obasanjo i Abeokuta, mu murwa mukuru w’intara ya Ogun intare yishe umukozi wari ugiye kugaburira inyamaswa.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko Kiliziya ikwiye kwicuza igaterwa isoni ndetse igasaba imbabazi ku byaha bishingiye ku gitsina, bamwe mu bashumba bayo bagiye bakorera abana bato.
Muri Kenya, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, 242 bemeje ubusabe bwo kweguza Visi Perezida Rigathi Gacagua, mu gihe Depite Didmus Barasa yahawe inshingano zo gukurikirana iby’iyo dosiye.
Algeria nyuma yo gushinja Maroc kugira uruhare mu bikorwa biyihungabanyiriza ituze n’umudendezo, yatangaje ko ishyizeho Visa ku Banyamaroc ku buryo ntawe uzongera kwinjira muri Algeria atabanje kuyisaba, mu gihe ubundi ntazo bajyaga basabwa.
Umugabo wo mu Buyapani, witwa Iwao Hakamada w’imyaka 88, wari umaze imyaka 50 afunze ategereje guhabwa igihano cy’urupfu yakatiwe, yagizwe umwere n’urukiko nyuma yo gusanga ibimenyetso byakoreshejwe aregwa ari ibihimbano.
Umugabo wo muri Thailand witwa Kittikorn Songsri, w’imyaka 36 y’amavuko, yiyemerera ko yatawe muri yombi yari amaze imyaka 20 akora ubuvuzi bwo kubaga abasore n’abagabo bashaka kongera ingano y’ibitsina byabo (Performing penis enlargement procedures), kandi nta mpamyabushobozi yabyo afite, kuko yize amashuri atatu yisumbuye (…)
Abagabo batatu barimo Oswald Homeky wahoze ari Minisitiri w’imikino, Col. Djimon Dieudonné Tévoédjrè umukuru w’umutwe w’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu n’umucuruzi Olivier Boko wari inshuti ya Perezida Talon, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.
Icyamamare Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz ndetse bakaba barabyaranye, yizihije isabukur y’imyaka 44 y’amavuko, yaba Diomand ntiyaza mu birori ndetse na Shakib Lutaaya umugabo wa Zari bari kumwe ubu ntiyabizamo, maze bamwe mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga babivugaho byinshi.
Omar al-Bashir, wayoboye Sudani imyaka 30 mbere yo guhirikwa ku butegetsi, akanatabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa gisirikare, yajyanywe mu bitaro nyuma y’uko ubuzima bwe butameze neza.