Muri Leta ya Plateau yo muri Nigeria, abantu basaga 30 bapfuye baguye mu bushyamirane bwabaye hagati y’abahinzi n’abashumba b’inka.
Impande zihanganye mu ntambara yo muri Sudani zemeranyijwe kurinda no kubahiriza uburenganzira bw’abasivili, harimo gutanga inzira yo gusohoka mu duce turimo kuberamo imirwani, ndetse no kunyuzwamo imfashanyo.
Muri Tunisia, umujandarume yarashe abantu bari bari imbere y’Isinagogi (aho Abayahudi basengera) bane barapfa abandi icyenda (9) barakomereka, nyuma na we araraswa arapfa.
Kuri uyu wa Kabiri 9 Gicurasi, u Burusiya bwizihije icyo bise ‘umunsi w’intsinzi’ ubibutsa gutsindwa kw’abanazi mu budage.
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gikorwa cyiswe ‘Around the World Embassy Tour 2023’, yakiriye abarenga 2,500 mu rwego rwo kwirebera ibyiza nyaburanga ndetse no gusobanukirwa byinshi bifuza kumenya ku Rwanda.
Polisi yo muri Zambia yavuze ko yatangije iperereza nyuma yo kubona raporo ivuga ko hari imodoka eshatu zibwe, hanyuma ikaza kuzisanga aho uwo mugore witwa Esther Lungu atuye.
Umuntu witwaje imbunda yinjiye mu gace k’ubucuruzi ka Dallas muri Leta ya Texas muri Amerika, yica abantu umunani mbere y’uko nawe yicwa, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwo muri ako gace.
Ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, bamwe mu Banyarwanda batuye mu Gihugu cya Senegal, bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’Ikigo cy’ishuri ryisumbuye ry’Abanyamerika (International School of Dakar/ISD), mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuco bategura buri mwaka, aho ibihugu binyuranye byerekana ibijyanye (...)
Umwami mushya w’u Bwongereza Charles III, uherutse gusimbura umubyeyi we Elisabeth II, yimikanywe n’Umugore we Camilla kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023.
Kugeza ubu abaturage ba Sudani nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, bafite ibibazo byinshi biterwa no kuba bamaze iminsi igera kuri 20 bugarijwe n’intambara.
Amashusho ya videwo atarabonerwa gihamya, arimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga z’u Burusiya yerekana umwotsi uturuka inyuma y’ibiro bya Perezida (Kremlin), nyuma y’igitero bivugwa ko cyagabwe n’indege itagira umupilote (drone).
Muri Uganda, umugore witwa Jackie Namubiru, arashinjwa kwica Mukeba we witwa Nakimera Lydia w’imyaka 23, nyuma yo kumutera urushinge rurimo uburozi, yarangiza agahita atoroka akabura.
Uko bucya n’uko bwira, hirya no hino ku Isi hakomeza kumvikana inkuru z’ibikorwa by’abantu bitangaje, ibiteye ubwoba, ariko n’ibiteye agahinda.
Uwo mugabo w’Umudage bise Jonathan M mu rwego rwo kugendera ku mategeko y’ubutavogerwa akurikizwa mu Budage, yatanze intanga ze mu mavuriro atandukanye afasha ababuze urubyaro mu Buholandi na Denmark, ndetse aziha n’abantu yamenyaniye na bo kuri murandasi, nk’uko byemejwe n’urukiko rw’akarere rwa La Haye (Hague District Court).
Padiri Munyeshyaka Wenceslas yirukanywe burundu na Papa Francis ku nshingano zose z’Igipadiri. Padiri Munyeshyaka akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nyuma agahungira mu Bufaransa, aho atuye kugeza n’ubu ndetse akaba yari yarakomerejeyo umurimo w’Ubupadiri muri Paruwasi (...)
Minisitiri w’Umurimo muri Uganda, Charles Okello Engola, wari ufite imyaka 64 y’amavuko, yarashwe n’uwari ushinzwe kumurinda ahita apfa aguye iwe mu rugo, ahitwa Kyanja muri Kampala.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko Miliyoni 25 z’abana bafite munsi y’umwaka umwe, hari zimwe mu nkingo z’ibanze batabonye kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyabangamiye guhunda y’ikingira isanzwe.
Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea-Conakry, Col. Mamadi Doumbouya, yasabye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano agamije ubufatanye, mu bijyanye n’ingendo z’indege zihuza Conakry na Kigali.
Maj. Gen. Jeff Nyagah, wari Umuyobozi Mukuru w’Ingabo w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ahita asimbuzwa.
Vatikani yatangaje ko bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Abalayiki bagera kuri 50% b’abagore bazafatanya n’Abepisikopi mu gikorwa cyo kwemeza imyanzuro ya Sinodi giteganyijwe i Roma mu Kwakira 2023.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko ritewe impungenge na Laboratwari yafashwe na rumwe mu mpande zirimo kurwana, kandi irimo udukoko twa zimwe mu ndwara zandura turimo imbasa, kolera, na Sars-CoV-2.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne aho yitabiriye inama ya Polisi Mpuzamahanga.
Imfungwa zimaze imyaka zifunzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gereza ya Guantanamo Bay, zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusaza ku buryo bwihuse cyane ‘accelerated ageing’, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC).
Ambasade y’u Rwanda muri Sudani yasabye Abanyarwanda bahatuye, kwitwararika ku bw’umutekano wabo kubera intambara iri muri iki gihugu, hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa RSF.
Abantu 10 bo mu muryango umwe, barimo abagore barindwi n’abagabo batatu, bishwe n’abantu bitwaje imbunda mu mujyi wa Pietermaritzburg, mu ntara ya KwaZulu-Natal (KZN) yo muri Afurika y’Epfo.
Abanyarwanda n’inshuti zabo bo mu Butaliyani bahahuriye mu mujyi wa Milano, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gusoza icyumweru cy’ icyunamo.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Guinea-Conakry, ari kumwe na Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu, Col. Mamadi Doumbouya, batashye ibikorwa remezo birimo umuhanda muremure (highway) witiriwe Paul Kagame.
Imirwano irimo kubera muri Sudani guhera ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, hagati y’abasirikare bashyigikiye Abdel Fattah al-Burhan n’abo mu mutwe wa ‘Rapid Support Forces (RSF)’ bayobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo bakunze kwita Hemedti, imaze kugwamo abasivili bagera ku 100 n’abandi benshi bakomeretse.
Abantu bane bahitanywe n’amasasu yarashwe mu kivunge mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuka muri Leta ya Alabama muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, abandi 28 barakomeretse, bamwe muri bo bakaba bamerewe nabi.