Mu Bugiriki, inkongi y’umuriro yatumye abantu ibihumbi 30, harimo abanyamahanga n’abenegihugu bahunga ndetse n’ibirori byo kwizihiza umunsi wa Demokarasi wizihihizwa guhera mu 1974 bisubikwa.
Minisitiri w’ubutabera wa Nouvelle-Zélande Kiritapu Allan yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa mbere tariki 24 Nyakanga 2023, nyuma yo gukora impanuka y’imodoka, yapimwa bikagaragara ko yari yanyoye inzoga zirengeje urugero rwemewe ku bantu batwaye imodoka.
Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko indege ya gisivili yahitanye abantu icyenda harimo abasirikare bane, nyuma y’uko ikoze impanuka biturutse ku kibazo cya tekiniki.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ukraine yamaganye ibyatangajwe n’u Burusiya, buburira ubwato bwose bunyura mu Nyanja y’umukara bujya muri Ukraine, ko buzajya bufatwa nk’aho bushobora kuba butwaye ibikoresho bya gisirikare.
Tanzania yatumiye sosiyete 15 zo mu Misiri, hagamijwe kugira ngo mu myaka mikeya iri imbere, icyo gihugu kizatangire gukora imodoka na za moto bikoreshwa n’amashanyarazi, kandi bidakenera ababitwara.
Nyuma yo kugaragaza ko yifuza kongera kwiyamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US), Donald Trump yahishuye umugambi afite, ahamya ko ushobora kurangiza intambara y’u Burusiya na Ukraine mu masaha 24.
Muri Kenya, imyigaragambyo y’abantu baturuka mu ihuriro rya ‘Azimio la Umoja’ bamagana ubuzima buhenze, bahangana na Polisi ishaka kubabuza gukomeza kwigaragambya, imaze kugwamo abantu 12 kugeza mu mpera z’iki cyumweru.
Umudepite witwa Chérubin Okende yasanzwe mu modoka yapfuye, ku wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, ngo bigaragara ko umurambo we wariho ibikomere by’amasasu, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘Le monde’.
Urukiko rukuru rw’amatora muri Brazil (Brazil’s highest electoral court), rwakumiriye Bolsonaro wahoze ari Perezida w’icyo gihugu muri Politiki yacyo mu myaka umunani, kubera ko ibirego yatanze mbere gato y’uko atsindwa mu matora ya Perezida wa Repubulika, yabaye mu mwaka ushize wa 2022, bitari bifite ishingiro.
Muri Kenya, umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Ruai, yapfuye ubwo yari muri Hoteli ari kumwe n’umugore bivugwa ko yari umukunzi we.
Perezida wa Bagon Ali Bongo yatangarije abaturage b’iki gihugu ko agiye kongera kwiyamamariza gukomeza kuyobora Gabon muri manda ya gatatu.
Minisiteri isihinzwe Itangazamakuru muri Syria yatangaje ko yahagaritse igitangzamakuru cy’Abongereza, BBC, kubera icyo yise ‘amakuru ayobya’ abakurikira iki gitangazamakuru.
Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda batuye muri Mali, bamwe mu bahagarariye ibihugu n’Imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu basaga 300, bitabiriye umugoroba wo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi mukuru wo Kwibohora k’u Rwanda n’Abanyarwanda, ibirori byabaye ku ya 08 Nyakanga 2023, kuri CICB i Bamako.
Muri Pakisatan, imyuzure yatewe n’imvura imaze ibyumweru bibiri igwa idahagarara, imaze guhitana abantu bagera kuri 55, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri icyo gihugu, mu gihe bavuga ko impungenge zikiri zose, kubera iteganyagihe rigaragaza ko imyuzure ishobora kwiyongera.
Ku wa 04 Nyakanga 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yizihije ku nshuro ya 29 umunsi Mukuru wo Kwibohora. Ni ibirori byitabiriwe n’abasaga 600 barimo Abayobozi Bakuru muri Leta y’u Buhinde, abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde basaga 140, Abashoramari mu nzego zitandukanye, ndetse n’Abanyarwanda baba mu Buhinde.
Leta ya Kenya yatangaje ko yahagaritse gufungura umupaka uyihuza n’igihugu cya Somalia, kubera umutekano muke watewe n’umutwe wa al-Shabab.
Sosiyete ya Meta, ifite urubuga rwa Facebook na Instagram, yitangije urubuga rwa Threads, abantu bagera kuri Miliyoni 10 bamaze kwiyandikisha kurukoresha nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’iyo Sosiyete, Mark Zuckerberg.
Abanyarwanda baba i Brazzaville muri Repubulika ya Congo hamwe n’inshuti zabo, ku wa Kabiri tariki 4 Kamena 2023, bizihije umunsi wo Kwihora, igikorwa kibaye ku nshuro ya 29.
Tariki ya 4 Nyakanga 2023, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bizihije Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, ubwo Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, zikabohora u Rwanda n’Abanyarwanda.
Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko hagomba kugira igikorwa mu kurwanya ikoreshwa ry’intwaro mu buryo bunyiranyije n’amategeko,’ gun violence’ rikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.
Abantu 25 baguye mu mpanuka y’imodoka yahirimye igahita ifatwa n’inkongi y’umuriro, mu gihe abandi 8 ari bo bakomerekeye muri iyo mpanuka yabereye muri Leta ya Maharashtra,mu Burengerazuba bw’u Buhinde, nk’uko byatangajwe na Polisi yaho.
Umunyamideri akaba n’umumurika mideri w’Umwongereza, Naomi Campbell, ari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa kabiri ku myaka 53.
Yevgeny Viktorovich Prigozhin, ni we uyobora umutwe w’abacanshuro wa Wagner uvugwa kuba wariyambajwe mu ntambara zo mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko atemeranya n’umwanzuro w’Urukiko rw’ubujurire rw’i Londres, witambitse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Muri Sudan, Umutwe witwara girisirikare wa (RSF), warekuye imfungwa z’intambara 100, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Igitambo cy’intama ku Bayisilamu ‘Eid al-Adha’, nubwo intambara igikomeje mu Murwa mukuru w’icyo gihugu, Khartoum.
Padiri Luc Bucyana, usanzwe akuriye abandi (Curé doyen), akaba kandi ari na Padiri mukuru ushinzwe ibikorwa by’ikenurabushyo ryo gushyira hamwe muri Neuchâtel y’Iburengerazuba, yagizwe kandi Umuyobozi wa Bazilika yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wajyanwe mu ijuru (Basilique Notre-Dame-de-l’Assomption), akaba azanakomeza (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko Seychelles n’u Rwanda ari ibihugu bisangiye icyifuzo cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babyo.
Perezida Julius Maada Bio, ni we watorewe kongera kuyobora igihugu cya Sierra Leone ku majwi 56.17%, nk’uko bigaragazwa n’imibare yaraye itangajwe na Komisiyo y’amatora y’icyo gihugu, nubwo uwamukurikiye mu majwi avuga ko atemera iyo mibare.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2023, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, i Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Kompanyi yitwa OceanGate yemeje ko abagabo 5 bari mu bwato bwitwa Titan bwari buherutse kujya kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic hanyuma bukarohama mu Nyanja ya Atlantic, bose bamaze gushiramo umwuka.