Banki nkuru ya Libya yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo byose nyuma y’uko umwe mu bayobozi bayo ashimutiwe mu murwa mukuru Tripoli n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Abantu bakunze gukora ingendo hirya no hino ku isi bagiriwe inama yo kwikingiza mu gihe baba bagiye mu bice by’umugabane wa Afurika byamaze kugaragaramo icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox).
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Thérèse Kayikwamba yavuze ko bashima intambwe yatewe mu kubahiriza agahenge.
Muri Colombia, umuganga yategetswe n’urukiko kuzafasha mu buryo bw’amikoro (amafaranga) umwana wavutse ababyeyi be batabishaka, kugeza uwo mwana agize nibura imyaka 18 y’amavuko, kuko umubyeyi we yateye inda bigakunda kandi uwo muganga yaramukoreye igikorwa cyo gufunga intanga ngabo kizwi nka ‘Vasectomy’.
Muri Uganda, nyuma y’imvura yari imaze ibyumweru bikeya igwa yateye ibiza byatumye inkangu ziriduka mu gace kajugunywamo imyanda mu Mujyi wa Kampala, zihitana abantu bagera kuri 21 nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu ndetse ibikorwa byo gushakisha abakorotse cyangwa se abapfuye bakiri munsi y’ibitaka n’ibyondo (…)
Mu gihe ibitero by’Ingabo za Ukraine bikomeje kwibasira agace ko ku mupaka wa Koursk mu Burusiya, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yavuze ko u Burusiya nabwo kuri iyi nshuro, bugomba kumva neza ingaruka z’intambara bwatangije muri Gashyantare 2022.
Muri Brazil, umwe mu babyeyi wari waje gushyigikira umukobwa we mu irushanwa ry’ubwiza ryaberaga mu gace ka Altamira, ntiyanyuzwe n’umwanya wa Kane uwo mukobwa we yagize, biramurakaza afata imbunda aza kurasa ku bakemurampaka, ntibyamuhira araswa n’inzego z’umutekano zarindaga aho ibirori byaberaga.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Guverinoma ya Perezida William Ruto wa Kenya kureka gukoresha ingufu z’umurengera ku baturage bigarambya ndetse no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Perezida Félix Tshisekedi yashinje ku mugaragaro uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila, kuba ari we watangije Alliance Fleuve Congo (AFC), umutwe wa politiki ufite n’igisirikare kiyobowe na Corneille Nangaa.
Muri Indonesia, umugabo w’imyaka 45 yishe umuturanyi we wahoraga amubaza impamvu ituma adashaka umugore kandi akuze ndetse agahora amwereka ko kuba angana atyo atarashaka ari ibintu bitangaje cyane.
Muri Sudani, abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bahanganye n’ikibazo cy’inzara no kutabona ibyo kurya bihagije, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Ishyirahamwe ry’Abaganga Batagira Imipaka Médecins Sans Frontières (MSF), ryatangaje ko abantu 654 ari bob amaze kwicwa n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (mpox).
U Buhinde bwohereje abandi basirikare ku mupaka wabwo na Bangladesh nyuma y’akaduruvayo ka politike kari muri icyo gihugu cy’abaturanyi ,kakurikiwe no guhirika ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Sheikh Mujibur Hasina nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo abantu hafi 300.
Igihugu cya Mali cyatangaje ko giciye umubano wacyo na Ukraine mu bijyanye na politike, nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru ba Ukraine yemeje ko Ukraine yagize uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweu gishize kigahitana benshi mu ngabo za Mali n’Abarusiya bakorana bya hafi na Mali, nk’uko byemejwe n’ubutegetsi bwa (…)
Muri Israel, umubare w’ababyeyi benshi bafite abana b’abahungu baguye mu ntambara, cyane cyane baguye ku rugamba ari abasirikare, bakomeje gusaba ko imirambo yabo yakurwamo intanga ngabo zikabikwa mu bikoresho bikonjesha byabugenewe, kugira ngo bazashobore kubona abazukuru bakomoka ku bana babo nubwo batakiriho.
Muri Somalia, abantu 37 nibo bamaze gupfa, naho abandi barenga 60 barakomereka harimo abakomeretse bikomeye cyane nyuma y’igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi.
Mu bice bimwe na bimwe byo muri Nigeria, havugwa umuco wo kugorora cyangwa se gutera ipasi amabere y’umwana w’umwangavu, bigakorwa batsindagira ikintu gishyushye cyane ku mabere mu gihe cyo kumera kugira ngo asubireyo kandi ngo ni ibintu bibabaza cyane ndetse bifatwa nko guhohotera abana kuko bibagiraho ingaruka z’igihe (…)
Muri Tanzaniya igihunyira n’inkende byabaye intandaro yakerereje urugendo rwa gariyamoshi amasaha abiri yose kubera ikibazo cy’amashanyarazi cyatewe n’izo nyamaswa hagati ya sitasiyo ya Kilosa na Kidete mu Ntara ya Morogoro.
Nyuma y’uko u Rwanda na Congo bemeranyijwe ko imirwano igomba guhagarara hagati y’impande zishyamiranye mu burazirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, M23 yasohoye itangazo rishimira abifuza ko amahoro yaboneka, ariko bibutsa ko imyanzuro batagizemo uruhare itabareba.
Muri Vietnnam, umugore w’imyaka 49 avuga ko amaze imyaka 30 yikurikiranya ataryama ngo asinziriye kubera akazi akora, kuko katamwemerera kuryama bitewe n’uko mu gihe yaryama agasinzira katatungana uko bikwiye.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yoav Gallant abinyujije ku rubuga rwa X, yishimiye igikorwa cyakozwe n’Ingabo z’iki Gihugu (IDF), zikica umuyobozi mukuru mu bya gisirikare w’umutwe wa Hezbollah, witwa Fouad Shokr ‘Sayyid’ Muhsan, aguye i Beirut muri Liban.
Muri Tanzania, mu gace kitwa Ifakara- Morogoro, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Enock Masala, yafatanywe Ukarisitiya Ntagatifu, arimo ashaka kuyitahana, kuko yari yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa.
Mu mikino ya Olempike irimo kubera mu Bufaransa, hacuranzwe indirimbo y’Igihugu itari yo muri Sudani y’Epfo, mbere yuko icyo Gihugu gikina umukino wa mbere na Puerto Rico mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo.
Kamala D. Harris ni Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuva mu 2021, akaba yariyemeje no guhatanira kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Gushyingo 2024 nyuma yo gusimbura umukambwe Joe Biden wakuyemo ake karenge kubera iza bukuru.
Corneille Nangaa washinzwe umutwe wa gisirikare witwa AFC (Alliance Fleuve Congo), ufatanyije n’umutwe wa M23, uharanira gusubiza ibintu ku murongo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibihano bafatiwe na Leta zunze ubumwe za Amerika bitazababuza gukomeza urugamba rwabo.
Umusore w’imyaka 32 y’amavuko witwa Musa Sasi, utuye ahitwa Goba-Matosa mu Mujyi wa Dar es Salaam ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukunzi we Lucky Haule w’imyaka 29 y’amavuko nawe afatwa arimo agerageza kwiyica.
Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Kamala Harris ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rwatangije urubanza ruregwamo Corneille Nangaa, umuyobozi w’ihuriro rya politike rifite n’igisirikare Alliance Fleuve Congo (AFC), rirwanya Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Xinhua .
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yongeye gutangaza abandi ba Minisitiri icumi bagize Guverinoma ye barimo bane bari mu ruhande rw’abatavuga rumwe na we.
Mu Buhinde, inka ni ikintu cyubahwa cyane, igafatwa nk’umubyeyi wa bose kandi wuje urukundo (La mère universelle), kuko iha amata yayo ibindi biremwa bitari ibyo yabyaye gusa, ndetse muri Leta zimwe na zimwe z’u Buhinde bashyizeho amategeko abuza kwica inka ku butaka bwazo.